Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, Alicia na Germaine bagize bati: “Shalom! Twishimiye kubabwira ko mu minsi micye tubagezaho indirimbo yacu nshya yitwa ‘Ndahiriwe’. Twizeye ko izahembura imitima ya benshi. Murakoze, turabakunda!”.
Umwe muri bo, Alicia Ufitimana, yahishuye ko iyi ndirimbo bayivomye muri Zaburi. Yasangije abakunzi babo amagambo yo muri Bibiliya agira ati: “Yibuka isezerano rye iminsi yose, Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi.” (Zaburi 105:8). “Ndahiriwe ni indirimbo yacu nshya, mukomeze mudutegereze.”
Indirimbo nshya “Ndahiriwe” izaba ikurikiye “Uriyo”, imwe mu ndirimbo zabo zikomeje gukora amateka kuko imaze kurebwa inshuro zirenga 403,000 kuri YouTube mu gihe cy’ukwezi n’igice gusa.
Alicia na Germaine bamaze kwamamara mu ndirimbo nka Urufatiro, Rugaba, Wa Mugabo, Ihumure na Uri Yo. Mu mwaka umwe gusa bamaze mu muziki, aba bakobwa bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gospel ndetse bahawe n'igikombe.
Ku wa 24 Gicurasi 2025, batsindiye igihembo cya mbere cya Best Gospel Artist muri Rubavu Music Awards & Talent Detection, ku nshuro ya mbere cyari giteguwe.
Alicia na Germaine ni abakobwa bavukana bakomoka i Rubavu. Ufitimana Alicia ari kwiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na Medicine and Surgery, mu gihe murumuna we Germaine Ufitimana yiga Indimi n’Ubuvanganzo (LFK).
Alicia aririmba kandi muri Korali Bethania ya ADEPR Gisenyi. Bombi bavuga ko guhuza ishuri n’umuziki ari ibintu bibaryoheye kuko buri kimwe bagiha agaciro kacyo.
Alicia na Germaine bavuga ko bafite intego yo gukora album nyinshi no kugeza ubutumwa bwabo ku rwego mpuzamahanga. Bati: “Turifuza ko ubutumwa bwacu bugera kure, tukaririmba no mu zindi ndimi kugira ngo amajwi yacu n’ubutumwa tubwiriza bigere hose.”
Mu 2024 ni bwo binjiye mu muziki ku mugaragaro bashyira hanze “Urufatiro”, indirimbo yanditswe na se wabo ndetse inatunganyirizwa muri kompanyi ye yitwa ABA Music. Ubu bamaze kwiyubaka nk’abahanzi bafite impano idashidikanywaho, bagaragaza ko bafite icyerekezo cyagutse mu muziki.
Alicia na Germaine bamaze gukora indirimbo eshanu zabimburiwe na "Urufatiro" yanditswe n'umubyeyi wabo
Alicia na Germaine barakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
Alicia na Germaine bateguje indirimbo nshya bise "Ndahiriwe" izajya hanze muri iki cyumweru
REBA INDIRIMBO "URI YO" YA ALICIA NA GERMAINE IKOMEJE GUKUNDWA CYANE