Jackson, izina ry’umuhungu ukunda abakobwa

- 28/06/2021 10:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Jackson, izina ry’umuhungu ukunda abakobwa

Menya aho izina Jackson ryavuye nicyo risobanura.

Jackson ni izina ry’abahungu rikomoka mu Kigereki, rikaba rivuga umuhungu wa Jacques. Jacques cyangwa Yakub, Jacob risobanura ''Umusimbura''.

Bimwe mu biranga ba Jackson

Akunda abakobwa kandi buri wese aba afite icyo amukundira gitandukanye n’undi ariko akenshi ahorana inshuti nshya.

Jackson ni umuntu mwiza, ugwa neza ufite akarimi kazi kureshya abantu ku buryo gutereta umukobwa ari nkako kanya.

Ibintu agiyemo biramuhira, kubera imvugo yoroheje kandi agaca bugufi ku buryo bigorana kugira serivisi umwima.

Ni umuntu ugira gahunda ku buryo ibintu byose aba yihaye gukora buri kintu kiba gifite umwanya wacyo. Ntahuzagurika buri gihe aba azi icyo ashaka naho agishakira atazuyaje.

Akunda ibikozwe neza, na we kwambara neza arabyumva akabiha agaciro.

Afite impano yo kumenyana n’abantu benshi kandi azi kuganira no guciririkanya. Arambana n’inshuti ze kuko aziha agaciro akamenya icyo buri wese amumariye ndetse n’icyo kumutakaza bisobanuye.

Jackson ni umuntu ugira amarangamutima vuba ndetse akihuta no kurakara.

Ni umuhanga kandi uzi kwitegereza ndetse udacika intege ku byo yiyemeje gukora cyangwa ibimugwiririye.

Src:www.nameberry.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...