JACKIEM [Pastor Jackie Mbabazi Mugabo] ni umunyarwandakazi utuye mu Bwongereza hamwe n'umuryango we, akaba akorera umurimo w'Imana muri Liberty Christian Fellowship UK.
Ni Umuyobozi Mukuru w'Umuryango w'ubugiraneza Change Life Initiative ukorera mu Bwongereza no mu Rwanda, ndetse ni we washinze Sisterhood in Christ International Ministries, umuryango ufatanya n’abagore n’abakobwa mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Kuri ubu afite indirimbo nshya “Niwe Ubikoze” igaragaza ishimwe ryuzuye umutima we ashingiye ku byo Imana yamukoreye hamwe n’umuryango we. Ni indirimbo yanditse nk’ubuhamya bw’uko Imana ari yo soko y’ibyiza n’ibitangaza mu buzima bw’abayizera.
Mu kiganiro na inyaRwanda, JACKIEM yavuze ko yifuje gukoresha iyi ndirimbo nk’uburyo bwo gusangiza abandi ibyishimo n’ishimwe afite nyuma y’ibyo Imana yakoreye umuryango we.
Yagize ati: “Nifuje gutambutsa amashimwe y’imvamutima zanjye binyuze mu ndirimbo nise ‘Niwe Ubikoze’, ku bw’ibitangaza Imana ikomeje kudukorera nk’umuryango.”
Yavuze ko ibyishimo byabaye byinshi ubwo umuhungu we yamubwiraga ko yamaze kubona umugeni kandi ko ateganya gukora ubukwe. Iyi ndirimbo yanayiririmbye mu birori by'ubukwe bw'imfura ye mu gushimangira ko ari yo yanditse amateka y'ubuhamya bwabo.
Ati: “Indirimbo yahise iza, numva nzashima Imana ku munsi w’ubukwe bwe, nkakomeza no kubwira abandi bashobora kuba badafite ibyiringiro ku bw’abana babo, nkabasubizamo intege.”
Ubu buhamya ni bwo bwatumye yumva ko ibyo Imana yakoze mu muryango we bidakwiriye kuguma ari ibanga, ahubwo ko bikwiye gusangizwa abandi kugira ngo n’abanyura mu bihe bikomeye babone aho bakura imbaraga n’ibyiringiro.
Mu myaka ishize, JACKIEM yagiye agaragara mu bikorwa bigamije gufasha imiryango itishoboye aho yafashije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri Kinyinya, bamwe abaha imashini zidoda n’ibindi bikoresho by’ibanze, birimo imyambaro n’ibiribwa.
Uyu mukozi w'Imana avuga ko gufasha abandi atari ibintu bishingira ku kuba umuntu afite ubutunzi bwinshi, ahubwo ko bitangirira ku mutima w’impuhwe n’urukundo.
Ati: “Gufasha abatishoboye ni umuhamagaro wanjye. Mfite umutima wo kubitaho kandi ndashima Imana inshoboza. Mu gihe cyose mbonye umuntu ukeneye ubufasha mba numva nta mahoro mfite kugeza ngize icyo nkora kuri we.”
JACKIEM umaze igihe kinini mu murimo w'Imana yakomeje avuga ko kumva ko ibyo akora bigirira abandi umumaro ari kimwe mu bintu bimushimisha cyane mu murimo yahamagariwe.
Mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibikorwa byinshi bihagarara ndetse abantu bakaguma mu ngo mu kwirinda no kurwanya iki cyorezo, JACKIEM yafashije imiryango yari ifite ikibazo cyo kubona ibitunga umuryango.
Uyu mukozi w'Imana wigeze gutangaza ko Imana yakijije umwana we indwara ya Cancer, yakusanyije ubufasha butandukanye kugira ngo abashe kugeza ibiribwa ku miryango yari mu bihe bisharira.
Ibi bikorwa by’urukundo byagiye biherekezwa n’ivugabutumwa, aho JACKIEM akoresha n’imbuga nkoranyambaga mu kugeza ubutumwa bw’ukwizera ku bantu benshi.
Umuramyi JACKIEM yashyize hanze indirimbo “Niwe Ubikoze” igaragaza ibyishimo byuzuye umutima we
JACKIEM yigeze gutangaza ko Imana yakijije umwana we indwara ya Cancer
JACKIEM yashyize hanze indirimbo nshya yise “Niwe Ubikoze” ivuga ku buhamya bw’ibitangaza Imana yakoreye umuryango we