Jaja Rwanda yashyize hanze indirimbo nshya "Ibigwi" yakoranye na Hollix-VIDEO

Imyidagaduro - 06/07/2025 2:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Jaja Rwanda yashyize hanze indirimbo nshya "Ibigwi" yakoranye na Hollix-VIDEO

Umuhanzi nyarwanda Nshimiye Jaja ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzwi mu muziki nka Jaja Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Hollix yise "Ibigwi."

Jaja Rwanda yinjiye mu muziki mu 2019 abifashijwemo n’umuhanzi ufite izina mu muziki nyarwanda uzwi nka Khalfan bakoranye n'indirimbo yitwa "Rimwe". Nyuma baje gukorana indi yitwa "No Mercy" yahuriwemo n'ibyamamare nka Bull Dogg, Fireman na Khalifan. Yanakoranye indirimbo na Ish Kevin bise "Drill Move".

Muri 2022 yaje no gushyira hanze EP ye ya mbere yitwa "Nitwewumva" ikaba yariho indirimbo eshanu (5) yakoranye n'ibyamamare muri Hip Hop nyarwanda. Mu mwaka ushize yagiye ashyira hanze indirimbo yakoranye n'abahanzi batandukanye zirimo "Like Me" yakunzwe n'abatari bake akaba yarayikoranye na Logan Joe.

Yashyize hanze kandi EP yise “Street of G Kampo" iriho indirimbo enye zirimo ebyiri (2) yakoranye n'abahanzi b'Abanyamerika.

Kuri ubu Jaja Rwanda yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ibigwi” yakoranye n’umuhanzi uri mu bakunzwe muri Hip Hop, Hollix. Muri iyi ndirimbo aba bombi bagaruka ku buzima banyuramo buri munsi ndetse banavuga ku byo bamaze kugeraho n’ibyo bifuza kugeraho.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Jaja Rwanda yavuze ko impamvu yahisemo gukorana na Hollix ari ukubera ko ari umuntu wazamutse amureba ndetse akaba ari umuhanzi w’umuhanga. 

Ati: ”Impamvu nahisemo gukorana na Hollix ni ukubera ko ari umuntu wazamutse mureba kandi anabikwiriye, rero mu kuzamuka abikwiriye, nanjye nk’umuntu ukora Hip Hop nifuje gukorana nawe ngo turebe uko twafatanya twese tukaba twagera ku rundi rwego.”

Yavuze ko kuva iyi ndirimbo isohotse arimo arabona ingaruka nziza. Ati: ”Iyi ndirimbo kuva isohotse ndimo ndabona ingaruka nziza, abafana barimo bariyongera ku mbuga zanjye zose.”

Yavuze ko Hollix afite ikintu atandukaniyeho n’abandi baraperi bose bo mu Rwanda bijyanye n’uko afite umwihariko we.

Jaja Rwanda yabwiye abafana be ko afite ibihangano byinshi arimo arakoraho dore ko ateganya gusohora EP ishobora kuzasohoka mu kwezi kwa 12.

Jaja Rwanda yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Hollix 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...