Filime ya mbere ya Michael yasojwe n’amagambo agira ati “inkuru ye irakomeza”, asiga agaragaje ko hazakorwa igice gikurikira. Ikigo cya Lionsgate cyamaze gutangira gutegura icyo gice, nyuma y’uko filime ya mbere yarangiriye ku rugendo rw’ibitaramo rwa Michael Jackson rwa Bad Tour mu 1987.
Jaafar yavuze ko yifuza ko igice cya kabiri cyazaha Michael Jackson umwanya wo kuvuga inkuru ye no kugaragaza uko yabonaga ubuzima, cyane cyane mu myaka yakurikiyeho ubwo yahuye n’ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakorewe abana.
Mu kiganiro yagiranye na GQ Middle East, Jaafar yavuze ko ikibazo gikomeye umuryango wa Michael Jackson umaze igihe uhanganye na cyo ari uko inkuru ye yakunze kuvugwa n’abandi, aho ijwi rye ritahabwa umwanya uhagije.
Yagize ati: “Ni inkuru y’undi muntu. Ni igitekerezo cy’undi muntu ku byabaye, kandi ahanini iyoborwa n’intego runaka. Icyo ni cyo kibazo twagize nk’umuryango kutabona ijwi rya Michael ryumvikana. Ntekereza ko ibyo ari ingenzi cyane, cyane cyane mu myaka ye ya nyuma.”
Jaafar yakomeje avuga ko filime ya mbere yibanze ku mateka ya Michael Jackson kuva mu ntangiriro z’ubuzima bwe, kugira ngo abayireba babanze bamenye umuntu yari we mbere y’uko aba icyamamare ku rwego mpuzamahanga.
Yasobanuye ko Michael, nubwo yahuye n’ibintu bikomeye ndetse akagira ibikomere byinshi ku mutima, atigeze atakaza umutima wo kubona ibyiza mu bandi bantu.
Ati: “Nubwo ibintu byose yanyuzemo, uko yafashwe ndetse n’ibyamuvuzweho, ntabwo yigeze areka gufata abantu neza. Ntabwo yigeze areka kwizera no gushaka kubona ibyiza mu bantu. Nubwo yari yarakomeretse, umutima we wakomeje kuba wa wundi. Nizeye ko ibyo bizagaragara muri filime ya kabiri.”
Igice cya mbere cya Michael cyari giteganyijwe no kugaruka ku ngaruka ibirego by’ihohotera ry’abana byagize ku buzima bwa Michael Jackson, ndetse igice cya nyuma cya filime kikaba cyari kujya cyane kuri ibyo bibazo.
Gusa, abunganira umutungo wa Michael Jackson baje kuvumbura ingingo yari mu masezerano y’ubwumvikane bwari bwaragiranye na Jordan Chandler, umwe mu bantu bari barashinje uyu muhanzi, ibuza ko Chandler agaragazwa cyangwa avugwa muri filime iyo ari yo yose.
Ibi bivuze ko, kugeza ubu, igice cya kabiri cya Michael gishobora kutagarukaho mu buryo burambuye iyo nkuru, bitewe n’amasezerano yari yarasinywe.
Nubwo bimeze bityo, umuyobozi wa Lionsgate ushinzwe filime, Adam Fogelson, yavuze mbere ko hakiri byinshi byo kuvuga ku buzima bwa Michael Jackson, ndetse n’ibindi bikorwa bye bya muzika byakunzwe cyane bitagaragajwe muri filime ya mbere.
Mu kiganiro cy’abashoramari cyabaye muri Gicurasi, Fogelson yavuze ko hari byinshi bishimishije ku nkuru ya Michael Jackson bitarakorwaho, ndetse ko hari n’indirimbo ze zikomeye kandi zizwi cyane zitagaragajwe muri filime ya mbere.
Yavuze kandi ko hari ibindi bintu byinshi byabaye mu gihe filime ya mbere yibandaho bitagaragajwe, bityo ko Lionsgate yizeye ko igice cya kabiri kizaba filime ishimishije kandi izongera gukundwa ku isi hose.
Jaafar Jackson, usanzwe ari umuhungu wa Jermaine Jackson, umuvandimwe wa Michael, ni we wahawe umwanya wo gukina nyirarume muri Michael, filime yagarutse ku buzima n’umuziki by’umwami wa Pop.

Jaafar Jackson yahishuye ibyo yifuza bizagaragara muri filime ya kabiri ya Michael Jackson
