Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru the Kenyan post cyandikirwa muri Kenya, Charles Njagua benshi bazi nka Jaguar ,yabaye mu bukene ataraba icyamamare kugeza ubwo atatekerezaga ko hari n’abantu byibuze bamuha agaciro nk’umuntu. Kuri ubu ubuzima bw’uyu muhanzi bwarahindutse ni umwe mu bakire Kenya ifite kandi yarahoze mu bukene.
Hano niho uyu muhanzi yabaga mbere yo kuba icyamamare. Foto/Kenyan Post
Jaguar yatangarije iki kinyamakuru ko mbere yo kuba umuhanzi yakoze akazi kabi cyane aho yabaye umuyede, aba umukanishi, ayora imyanda…ashakisha imibereho ariko byose byarangiye neza isengesho rye ryageze ku Mana. Ubu arakunzwe kandi afite amafaranga.
Ubuzima bwa Jaguar bwarahindutse ubu ameze neza. Foto: Kenyan dailypost
Uyu musore yakodeshaga inzu zifite umwana ukabije kuburyo atatekerezaga ko aziyubakira iye bwite.
Kugeza ubu Jaguar afite amamodoka meza kandi ahenze, afite igaraji, amazu meza n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bimwinjiriza akayabo.
REBA INDIRIMBO KIGEUGEU YA JAGUAR:
Munyengabe Murungi Sabin.