Izitontoma cyane si zo nyamaswa z’inkazi! King James ufite ibigwi n'amateka ntakunze kwitaka mu itangazamakuru ariko niwe witabiriye ibitaramo byinshi bihenze

Imyidagaduro - 18/03/2021 9:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Izitontoma cyane si zo nyamaswa z’inkazi! King James ufite ibigwi n'amateka ntakunze kwitaka mu itangazamakuru ariko niwe witabiriye ibitaramo byinshi bihenze

King James utagaragara muri biracika ariko akaba aririmba mu bitaramo byihagazeho ndetse afite agahigo ko kuba ariwe umaze kuririmba muri Rwanda Day nyinshi we na Masamba Intore uririmba gakondo. Ari mu bahanzi b'abashoramali u Rwanda rufite akaba anafite agahigo ko kuba adakoresha imbuga nkoranyamba bikaba bitanezeza abakunzi be.

Haciyeho iminsi micye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda higanza inkuru zigaruka ku kwitaka, hibazwa ukunzwe, ukora, ugezweho mu bahanzi nyarwanda. Ariko hari Ruhumuriza James wagereranya n’inyamaswa itajya itontoma ariko ikaba ari inkazi ariko bamwe mu bakunze kwitaka ukaba wabagereranya n’inyamaswa zitotoma nyamara zitazi kuryana. 

N'ubwo ativuga ibigwi mu itangazamakuru ariko King James afite uduhigo twinshi tutarakorwa n'undi muhanzi nyarwanda uwo ari we wese. Ni we muhanzi umaze kuririmba muri East African Party inshuro nyinshi kurusha abandi bahanzi bo mu Rwanda ndetse inshuro atayibonetsemo ni mbarwa. Ibi bitaramo ni byo bifatwa nka nimero ya mbere mu bitaramo bikomeye bibera imbere mu gihugu.

Igitaramo gikomeye aheruka kuririmbamo ni icyo kwizihiza umunsi w’intwari ku ya 1 Gashyantare 2021. Ruhumuriza James wiyise King James ari mu bakiririmbyemo nyamara nta ndirimbo zibica bigacika (Hit songs) yari afite muri iyo minsi. Ibi nabyo ni ibikwereka ko izina rye mu muziki yaryubatse ahakomeye.


Hari byinshi King James yakabaye yivuga ibigwi ariko wa mugani wa ya ndirimbo 'Bucece' ya Dream Boys ibye abikora bucece

King James kuva yatangira umuziki mu 2009 ubwo izina rye ryandikwaga mu yandi mazina mu bihe by’umwaduko w’abahanzi bashya kugeza yegukanye Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kabiri mu 2012, yakunzwe no kurangwa no gukora cyane ariko byaje gusa n’ibicogora ubwo yari yaramaze kumenya abo ahangira (Targeted audience) ndetse no kwinjira mu bucuruzi.

Kuva mu 2012 kugeza mu 2020 King James yaririmbye inshuro zirindwi muri East African Party mu nshuro zisaga 12 ibi bitaramo bimaze kuba. Ku ya 10 Kamena 2017 yitabiriye Rwanda Day yabereye i Bruxelles mu Bubiligi (Belgique). Rwanda Day ni umunsi udasanzwe ku Banyarwanda bo muri Diaspora n’inshuti z’u Rwanda kuko bahura n’abayobozi bakuru b’u Rwanda barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. 

Mu 2014 King James yitabiriye Rwanda Day yabereye muri Amerika i Atlanta. Mu 2019 ari mu bahanzi batandatu bagiye kuririmbira i Bonn mu Budage (Germany). Mu 2015 King James yitabiriye Rwanda Day yabereye mu Buholande. King James iyo ukoze isesengura usanga ari we muhanzi wo mu kigaragano gishya (New generation) wabashije kuririmba muri Rwanda Day nyinshi akaba arushwa na Masamba Intore wo mu kiragano cyo hambere kiririmba umuziki bita uwa gakondo. 


King James ashobora gukora indirimbo imwe hagacaho amezi umunani cyangwa se icyenda ariko n'ubundi abamukunda baba bakiryoherwa indirimbo iheruka dore ko aririmba indirimbo zuzuye imitoma ishobora kunezeza abakuru, abashakanye, abakundana n’abitegura kurushinga. Mu mwaka wa 2015 Ange Kagame yashyize indirimbo 'Yatumye' ya King James ku rutonde rw'indirimbo 9 yari akunze cyane muri ibyo bihe. King James ni we muhanzi nyarwanda rukumbi wari kuri urwo rutonde.

King James ni umwe mu bahanzi bari bahenze mbere y’umwaduko w'icyorezo cya Coronavirus kuko byari bigoye kumubona aririmba mu tubari cyangwa se mu bitaramo biciriritse nka bamwe mu bahanzi bari kwivuga imyato muri iyi minsi. Ku bijyanye n'ubutunzi naho afite byinshi amaze kugeraho birimo inzu ye y'agatangaza yubatse mu byuya by'umuziki ndetse n'Ihahiro rigezweho (Supermarket) riherereye i Nyamirambo.

King James ntakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari abajya biyitirira izina rye bagakora ubwambuzi bagacyucyura abafana be kuko hari zimwe mu zo adakoresha zirimo Twitter na Instagram. Kuri Instagram iyo wanditsemo izina rye uhura na account zirenga zirindwi ziriho amafoto ye nyamara nta ye nyirizina irimo. 

Soma iyi nkuru: Muntabare bari kunyiyitirira - King James winangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga ari kwiyama abari gukoresha izina rye

Mu ndirimbo yitwa 'Poupette' yarayisohoye ayikurikiza 'Nyamara’ hashize amezi umunani. Kubera ko yamaze kwizera abo akorera umuziki ntakorera ku gihunga ndetse biragora kumubona avugwa mu bitangazamakuru bimwe byitwa gutwika. Abahanzi bakizamuka bamwigiraho kumenya uwo uhangira n’ubwoko bw’umuziki wubakiraho ibyawe. Ikindi ashimirwa ni uburyo ashyigikira impano z'abahanzi bashya, aha tukaba twakwibutsa ko ari we wazamuye Yverry ndetse n'ubu ari gufasha Zilha.

Inkuru wasoma: Indirimbo imwe y'umuhanzi nyarwanda niyo igaragara ku rutonde rw'izo Ange Kagame akunda kumva

REBA HANO INDIRIMBO KING JAMES AHERUKA GUSHYIRA HANZE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...