Itsinda rya 3Hills ryari risanzwe rigizwe na Eric Mucyo, Hope Irakoze ndetse na Jackson Kalimba, kuri ubu rigiye kumara amezi ane ritabarizwamo Jackson Kalimba nyuma y’uko ahagaritswe muri iri tsinda,ku mpamvu zo kutaboneka mu bikorwa by'iri tsinda.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Hope Irakoze yagize ati” Kalimba rero buriya nta kibazo dufitanye ahubwo ni uko atari kuboneka cyane, yasinye amasezerano na Serena ya Kampala azarangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, urumva ntiyaza afite amasezerano y’abandi kandi twe turashaka gukora cyane, bityo twabiganiriye atwemerera ko twamukura mu mibare, akazagaruka arangije amasezerano mbega nyuma y’amezi ane.”
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ABA BASORE BAHERUTSE GUKORERA AMASHUSHO "MANYINYA"
Hope yatangaje ko kuba Kalimba adahari bitazahagarika ibikorwa by’itsinda cyane ko hari ibikorwa bya muzika bari gukora, kimwe mubyo uyu musore yumvaga yagaragaramo harimo amashusho y’indirimbo “Vimba Vimba”, indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi mu itsinda rya 3Hills.
Umuhanzi Jackson Kalimba yari yihuje na Hope na Eric bakora 3Hills nk’abahanzi b'abahanga ndetse banagiye bagaragaza ubuhanga bwabo mu bitaramo bahuriyemo kuri hoteli ya Mille Collines, Serena n’ahandi.
Kalimba yahagarariye u Rwanda muri Tusker Project Fame ya 6 anaza mu bageze mu cyiciro cya nyuma, nubwo atabashije kwegukana umwanya wa mbere.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA 3HILLS NSHYA BISE VIMBA VIMBA