Jacob Elordi na Teyana Taylor binjiye muri Academy itora abegukana ibihembo bya Oscars

Imyidagaduro - 25/06/2026 8:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Jacob Elordi na Teyana Taylor binjiye muri Academy itora abegukana ibihembo bya Oscars

Abakinnyi ba filime Jacob Elordi na Teyana Taylor bari mu bantu 529 bashya batumiwe kwinjira muri Academy of Motion Picture Arts and Sciences, ishyirahamwe ritegura kandi rigatoranya abegukana ibihembo bikomeye bya Oscars.

Iri shyirahamwe ryatangaje uru rutonde ku wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2026, rivuga ko abanyamuryango bashya bazinjira mu mashami 19 agize Academy, arimo abakinnyi ba filime, abayobozi bazo, abanditsi, abakora amajwi, abafata amashusho n'abandi bafite uruhare mu ruganda rwa sinema.

Uretse Jacob Elordi na Teyana Taylor, abandi bahawe ubu butumire barimo Jon Bernthal, Josh Gad, Julia Garner, Mia Goth, Simu Liu, Josh O'Connor, Jenna Ortega, Anthony Ramos na Jenny Slate.

Nubwo bamwe muri aba bahanzi batarigeze bahatanira ibihembo bya Oscars, Academy yavuze ko bagaragaje impano idasanzwe ndetse bagatanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry'uruganda rwa sinema.

Teyana Taylor w'imyaka 35 na Jacob Elordi w'imyaka 28 bahawe ubu butumire mu rwego rwo guhabwa agaciro ku ruhare bagize muri sinema, nk'uko amategeko ya Academy abiteganya ku bahanzi bagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa.

Kuba umunyamuryango wa Academy biha umuntu uburenganzira bwo gutora abazegukana ibihembo bya Oscars, kimwe no kubona izindi nyungu zirimo kureba filime zose zihatanira ibihembo buri mwaka binyuze ku rubuga rwihariye rwa Academy, ndetse no gutumirwa mu birori, ibiganiro n'amasuzuma ya filime bikorwa n'iri shyirahamwe.

Umuyobozi Mukuru wa Academy, Bill Kramer, afatanyije na Perezida wayo, Lynette Howell Taylor, batangaje ko itsinda rishya ry'abanyamuryango ba 2026 rigizwe n'abantu bafite impano idasanzwe kandi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere sinema ku rwego mpuzamahanga.

Nk'uko imibare yatangajwe ibigaragaza, 42% by'abatumiwe ni abagore, 56% baturuka mu matsinda atari asanzwe ahagarariwe cyane muri Academy, naho 53% bakomoka mu bihugu 60 bitandukanye byo hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gihe abazatumiwe bose bazemera kwinjira muri Academy, iri shyirahamwe rizaba rigizwe n'abagore bangana na 36%, abantu 25% baturuka mu matsinda atari asanzwe ahagarariwe cyane, ndetse na 22% bakomoka mu bihugu byo hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Academy yanatangaje ko urutonde rw'abazahatanira ibihembo bya 99 bya Oscars ruzashyirwa ahagaragara ku wa 21 Mutarama 2027, mu gihe umuhango wo gutanga ibi bihembo uteganyijwe kuba ku wa 14 Werurwe 2027.

Mbere yaho, Academy izabanza gutanga Governors Awards, ibihembo bihabwa abantu bagize uruhare rudasanzwe mu iterambere rya sinema, biteganyijwe ku wa 15 Ugushyingo 2026.

Teyana Taylor yinjiye mu banyamuryango bashya ba Academy 2026


Jacob Elordi yinjiye mu banyamuryango bashya ba Academy 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...