Jackie Chan yanyomoje amakuru y'urupfu rwe

Cinema - 08/01/2024 7:20 PM
Share:

Umwanditsi:

Jackie Chan yanyomoje amakuru y'urupfu rwe

Nyuma y'iminsi itari mike, bivugwa ko icyamamare muri Sinema, Jackie Chan yitabye Imana, ubu yanyomoje aya makuru y'ibihuha ndetse anatangaza ko bimubangamira kuba bamubika kandi akiri muzima.

Mu ntangiriro z'ukwezi k'Ukuboza kwa 2023 nibwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko icyamamare muri Sinema, Jackie Chan yitabye Imana azize uburwayi. Bamwe bahise bizera aya makuru ndetse banamwifuriza iruhuko ridashira ari nako berekana filime yakinnye bakunze kurusha izindi.

Aya makuru yaje kunyomozwa na nyirubwite Jackie Chan uzwi cyane muri filime z'imirwano yatangiye gukina kuva mu 1978. Mu kiganiro Jackie Chan yagiranye n'ikinyamakuru Cinema Blend, yavuze ko rwose akiri muzima kandi ko atanaherutse kurwara.

Jackie Chan wamamaye muri filime z'imirwano yanyomoje amakuru y'urupfu rwe

Mu magambo ye Jackie Chan ukomoka muri Hong Kong, yagize ati: ''Nanjye natunguwe no kubona abantu bavuga ko napfuye ndimuzima, ntabwo rwose mperutse no kurwara byibuze ngo bisobanure impamvu bavuze ko nazize uburwayi. Nasaba abafana banjye kutajya bizera ibyo bamvugaho byose. Mbaye napfuye babibwirwa n'umuryango wanjye''.

Uyu mugabo ufite izina rikomeye mu isi ya filime, yanavuze ko bimubangamira kubona yabitswe akiri muzima. Yagize ati: ''Ntabwo amakuru nkariya nyakira neza nk'uko na muntu numwe wakwishimira ko bamubika akiri muzima. Bibangamira imitekerereze yanjye''.

Uyu mugabo uvuga ko atanaherutse kurwara, yateguje igice cya Kane cya filime ye yakunzwe

Jackie Chan w'imyaka 69 y'amavuko kandi yasoje avuga ko ageze kure ifatwa ry'amashusho ya filime yakunzwe cyene ya 'Rush Hour' igice cya 4 yongeye guhuriramo n'umunyarwenya Chris Tucker bakinanye ibice bitatu byayo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...