Mu
gihe iri torero ryitegura igitaramo ngarukamwaka "Gira u Rwanda"
kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026,
ntabwo riri gutegura igitaramo gusa, ahubwo riri kwizihiza imyaka 12 y’urugendo
rwuzuyemo amateka, intsinzi n’ubwitange bwo gusigasira umuco nyarwanda.
Ni
urugendo rwatangiriye ku nzozi z’abakiri bato, uyu munsi rukaba rwarageze ku
rwego rwo guhesha u Rwanda ishema mu ruhando mpuzamahanga.
Umuyobozi
Wungirije w’Itorero Intayoberana, Nick Dimpoz, yabwiye itangazamakuru, kuri uyu
wa Kane tariki 23 Nyakanga 2026, ko nubwo batangiye gukora ibikorwa by’umuco
mbere yaho, izina "Intayoberana" ryamenyekanye bwa mbere mu
itangazamakuru ubwo bari bafatanyije n’umuhanzikazi Butera Knowless mu
irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.
Ni
irushanwa ryasojwe Knowless yegukanye igikombe, nyuma y’ibitaramo byari byarimo
imbyino n’imyiyereko y’Intayoberana yatumye benshi batangira kubibona
nk’itorero rifite umwihariko.
Nick
Dimpoz ati "Icyo gihe twari kumwe na Knowless muri Primus Guma Guma Super
Stars, tubyina byinshi kugeza ubwo atwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super
Stars. Icyo gihe ni bwo izina Intayoberana ryanditswe mu itangazamakuru. Na
mbere twarakoraga nk’ibisanzwe."
Ni
amateka bavuga ko batazigera bibagirwa, kuko ari yo yabaye intangiriro yo
kumenyekana kwabo ku rwego rw’igihugu.
Batangiye ari
bake, ubu ni umuryango urenga abantu 100
Tariki
19 Nyakanga 2014 ni bwo Intayoberana ryavutse ku mugaragaro.
Mu
ntangiriro, ryari rigizwe n’umubare muto w’ababyinnyi bakundaga imbyino
gakondo, ariko bafite intego yo kuzihuza n’izindi njyana zo ku mugabane wa
Afurika, mu buryo butangiza umuco nyarwanda.
Uko
imyaka yagiye ishira, ni ko umubare w’abarigana n’abarigana ugenda wiyongera.
Uyu
munsi, iri torero rigizwe n’ababyinnyi barenga 100, rikaba rimaze kuba ishuri
ryigishirizwamo umuco n’indangagaciro ziwushingiye.
Nick
Dimpoz avuga ko icyatumye bakomeza gukura ari ukwizera intego bihaye no
kudacika intege. Ati "Ubunyarwanda buturimo, bwimbitse muri twe."
Imyaka 12
y’ibitaramo, amaserukiramuco n’ishimwe ry’u Rwanda
Mu
myaka 12 ishize, Intayoberana rimaze gukora ibitaramo birenga 250 mu bihugu bisaga
25.
Ryitabiriye
amaserukiramuco atandukanye ku migabane itandukanye, rinahagararira u Rwanda mu
bikorwa bitandukanye by’umuco.
Ni
rimwe mu matsinda yatoranyijwe gufungura ibirori byo kwakira indege ya
RwandaAir, kimwe mu bikorwa bavuga ko bibereka icyizere igihugu cyabagiriye mu
kwamamaza umuco nyarwanda.
Buri
rugendo bakoze hanze y’u Rwanda rwabaye uburyo bwo kumenyekanisha ubukungu
bushingiye ku muco, berekana ko imbyino gakondo zishobora kuvuga amateka
y’igihugu no gukurura amaso y’abanyamahanga.
Ibitaramo
birindwi, buri kimwe gifite ubutumwa bwacyo
Mu
rugendo rw’imyaka 12, Intayoberana ntabwo rwateguye ibitaramo gusa, ahubwo
rwagiye rutanga ubutumwa butandukanye.
Igitaramo
cya mbere cyiswe "Umugani wa Nyabugu na Nyabucurere", cyabereye kuri
Saint André mu kibuga cya Basketball.
Icya
kabiri cyiswe "Umwana ni nk'undi, Umwana ni umutware", hagamijwe
