Jaguar mu myaka ishize yari umukene none ubuzima bwarahindutse

Hanze - 28/02/2013 8:26 AM
Share:
Jaguar mu myaka ishize yari umukene none ubuzima bwarahindutse

Mu myaka mike ishize umuhanzi Jaguar wamenyekanye mu ndirimbo Kigeugeu yabaga mu buzima buteye inkeke ariko ubu arabarirwa mu bakire ba mbere muri Kenya.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru the Kenyan post cyandikirwa muri Kenya, Charles Njagua benshi bazi nka Jaguar ,yabaye mu bukene ataraba icyamamare kugeza ubwo atatekerezaga ko hari n’abantu byibuze bamuha agaciro nk’umuntu. Kuri ubu ubuzima bw’uyu muhanzi bwarahindutse ni umwe mu bakire Kenya ifite kandi yarahoze mu bukene. 

JAGUAR

Hano niho uyu muhanzi yabaga mbere yo kuba icyamamare. Foto/Kenyan Post

jaguar

Jaguar yatangarije iki kinyamakuru ko mbere yo kuba umuhanzi yakoze akazi kabi cyane aho yabaye umuyede, aba umukanishi, ayora imyanda…ashakisha imibereho ariko byose byarangiye neza isengesho rye ryageze ku Mana. Ubu arakunzwe kandi afite amafaranga.

jaguar

Ubuzima bwa Jaguar bwarahindutse ubu ameze neza. Foto: Kenyan dailypost

Uyu musore yakodeshaga inzu zifite umwana ukabije kuburyo atatekerezaga ko aziyubakira iye bwite. 

jaguar

Kugeza ubu Jaguar afite amamodoka meza kandi ahenze, afite igaraji, amazu meza n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bimwinjiriza akayabo.

REBA INDIRIMBO KIGEUGEU YA JAGUAR:

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...