Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, ACP Rutikanga yavuze ko iyi weekend yagenze neza, ashimangira ko ibyishimo byaranzwe n’umutekano, ariko yibutsa abantu ko nyuma y’ibirori bagomba gukomeza gufata imyanzuro ibafasha kugira ubuzima buzira umuze.
Mu butumwa bwe, ACP Rutikanga yatangiye ashimira uko weekend yagenze, agaruka ku bikorwa byari byitezwe n’Abanyarwanda benshi.
Yagize ati: “Weekend yari nziza pee! Ruhumuriza yaduhaye ibyishimo by’iminsi 2, Murera yahinyuje iby’inka y’umwami yariwe.”
Iyi weekend yari iy’ibyishimo bidasanzwe, aho King James yakoze ibitaramo bibiri muri BK Arena mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, mu gihe Rayon Sports nayo yakomeje urugendo rwayo muri CECAFA Kagame Cup 2026.
Mu butumwa bwe, ACP Rutikanga yanagarutse ku bikorwa byabereye i Rubavu, avuga ko na ho haranzwe n’ibyishimo byinshi. Ati: “i Rubavu na ho byari Fire idakenera ‘fire department’ yacu.”
Yashimangiye uburyo ibikorwa by’imyidagaduro byakiriwe neza hirya no hino mu gihugu, ariko anagaragaza ko ibyishimo bigomba kujyana n’inshingano zo kurinda ubuzima, yongera gushimangira ubutumwa bwo kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ati: “Ariko nyuma y’ibirori dutangire icyumweru n’ubuzima buzira umuze twita cyane ku bijya mu mibiri yacu.”
Yakomeje asaba abantu kwirinda inzoga zitemewe, avuga ko ari ikibazo gishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse n’imibereho y’imiryango. Ati: “Izo nzoga zitujuje ubuziranenge ‘Si Zo Zawe’. Bwira na mugenzi wawe ko zitakigezweho ‘STOP’.”
Ubutumwa bwa ACP Rutikanga buje bukurikira ubundi yari yatanze mbere ya weekend, aho yasabye abari bitabiriye ibikorwa bya Murera na Ruhumuriza gutekereza ku buryo bagera aho bagiye ndetse n’uko bataha, cyane cyane ku banywa inzoga.
Icyo gihe yari yagize ati: “Siga ikinyabiziga mu rugo, witegere cyangwa wifashishe Umusare.”
Polisi y’u Rwanda ikomeza kwibutsa abaturage ko kwinezeza bidakwiye kuba intandaro y’impanuka, uburwayi cyangwa ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano.
Weekend yarangiye irimo ibirori, umuziki n’umupira w’amaguru, ariko ubutumwa bw’inzego z’umutekano buracyibutsa ko ibyishimo biramba iyo bijyana n’ubwitonzi.
Polisi y’u Rwanda irasaba Abanyarwanda gukomeza kugira umuco wo kwishima mu buryo butekanye, kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse no kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.
