Ku rubuga rwe rwa Facebook, Jaguar yanditse ati “Chameleone ninde ku ilisiti y’abafite amafaranga? Turakora abandi bagakurikira.
Jaguar na Bentley ye ya miliyoni 15
z’Amashilingi ya Kenya
Mu mezi yashize Jaguar yagaragaye cyane yamamaza Perezida Uhuru Kenyatta nawe usanzwe ari umuherwe. Nyuma y’amatora nibwo Jaguar yahisemo kwerekana umutungo we dore ko no mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise “kipepeo” azagaragazamo ibyo atunze birimo n’indege nto itwara abantu batandatu yanditseho izina rye (Air Jaguar).
Kenyan Post itangaza ko uyu muririmbyi wavuye mu bukene kubera muzika, afite ubushabitsi butandukanye burimo ikompanyi itwara abantu mu mavatiri ndetse n’iy’ubwubatsi ikorera mu nkengero z’umujyi wa Nairobi.
Jaguar azwi gutunga imodoka zihenze dore ko usanga parking ye ayitaho cyane kurusha ibindi aho ibarizwamo imodoka zo mu bwoko bwa Bentley,Silver Range Rover, Black Mercedes BenzE240, Beige BMW 5 Series, Toyota Lexus na Toyota Mark X n’izindi ahinduranya bitewe na gahunda arimo.
Ubwo Chameleon yashyirwaga ku mwanya wa 10 mu bahanzi bakize muri Afurika, ibi ntibyanyuze na gato Jaguar dore ko ubu yirirwa atangaza hose ko niba koko bamuhinyuza ko yaba abeshya, ngo bazazane abahanga babare imitungo yabo bombi barebe ukize kurusha undi.
Uru rutonde Dr. Chameleon yashyizweho rwagaragayeho abandi bahanzi b’ibirangirire muri Afurika barimo Banky W, Hugh Maseleka, 2face Idibia, Fally Ipupa, Salif Keita, Kofi Olomide, D’banji , P’square na Youssou N’dour.
Elisée Mpirwa