Jackie Chandiru yavuze uko impano yo kuririmba yamuhinduriye uko yabonwaga ku ishuri n’abahungu

Hanze - 11/03/2026 7:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Jackie Chandiru yavuze uko impano yo kuririmba yamuhinduriye uko yabonwaga ku ishuri n’abahungu

Jackie Chandiru yatangaje ko mu gihe yigaga ku ishuri atari umwe mu bakobwa bakundwaga n’abahungu, kuko ngo bamubonaga nk’inshuti yabo isanzwe (bro). Gusa avuga ko byahindukaga iyo yabaga afite mikoro ari kuririmba, kuko ari bwo batangiraga kumwitaho no kubona impano ye.

Uyu muhanzikazi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Suzan Makula kuri YouTube, aho yavuze ko umuziki wamuhinduriye byinshi mu mibereho ye ndetse no mu buryo yavuganagamo n’abantu.

Jackie Chandiru yavuze ko kuva mu bwana bwe yari azwiho impano yo kuririmba, ariko ngo mu buzima busanzwe bwo ku ishuri ntiyabaga umwe mu bakobwa bitabwaho n’abahungu.

Ati: “Ku ishuri abantu bari bazi ko nshobora kuririmba, ariko bamenyaga agaciro kanjye iyo nabaga mfite mikoro ndi kuririmba. Iyo ntabaga nyifite baransuzuguraga. Nta muntu wanyitaga cyane.”

Yakomeje avuga ko abahungu benshi bamubonaga nk’inshuti yabo isanzwe, ku buryo batamutekererezaga nk’umukobwa bashobora gutereta.

Ati: “Abahungu ntibanyiyegerezaga, bambonaga nk’umuvandimwe cyangwa inshuti yabo (bro). Icyahinduraga ibintu ni uko nabaga mfite mikoro nkiri ku rubyiniro. Icyo gihe ni bwo babonaga impano yanjye bakantaho ijisho.”

Chandiru yavuze ko kumenyekana kwe mu muziki byamufashije guhindura byinshi mu buzima bwe, haba mu mico, mu kuvugana n’abandi no mu buryo abantu bamubonaga.

Uyu muhanzikazi yagaragaje ko guhitamo umuziki byabaye imwe mu mpinduka zikomeye mu buzima bwe, kuko ari byo byatumye impano ye imenyekana ndetse bigatuma abantu benshi batangira kumwitaho.

Jackie Chandiru yavuze ko akiri ku ishuri abahungu batamuteretaga, ahubwo bamutangiye kwitaho ari uko babonye impano ye yo kuririmba


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...