Uru rugendo rwateguwe ku bufatanye na Rosatom, ikigo cy’u Burusiya gishinzwe ingufu za nucléaire, rukaba rugamije guha abanyeshuri amahirwe yo kwibonera mu buryo bufatika ibikorwa bya siyansi, ikoranabuhanga n’ubwubatsi.
Abanyeshuri bagera ku 5,000 bo mu bihugu 22 ni bo bitabiriye irushanwa ryatoranyijwemo abazitabira uru rugendo. Abatsinze, barimo Izere Louise uhagarariye u Rwanda, bafite hagati y’imyaka 14 na 16.
Uru rugendo rw’iminsi 10 rwatangiriye mu mujyi wa Murmansk, mu majyaruguru y’Uburusiya. Abanyeshuri bari mu bwato bwa nucléaire 50 Let Pobedy, bwanyuze mu Nyanja ya Barents, bukomeza mu gace ka Arctique, bugera kuri Pôle Nord ndetse no mu birwa bya Franz Josef Land, mbere yo gusubira i Murmansk.
Mu gihe bari muri uru rugendo, abanyeshuri bazahabwa ibiganiro, amahugurwa n’ibikorwa by’ubushakashatsi, ndetse banamenye uko ubwato bukoresha ingufu za nucléaire bukora n’uruhare rw’ikoranabuhanga rya nucléaire mu bikorwa byo gutwara abantu n’ibintu muri Arctique.
Abanyeshuri kandi bazakorana n’abahanga n’inzobere mpuzamahanga mu nzego zitandukanye za siyansi n’ikoranabuhanga.
Izere Louise yavuze ko guhagararira u Rwanda muri uru rugendo ari iby’agaciro gakomeye kuri we.
Ati: “Ndi guhagararira igihugu cyanjye u Rwanda, kandi ibyo bituma aka kanya karushaho kugira igisobanuro gikomeye kuri njye.”
Yavuze ko kujya kuri Pôle Nord abifata nk’amahirwe adasanzwe yo kugera ahantu yari asanzwe atekereza ko ari kure cyane kandi bigoye kugerwaho.
Izere kandi yavuze ko yizeye ko uru rugendo ruzahindura uburyo abona isi ndetse rukamufasha kongera gutekereza ku ntego afite mu buzima.
Mu rwego rw’uburezi, uru rugendo rufatwa nk’amahirwe yo guteza imbere amasomo ya STEM, ari yo siyansi, ikoranabuhanga, ubwubatsi n’imibare. Ibi bijyanye n’intego u Rwanda rwihaye zo guteza imbere siyansi, ikoranabuhanga n’udushya mu iterambere ry’igihugu.
Ubufatanye bw’u Rwanda n’u Burusiya
Uru rugendo kandi ruje mu gihe u Rwanda n’u Burusiya bikomeje ubufatanye mu bijyanye n’ingufu za nucléaire n’uburezi.
Kugeza muri Mata 2026, Abanyarwanda 108 bari biga amasomo ajyanye n’ingufu za nucléaire n’izindi nzego zifitanye isano na zo muri za kaminuza zo mu Burusiya.
Hari kandi gahunda ihuriweho na University of Rwanda na National Research Nuclear University MEPhI yo gutanga amasomo ya Nuclear Science and Technology, aho abanyeshuri bagera kuri 50 biga buri mwaka.
Rosatom ivuga ko Icebreaker of Knowledge igamije gushishikariza urubyiruko gukunda siyansi n’ikoranabuhanga, kuvumbura impano z’abanyeshuri bafite ubushobozi no kubafasha gutegura umwuga wabo.
Kuva iyi gahunda yatangira, abanyeshuri barenga 400 bo hirya no hino ku isi bamaze kwitabira ingendo za Rosatom zibageza kuri Pôle Nord.
Uburusiya ni bwo gihugu cyonyine ku isi gifite amato akoresha ingufu za nucléaire mu kumena urubura, kandi ubu bufite amato umunani nk’ayo akorera mu gace ka Arctique.








Umunyeshuri w’u Rwanda yageze kuri Pôle Nord mu rugendo rw’ubushakashatsi
