Jackie Chan umugabo ukomoka mu Bushinywa wamamaye mu gukina filime z'imirwano nyinshi zitandukanye yatunguye abantu benshi ubwo yavugaga ko atazasigira umutungo umwana we umwe rukumbi yabyaye w'umuhungu witwa Jaycee Chan ahubwo ko umutungo we wahabwa imiryango yita ku mbabare.
Umunyabigwi ukina filime Jackie Chan yatangaje ibi ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cyitwa Republic World aho yagarukaga ku bijyanye n'umubano we n'umuhungu we Jaycee Chan wakunze kurangwamo agatotsi dore ko byavugwaga ko uyu muhungu we yamunaniye aho yahoraga ajya muri gereza ibi bikababaza Jackie Chan cyane.
Abajijwe uko yiyumva ubu nyuma y'igihe kinini akina filime zamwinjirize akayabo ka miliyoni 370 z'amadolari nyamara yaravukiye mu muryango udakize Jackie Chan yagize ati "Ntangira gukina filime sinarinziko bizanyinjiriza amafaranga menshi kuko natangiye kubikora mbikunze cyane ntitaye kubizavamo mu buryo bwa mafaranga".
Jackie Chan abajijwe ku cyo atekereza ku mutungo we mu gihe azaba atagihari niba azawusigira umuhungu we yagize ati ''Ndizera ko umuhungu wanjye ari umuntu wabasha gukorera amafaranga ye ku giti cye ntakeneye ubufasha bwanjye ahubwo ninapfa umutungo wanjye uzahabwa imiryango ifasha imbabare kuko hari abantu benshi ku isi bakeneye ubufasha ariko umuhungu wanjye ntabarimo".
Ibi byatunguye abatari bacye kuko bamwe ntibumva ukuntu Jackie Chan yakwanga kuraga umutungo we umwana umwe rukumbi yabyaye. Jaycee Chan w'imyaka 38 muri 2018 yigeze kuvuga ko Se Jackie Chan nta mafaranga ajya amuha abantu barabisetse iki gihe ntibabyemera ndetse bavuga ko abeshyera se. Gusa ubu biragaragara ko ashobora kuba yaravugaga ukuri.
Bamwe mu batunguwe n'umwanzuro wa Jackie Chan harimo n'icyamamare Will Smith usanzwe ari inshuti ya hafi ya Jackie Chan. Abinyujije kuri Instagram Stories Will Smith yanditse ati ''Jackie muvandimwe urabizi ngushyigikira muri byinshi ariko iki cyemezo sicyo isubireho". Si Will Smith wenyine gusa wagize icyo abivugaho dore ko n'umunyarwenya kabuhariwe Kevin Hart yagize ati' 'Nanjye papa wanjye afite umutungo nkuwa Jackie Chan yakwanga kuwunsigira ndabizi".
Src:www.Hollywoodlife.com,www.TodayOnline.com