Uyu mugabo w’imyaka 37 yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwica abantu babiri. Ibi byabaye mu mwaka wa 2008, ubwo we na mubyara we Demarius Cummings bajyaga mu gace ka Garland muri Texas bafite umugambi wo kwiba imodoka, bakaba bari bananyoye ibiyobyabwenge.
Muri icyo gikorwa cy'ubugizi bwa nabi bari bagiyemo, barashe abantu babiri batunganya umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana [Producers], ari bo Stephen Swan na Matthew Butler, bahasiga ubuzima.
Nyuma y’icyo gikorwa cy'ubwicanyi, aba bombi bafatiwe kure y’aho icyaha cyabereye. Icyo gihe, Broadnax yemeye icyaha ndetse anavuga amagambo akomeye mu bitangazamakuru, yivuga nk’uwishimira ibyo yakoze.
Yaje guhamwa n’icyaha, ariko mu gihe cyo kumukatira igihano cy'urupfu, abamuregaga bakoresheje amagambo ya rap yanditse akiri muto, bagaragaza ko afite imyitwarire y’ubugome ishobora gutuma yongera kwica. Ibi byagize uruhare mu kumuhanisha igihano cy’urupfu.
Mu kwezi kwa Werurwe 2026, Cummings wakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu, yaje gutangaza ko ari we wakoze ubwo bwicanyi, avuga ko Broadnax yemeye kwikorera icyaha kuko yari afite amateka make y’ibyaha ugereranyije na we.
Hari n’ibimenyetso byagaragajwe mu rubanza byerekana ko ADN ya Cummings ari yo yabonetse ku mbunda yakoreshejwe no ku muntu umwe mu bishwe.
Abamwunganira mu mategeko bavuze ko Broadnax yakuriye mu buzima bugoye aho yakorewe ihohoterwa akiri muto, ndetse ko mu gihe cy’icyaha yari afite ibibazo bikomeye byo mu mutwe, harimo no kuba yarashakaga kwiyahura.
Mu mezi yashize mbere y’uko yicwa, abamwunganiraga bakoze ibishoboka byose ngo bamukize igihano cy’urupfu, bageza ubusabe bwabo no ku rukiko rw’ikirenga rwa Supreme Court of the United States.
Basabye ko harebwa uko amagambo ya rap yakoreshejwe mu rubanza, ndetse n’uko inteko y’abacamanza yari igizwe ahanini n’abazungu, bishobora kuba byaragize ingaruka ku mwanzuro wafashwe.
Abahanzi bakomeye mu njyana ya rap nka Killer Mike na Travis Scott nabo bashyigikiye ubusabe bwo kutifashisha ibihangano mu manza, bavuga ko ibihangano bya muzika bitagombye gufatwa nk’ibimenyetso by’ukuri mu rukiko.
Nubwo ibyo byose byashyikirijwe inkiko, urukiko rw’ikirenga rwanze kubisuzuma, ruvuga ko Broadnax atigeze ahakana icyaha yemeye mbere, ndetse rugaragaza ko amagambo yavuze mu itangazamakuru icyo gihe yemeza uruhare rwe mu bwicanyi.
Nk'uko tubicyesha ikinyamakuru Rolling Stone, urukiko rwanavuze ko ibijyanye n’uko inteko y’abacamanza yari itandukanye ku rwego rw’amoko byamaze gusuzumwa kenshi ntibibonekeho ikibazo.
Urukiko rwongeyeho ko gutinda gutanga ibyo birego byatumye bidahabwa agaciro, kuko byashoboraga gutangwa kare. Nyuma y’imyaka igera kuri 18 icyaha kibaye, inkiko zabonye nta mpamvu yo kongera gusubira ku rubanza.
Urubanza rwa Broadnax rwateje impaka zikomeye ku isi, cyane cyane ku ikoreshwa ry’imirongo ya rap mu manza z’icyaha, aho benshi bagaragaje ko bishobora guhohotera ubwisanzure bwo guhanga no guhindura ibihangano ibimenyetso by’ukuri mu rukiko.



James Broadnax yishwe ku wa 30 Mata 2026 atewe urushinge rwica (lethal injection)
