Uyu muhanzi uba mu Bufaransa ku mpamvu z'amasomo yavuze ko iyi ndirimbo yavutse mu gihe cyihariye cy’ubuzima bwe, igihe yari arushijeho kwegera Imana no kuzirikana ku rukundo rwayo rutagereranywa. Ni indirimbo yinjiza abakristo muri Pasika [Izuka rya Yesu] dore ko yegereje kuko iizaba tariki ya 05 Mata.
Jado Kelly yagize ati: “Nishimiye kubagezaho indirimbo yanjye nshya yitwa ‘Yarabirangije’, indirimbo yavutse mu gihe cyimbitse cyo gusenga no gutekereza ku gitambo gikomeye Yesu Kristo yatangiye ku musaraba ku bwacu.”
Uyu muramyi w'umuhanga cyane mu muziki asobanura ko iyi ndirimbo ye nshya yayihimbye ari mu bihe byo kwiherera asenga, atekereza ku rukundo rwa Yesu rwamukuye mu mwijima wo kutamenya ko hari Umukiza wamwitangiye.
Yagaragaje ko kuzirikana uburyo Yesu yemeye kubambwa, gushinyagurirwa no kubabazwa n’abo yari aje gukiza, byamukoze ku mutima cyane. Nubwo byasaga n’aho inkuru irangiye ku musaraba, urupfu ntirwashoboye kumunesha, kuko yazutse, atsinda urupfu burundu.
Ijambo “Yarabirangije” rifite ubusobanuro bwimbitse kuri we. Asobanura ko ayo magambo Yesu yavuze ku musaraba atari amagambo y’iherezo gusa, ahubwo yari itangazo ry’intsinzi yuzuye.
Ni bwo ibyaha by’abantu byishyuwe, urupfu ruratsindwa, Satani atakaza ububasha, maze umuntu ahabwa amahirwe yo kubaho ubuzima bushya muri Kristo. Kuri Jado Kelly, aya magambo ni ishingiro ry’ukwemera n’ibyiringiro by’umukristo.
Muri iyi ndirimbo, Jado Kelly yashakaga gutanga ubutumwa bw’ihumure n’icyizere. Yifuzaga ko abazayumva bamenya ko hari intambara batagikeneye kurwana bonyine, kuko Yesu yamaze kuyitsinda.
Yashimangiye ko imbaraga zazuye Kristo mu bapfuye ari zo zikora no muri twe uyu munsi, zigatuma tugenda twemye nk’abatsinzi, tudaheranwa n’ibigeragezo cyangwa ububabare.
Ku bakunze indirimbo ze, “Yarabirangije” ikomeza urugendo rwe rwo gukoresha muzika nk’inzira yo kwamamaza ubutumwa bw’agakiza. Ni indirimbo igamije guhumuriza abaremerewe, kongera ibyiringiro ku banyuze mu bihe bikomeye, no kwibutsa abantu ko urukundo rwa Yesu rudacogora.
Icyifuzo cye gikomeye ni uko iyi ndirimbo itazumvwa gusa nk’umuziki, ahubwo izahindure imitima y’abayumva. Yifuje ko izibutsa benshi ko muri Kristo "turi abami n’abatambyi", kandi ko ubuzima bw’intsinzi bushoboka kuko Yesu yamaze kubirangiza ku musaraba.
Jado Kelly yashimiye byimazeyo abakomeza gushyigikira umurimo we wa muzika no kwakira ubutumwa bunyuzwamo. Yavuze kandi ko, mu gihe cya vuba—niba Imana ibishatse—ateganya gusohora indi ndirimbo mu rurimi rw’Igifaransa, mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, ku wa Gatatu. Yasoje agira ati: “Yesu ababere byose muri byose.”




Jado Kelly yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Yarabirangije”, igamije gufasha abakristo kwinjira neza mu bihe bya Pasika
UMVA INDIRIMBO NSHYA "YARABIRANGIJE" YA JADO KELLY
