James Muhima yashyize hanze indirimbo ‘Walio Ishinda Dunia’ y'ibyiringiro ku banyura mu bihe bikomeye-VIDEO

Iyobokamana - 16/09/2026 2:14 PM
Share:

Umwanditsi:

James Muhima yashyize hanze indirimbo ‘Walio Ishinda Dunia’ y'ibyiringiro ku banyura mu bihe bikomeye-VIDEO

Umuhanzi James Muhima yashyize hanze indirimbo nshya yise “Walio Ishinda Dunia”, igamije guhumuriza no guha ibyiringiro abantu banyura mu bihe bikomeye, by’umwihariko abahuye n’agahinda ko kubura cyangwa gutandukana n’abo bakundaga.

“Walio Ishinda Dunia”, bisobanuye “Abanesheje Isi”, ni indirimbo James Muhima yakoze ashingiye ku butumwa bwa Bibiliya buvuga ku bantu batsinze urugamba rwo kwizera ndetse n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.

James Muhima avuga ko igitekerezo nyamukuru cy’iyi ndirimbo ari ukwibutsa abantu ko nyuma y’ubuzima bwo ku isi hari ubuzima bw’iteka bw’amahoro.

Yagize ati: “Igitekerezo nyamukuru kiri muri ‘Walio Ishinda Dunia’ ni ukwibutsa abantu ndetse no kubahumuriza ko nyuma y’ubu buzima abanesheje isi bazabaho mu buzima bw’amahoro y’iteka ryose.”

Uyu muhanzi avuga ko yahisemo izina “Walio Ishinda Dunia” nyuma yo gutekereza ku ntwari nyinshi zivugwa muri Bibiliya ndetse n’abandi bantu yagiye amenya batsinze urugamba rwo kwizera.

Ati: “Natekereje ku ntwari nyinshi Bibiliya itubwira ndetse n’izindi nanjye nzi zitwaye neza ku rugamba rwo kwizera. Mu mutima wanjye hamanuka ijambo ngo ‘Walio Ishinda Dunia’, bisobanuye abanesheje isi.”

James Muhima asobanura ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa butatu bw’ingenzi. Ubwa mbere, ni uguhumuriza abantu bafite agahinda katewe no gutandukana n’abo bakundaga, cyane cyane ababuze inshuti, abavandimwe, ababyeyi cyangwa abana.

Ati: “Urupfu rutera abantu benshi agahinda ko gutandukana n’inshuti, abavandimwe, ababyeyi n’abana. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa burema ibyiringiro by’uko nyuma y’ubu buzima tuzongera kubaho neza kandi tubane n’abo twatandukanye.”

Ikindi ni ugushishikariza abantu gukora ibyiza no gukomeza kwizera, kugira ngo bazagire ingororano mu buzima bw’iteka, nk’uko bigaragara muri Daniel 12:3.

James Muhima kandi avuga ko iyi ndirimbo igamije gukundisha abantu ubuzima bwo mu ijuru, aho abazahagera bazaririmbana n’abera ndetse n’abamarayika ubudasiba.

Kuba yarakoresheje amagambo y’Igiswahili muri iyi ndirimbo, James Muhima avuga ko byatewe n’uko ari ururimi amaze imyaka myinshi akoresha kandi yorohewe no kurwandikamo.

Ati: “Kwandika Igiswahili kuri njye biranyorohera cyane kuko ari ururimi nakoresheje imyaka myinshi. Numva ‘Walio Ishinda Dunia’ ifite ubutumwa bugenewe umuntu wese wumva Igiswahili, kandi nizera ko izamufasha ndetse ikanamuremera ibyiringiro by’ejo.”

Umwihariko wa “Walio Ishinda Dunia” kandi uri mu buryo James Muhima yayubatsemo, aho yongeyemo chorus yari isanzwe izwi ivuga iti “Wataimba na nzenze zao wakishangilia mataifa walio ishinda dunia.”

Uyu muhanzi avuga ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyakomotse no ku bihe bikomeye by’intambara biri mu bice bitandukanye, aho abantu benshi bapfusha ababo bagasigara bafite agahinda.

Ati: “Ubu turi mu bihe by’intambara, aho abantu benshi babura cyangwa bagapfusha ababo, bikababaza cyane. Usanga benshi baheranwe n’agahinda kandi nta muntu wo kubahumuriza.

Nanjye ndi umwe mu bagezweho n’ibi bihe. Maze kubireba, Umwuka w’Imana yanshoboje gukora iyi ndirimbo izagira uruhare runini mu gukomora ibisebe no kugarura ibyiringiro mu bantu.”

James Muhima avuga ko mu gihe yakoraga “Walio Ishinda Dunia” nta mbogamizi zikomeye yahuye na zo, kuko ari imwe mu ndirimbo atangije kwandika.

Ati: “Mu gihe nandikaga ‘Walio Ishinda Dunia’, nta bintu byinshi byangoye. Navuga ko iri mu ndirimbo zitangoye kwandika kandi ndabishimira Imana yayinyujije muri njye.”

Yishimira amagambo ari muri iyi ndirimbo, melody yayo ndetse n’umuziki wakozwe, avuga ko amashusho yayo na yo yakozwe neza. Yashimiye Imana n’abantu bose bagize uruhare mu gutunganya uyu mushinga.

James Muhima asaba umuntu wese uri kunyura mu bihe bikomeye gutega amatwi iyi ndirimbo, yizeye ko yamufasha kongera kugira ibyiringiro.

Ati: “Uwumva iyi ndirimbo ndasaba Imana ko imuremera ibyiringiro bimushoboza gutsinda ibihe bigoye arimo kunyuramo. Hirya y’ibyo unyuramo hari ibindi byiza Imana ikubikiye, humura.”

“Walio Ishinda Dunia” ni indirimbo James Muhima yanditse wenyine, ariko mu kuyitunganya yakoranye n’ikipe ye, akaba ari nayo yashimiye ku bufatanye bagiranye.

Uyu muhanzi yasabye abakunzi be n’abakunzi b’umuziki muri rusange gukomeza kumushyigikira, by’umwihariko basakaza ibihangano bye kugira ngo bigere ku bantu benshi.

Ati: “Abakunzi bacu turabashimira ndetse tunabasaba ko bakomeza kudushyigikira mu gusakaza ibihangano dukora, kugira ngo bigere kuri buri wese. Muri iyi si twese tugendana ibibazo bitandukanye, rero ‘Walio Ishinda Dunia’ ikomeze kutwibutsa ko Yesu Kristo yadutsindishirije, turi abatsinzi, kandi nyuma y’ubu buzima tuzabaho mu mahoro y’iteka.”

“Walio Ishinda Dunia” ni indirimbo ya gatatu kuri album yitwa “Nigereyeyo”. Nyuma yayo, uyu muhanzi avuga ko abakunzi be bakwiye gutegereza indi ndirimbo yitiriwe iyi album, “Nigereyeyo”, n’izindi zizakomeza gusohoka kuri uyu mushinga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...