Izabayo Naomie yishimiye kwitwa Umwamikazi mu ndirimbo ‘Kibasumba’ ya Ish Kevin na Bushali

Imyidagaduro - 12/05/2026 11:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Izabayo Naomie yishimiye kwitwa Umwamikazi mu ndirimbo ‘Kibasumba’ ya Ish Kevin na Bushali

Izabayo Naomie, usanzwe ari umunyeshuri muri Catholic University of Rwanda i Huye ndetse akaba umwe mu babyinnyi b’imbyino gakondo mu itorero Amasonga y’Imanzi, yavuze ko yanejejwe bikomeye no kugaragara mu ndirimbo “Kibasumba” ya Ish Kevin, aho benshi bamwise “Umwamikazi” nyuma yo kuyibona.

Naomie yavuze ko atari ibintu byoroshye kuba yaratoranyijwe muri benshi ngo agaragare muri iyo ndirimbo, cyane cyane mu mwanya w’umwamikazi abantu benshi bakomeje kuvugaho ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, yavuze ko byamurenze kubera ibyishimo yagize nyuma yo guhabwa ayo mahirwe dore ko bvwari ubwa mbere agaragaye mu mashusho y'indirimbo. Ati: “Yego, twakoranye nk’itorero Amasonga y’Imanzi, kandi buri wese yari afite inshingano ze (role).

Ariko byarantunguye cyane kuba ari njye watoranyijwe kuba Kibasumba. Ntabwo ari ibya buri wese. Narishimye cyane birandenga kwitirirwa Umwamikazi  mu ndirimbo 'Kibasumba' ya Ish Kevin ari ubwa mbere ugiye mu ndirimbo".

Uyu mukobwa yavuze kandi ko uru ari urugendo rwe rugitangira mu kugaragara mu mashusho y’indirimbo, ndetse ko kuba yaragiriwe icyizere n’umuhanzi ukomeye nka Ish Kevin byamwongereye icyizere n’imbaraga zo gukomeza kwagura impano ye.

Avuga ko atifuza kuguma mu kubyina imbyino gakondo gusa, ahubwo ko anifuza kuzamura urwego rwe akinjira no mu mwuga wa video vixen ku rwego mpuzamahanga.

Indirimbo "Kibasumba" ni iya Ish Kevin na Bushali ikaba yarageze hanze tariki ya 08 Gicurasi 2026. Yakiriwe neza n'abakunzi ba muzika nyarwanda dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 163 mu minsi 3 gusa imaze hanze.

REBA INDIRIMBO NSHYA "KIBASUMBA" YA ISH KEVIN NA BUSHALI

Izabayo Naomie yasazwe n'ibyishimo nyuma yo kwitirirwa Umwamikazi mu ndirimbo y'abahanzi b'ibyamamare muri Rap nyarwanda

"Ntabwo ari ibya buri wese. Narishimye cyane birandenga kwitirirwa Umwamikazi  mu ndirimbo 'Kibasumba' ya Ish Kevin ari ubwa mbere ugiye mu ndirimbo” Izabayo Naomie

Ish Kevin yahuriye na Bushali mu ndirimbo "Kibasumba" yagaragayemo Izabayo Naomie


Umwanditsi: Iyakaremye Emmanuel [Melvin Pro]


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...