Iyubakwa ry’inzu 117 muri Marocco ku rutonde rw’ibyo Maître Gims ashinjwa

Imyidagaduro - 30/03/2026 12:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Iyubakwa ry’inzu 117 muri Marocco ku rutonde rw’ibyo Maître Gims ashinjwa

Umuraperi ukomeye mu Bufaransa Gandhi Djuna wamamaye nka Maître Gims wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari mu mazi abira nyuma yo kwisanga muri dosiye ku iperereza rijyanye n’iyezandonke [Amafaranga atasha gusobanura inkomoko yayo] bifatiye ku gutera inkunga imitwe y’abagizi ba nabi.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu Bufaransa no ku rwego mpuzamahanga, yafashwe ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026, akigera ku kibuga cy’indege cya i Paris-Charles de Gaulle, afatwa n’urwego rushinzwe kurwanya uburiganya mu by’imari, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gutera inkunga imitwe y’abagizi ba nabi.

Yafunzwe iminsi ibiri (amasaha 48), nyuma aza kurekurwa ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026, ariko ashyirwa mu maboko y’ubutabera nyuma yo gutanga ingwate.

Uburyo bwa “Judicial supervision” bwahawe na Maître Gims, busobanura kugenzurwa n’ubutabera cyangwa gushyirwa mu maboko y’ubutabera mu gihe iperereza rigikomeje.  

Ni igihe umuntu arekuwe by’agateganyo ariko agomba kubahiriza amabwiriza runaka, nko: kutava mu gihugu, kujya yitaba Polisi cyangwa urukiko buri gihe runaka, no kutegera abantu cyangwa ahantu runaka.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha birimo iyezandonke ndetse no kuba yarabigizemo uruhare mu gutera inkunga itsinda ry’abagizi ba nabi rihuriweho.

Iperereza riri gukorwa n’inzego zirimo Office National Anti-Fraude (ONAF) rifitanye isano n’ihuriro ry’abantu mpuzamahanga bakekwaho kunyereza no gutanga amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho iperereza ryatangiye gukorwa kuva mu 2023.

Nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha bukurikirana ibyaha by’imitwe yitwara nk’iy’iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka, Parquet National Anti-Criminalité Organisée (Pnaco), hari ibimenyetso byerekana ko Gims ashobora kuba afitanye isano n’iryo tsinda ry’abantu batangiye kugenzwa muri uriya mwaka.

Birakekwa ko amafaranga akomoka ku bikorwa bitemewe yakoreshwaga mu gushora imari mu mitungo itimukanwa (real estate) iri mu bihugu bitandukanye, hagamijwe guhisha inkomoko yayo.

Mu bikorwa biri gukorwaho iperereza harimo umushinga w’imiturire y’akataraboneka uri mu majyepfo ya Marrakech muri Morocco, aho Gims asanzwe aba mu myaka isaga icumi ishize nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Euronews.

Uyu mushinga uzwi nka Sunset Village Private Residences watangijwe mu 2025, ukaba uteganya kubakwamo inzu zihenze zigera ku 117 zubatse hafi y’ikiyaga kinini cyakozwe mu buryo bw’ubukorano (lagoon) gifite ubuso bwa metero kare 3,000.

Gims ubwe yagiye agaragara mu mashusho amenyekanisha uyu mushinga, agaragaza ibikorwaremezo birimo ibya siporo, ‘spa’, ‘sauna’ n’ibindi.

Gusa kuba ari gukurikiranwa muri dosiye nini nk’iyi, birashobora kugira ingaruka ku izina rye nk’umuhanzi wari umaze igihe ari ku isonga mu kugurisha umuziki mu Bufaransa, aho mu 2025 ari we wari imbere mu bahanzi bagurishije cyane.

Amakuru akomeza avuga ko iri tsinda ry’abantu rikekwaho iyezandonke, rinashamikiyeho ibigo birenga 2,000 byanditswe mu Bufaransa, ibintu bituma uru rubanza rufatwa nk’imwe mu manza zikomeye z’imari igihugu cy’u Bufaransa cyahuye na zo mu myaka ya vuba.

Maître Gims ni umwe mu bahanzi bageze ku rwego mpuzamahanga mu muziki wa Afro-pop na rap y’igifaransa. Uyu muhanzi yubatse izina rikomeye mu Burayi no ku Isi, anyuze mu rugendo rurerure rwatangiriye mu buzima butoroshye kugeza ku kuba icyamamare.

Gims yavukiye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1986, ariko yimukira mu Bufaransa akiri umwana muto cyane.

Yakurikiye mu buzima bugoye i Paris, aho yize ibijyanye n’itumanaho n’ubugeni, ari nako atangira kuririmba ari kumwe n’inshuti ze.

Yatangiye kumenyekana cyane ari mu itsinda rya hip-hop ryitwaga Sexion d'Assaut, aho yakoranye n’abandi bahanzi barimo Black M.

Iri tsinda ryamuhesheje izina rikomeye mu Bufaransa, ndetse rimufasha kubona abakunzi benshi mbere y’uko atangira gukora ku giti cye.

Mu 2013, Gims yasohoye album ye ya mbere yise Subliminal, yahise imuha izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Indirimbo nka Bella n’indi yitwa J’me tire zamugize icyamamare cyane, aho zimwe muri zo zarebwe n’abantu barenga miliyoni amagana kuri YouTube.

Iyi album yaje kugurishwa cyane ku buryo yarenze kopi miliyoni imwe, igahabwa ibihembo bikomeye mu muziki.

Nyuma y’iyo album, yakomeje gusohora izindi zakunzwe cyane zirimo: Mon cœur avait raison (2015), Ceinture noire (2018) n’izindi.

Zose zageze ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo mu Bufaransa no mu Bubiligi.

Indirimbo ye La même yabaye iya mbere mu zacuranzwe cyane mu Bufaransa mu 2018, bituma aba umwe mu bahanzi bakunzwe cyane kuri radio na televiziyo.

Gims yakoranye n’abahanzi mpuzamahanga bakomeye barimo: Sia, Pitbull, Lil Wayne, Stromae n’abandi.  Ibi byamufashije kwagura isoko rye rikagera ku rwego rw’Isi.

Nyuma yo gufungwa by’agateganyo, Maître Gims yarekuwe, gusa akomeje gukurikiranwa mu iperereza ku byaha by’imari


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...