kwerekana abagize iri torero n’indangagaciro baryubatseho.
Hakurikiyeho
"Twambaye Icyizere", "Urizihirwe Rwanda", "Igitaramo
Iwacu", "Akanigi Kanjye", none ubu bageze kuri "Gira u
Rwanda".
Nick
Dimpoz ati: "Ubu tugiye muri Gira u Rwanda, ari na cyo gihe
tugezemo."
'Gira u Rwanda' si
igitaramo gusa, ni ubutumwa bwo gukunda igihugu
Abategura
iki gitaramo bavuga ko bahisemo izina "Gira u Rwanda" kubera ko
bashaka kongera kwibutsa Abanyarwanda ko gukunda igihugu bitangirira ku gukunda
umuco wacyo.
Mu
isi irimo guhinduka ku muvuduko mwinshi, bavuga ko kubungabunga umuco bisaba
abantu bawuha agaciro kandi bakawutoza abakiri bato.
Ni
yo mpamvu bavuga ko abazitabira iki gitaramo batazareba imbyino gusa, ahubwo
bazagira umwanya wo kongera gusobanukirwa n’agaciro k’umuco nyarwanda n’uruhare
rwawo mu kubaka igihugu.
Igitaramo kizahuriza
hamwe abakunda umuco
Igitaramo
kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa 25 Nyakanga 2026.
Abazacyitabira
bazinjira bishyuye ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw cyangwa ibihumbi 25 Frw mu
myanya y’icyubahiro.
Ameza
y’abantu umunani ari kugurishwa ibihumbi 200 Frw, mu gihe ku munsi w’igitaramo
ibiciro bizazamuka, aho amatike azagura ibihumbi 15 Frw, 25 Frw na 35 Frw, naho
ameza agurishwe ibihumbi 250 Frw.
Intayoberana,
ikirango cy’urubyiruko rukunda umuco
Mu
Rwanda, amatorero gakondo akomeje kugira uruhare rukomeye mu gusigasira umurage
w’umuco no kuwugeza ku rubyiruko.
Intayoberana
ni imwe mu ngero zigaragaza ko uwo murage ushobora kubungabungwa hadatakaye
umwimerere wawo, ariko ukajyanirana n’ibihe.
Ryashinzwe
na Kayigemera Sangwa Aline mu 2014, riza kuba urubuga rwafashije urubyiruko
rwinshi kwiga imbyino gakondo, indirimbo z’umuco, gucuranga inanga n’ingoma,
ndetse no gusobanukirwa indangagaciro zaranze Abanyarwanda.
Nyuma
y’imyaka 12, Intayoberana ntirikibarizwa mu matorero asanzwe gusa. Ryabaye
izina rizwi imbere mu gihugu no hanze yacyo, rikaba rikomeje kubaka amateka
agaragaza ko umuco nyarwanda ushobora kuba isoko y’ishema, ubukerarugendo
n’iterambere.
Kuri
bo, "Gira u Rwanda" si izina ry’igitaramo gusa, ni ubutumwa bashaka
gusigira buri Munyarwanda: ko igihugu gikundwa binyuze mu kubungabunga umuco
wacyo, kuwuraga abakiri bato no kuwushyira ku isonga ry’iterambere.

Umuyobozi Wungirije w’Itorero Intayoberana, Nick Dimpoz, yatangaje ko Itorero Intayoberana ryavuzwe bwa mbere mu itangazamakuru nyuma yo gufasha Butera Knowless muri Primus Guma Guma Super Stars

Umuyobozi Ushinzwe Imyitwarire n’imibereho myiza mu Itorero Intayoberana, Sugira Alain Bertin yavuze ko basoje imyiteguro y’igitaramo, igisigaye ari ugutaramira abantu

Umuyobozi Ushinzwe Umutungo n’Iterambere, Iradukunda Diane avuga ko bahisemo amazina bise amatike y’igitaramo cyabo bashingiye ku byiciro by’abantu bafite mu Itorero Intayoberana

Igitaramo 'Gira u Rwanda' cy'Itorero Intayoberana kizabera muri Kigali Serena Hotel, ku wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’ITORERO INTAYOBERANA
VIDEO: Dox Visual/ InyaRwanda
AMAFOTO: Dreamhills- Studio
