Mu
kiganiro na InyaRwanda, Okkama yavuze ko iyi EP igaruka ku rugendo rwe mu
muziki n’ubuzima bwe bwa buri munsi, aho izagenda isohoka mu byiciro, buri
ndirimbo ikazajya iherekezwa n’ibisobanuro byayo n’abafatanyabikorwa bayigizemo
uruhare.
Indirimbo
ya mbere yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2025,
yayikoranye n’umuraperi Bull Dogg, umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu
njyana ya Hip Hop mu Rwanda.
Iyi
ndirimbo yabaye intangiriro y’urugendo rwo gutanga EP mu buryo butandukanye
n’uko abahanzi benshi basohora imishinga yabo.
Okkama
yumvikanisha ko gutangirira kuri Bull Dogg byashingiye cyane mu kuba
yaramubereye urugero mu gutinyuka gukora ibirenze ‘ibyo nari nsanzwe ndirimba’.
Uyu
muhanzi yavuze ko yahisemo kwita iyi EP “Nyamabara” kubera ko iriho indirimbo
yitwa gutyo, ifite igisobanuro gikomeye ku buzima bwe.
Ni
indirimbo ivuga ku byiciro bitandukanye by’inzira y’ubuzima n’umuziki,
bigaragaza uko yahuye n’inzitizi, uko yazinyuzemo n’aho ageze ubu.
Yavuze
ko EP ayiteguye nk’igihangano kigaragaza ko umuntu ashobora gutangira ku busa,
akubaka izina, agakomera ku nzozi ze nubwo urugendo ruba rutoroshye.
EP
(Extended Play) ni igihangano kiba kigizwe n’indirimbo nke (3–8), kigamije
kwerekana impano cyangwa icyerekezo gishya cy’umuhanzi.
Akenshi
EP itwara igihe gito kuyitunganya, igakoreshwa nk’ikimenyetso cy’aho umuhanzi
ageze, cyangwa nk’urufunguzo rwerekeza ku mishinga minini (nka Album).
Album,
nayo ni igihangano cy’umuhanzi ariko kirimo indirimbo nyinshi (akenshi 10–20),
ikagira uburebure bunini kandi igafatwa nk’ishusho ikomeye y’urwego umuhanzi
agezeho. Kuyitunganya bisaba igihe, ubushobozi n’itegurwa ryimbitse.
Iyi
EP ifatwa nk’igitabo gifunguye ku buzima bwa Okkama. Irimo uruvangitirane
rw’injyana, inkuru n’amarangamutima, byose byubakiye ku ntego yo kwiyereka uko
ari, atabeshya, atihisha. Ni uburyo bwo kwegera abakunzi be kurushaho, abatari
bazi neza Okkama nk’umuhanzi ndetse n’umuntu.
Okkama yavuze ko mu minsi iri imbere azatangaza urutonde rw’indirimbo (Tracklist) yuzuye y’iyi EP, aho buri ndirimbo izaba iherekejwe n’amazina y’abahanzi bayirimo n’ibisobanuro byayo.
Okkama
yavuze ko EP ye izumvikanisha ibyo ashoboye abantu batigeze bamenya
Okkama
yavuze ko yahisemo gukorana na Bull Dogg kubera ko ari umwe mu batinyuye gukora
umuziki
Okkama
yavuze ko EP ye yayise ‘Nyamabara’ kubera byinshi uzumvikanisha
KANDA
HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘UDUTWENGE’ YA OKKAMA NA BULL DOGG