Izaza ari rurangiza! Clapton agiye gusohora igice cya kabiri cya filime ‘Umuturanyi’ ikunzwe

Imyidagaduro - 06/02/2021 10:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Izaza ari rurangiza! Clapton agiye gusohora igice cya kabiri cya filime ‘Umuturanyi’ ikunzwe

Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda Mugisha Emmanuel uzwi kandi nka Clapton Kibonge, yatanze integuza y’igice cya kabiri cya filime ye yise ‘Umuturanyi’ iri mu zikunzwe muri iki gihe, by’umwihariko ku bakoresha urubuga rwa Youtube.

Filime ‘Umuturanyi’ yatangiye gusohoka ku wa 01 Kamena 2020. Yagiye yongerwamo abakinnyi b’amazina azwi, abahanzi n’abashya barimo abazwi nk’umunyamutara [Nkurikiyinka Charles, akina yitwa Geofrey] ukunzwe bitewe n’uburyo akinamo ubutumwa bwe.

Igice (Season) cya mbere cy’iyi filime ‘Umuturanyi’ giherutse gusozwa aho cyarangiye ku gace (Episode) ka 36 “Rufonsina agaruka i Kigali."

Clapton yabwiye INYARWANDA ko yishimira uburyo abantu bakunze ‘Season’ ya mbere, avuga ko igice cya kabiri cy’iyi filime kizaza ari rurangiza.

Ati “Yagenze neza abantu barayikunze ariko ‘season 2’ izaza ari nziza kurushaho. Kuko iya mbere nubwo yakunzwe nahuye n’imbogamizi nyinshi kuko ari yo filime ya mbere ariko ubu ibintu biri ku murongo. Bitege kuryoherwa."

Uyu mukinnyi uhatanyemo mu bihembo bya The Choice Awards 2020, yagaragaje ko igice cya kabiri cy’iyi filime kizasohoka ku wa 01 Werurwe 2021, kuri shene ye ya Youtube yitwa ‘Clapton Kibonge’. Biteganyijwe ko buri Cyumweru hazajya hasohoka ‘episode’ ebyiri.

Iyi filime igiye kumara hafi amezi arindwi ica kuri shene ya Youtube yitwa Clapton Kibonge ikurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 124. Ni imwe muri filime zigezweho muri iki gihe, ahanini bitewe n’ubutumwa bukubiyemo ndetse n’abakinnyi b’abahanga bayikinamo.

Igezweho muri iki gihe bitewe n’umukobwa witwa Uwimpundu Sandrine [Rufonsina] uvuga ururimi rw’ikigoyi. Ururimi rw’ikigoyi rukoreshwa cyane n’abantu batuye mu bice byo mu Ntara y’Amajyaruguru n’ahandi. Abakoresha uru rurimi babita ‘abagoyi’.

Ni filime igaragaramo amasura mashya y’abakina filime barimo n’umuraperi Khalfan wakinnye mu ikinamico Urunana. Kuri ubu hongewemo umuhanzikazi Assinah ukora injyana ya Dancehall.

Clapton yatangaje ko igice cya kabiri cya filime 'Umuturanyi' kizaza kiryoshye kurusha icya mbere

Tariki 01 Werurwe 2021 ni bwo igice gishya cya filime 'Umuturanyi' kizasohoka

KANDA HANO UREBE AGACE KASOJE IGICE CYA MBERE CYA FILIME 'UMUTURANYI'

">

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...