Iyo utahaba nari gusanga byinshi bitagihari - Amashimwe ni yose kuri Bishop Gafaranga ku mugore we –VIDEO

Imyidagaduro - 25/10/2025 11:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Iyo utahaba nari gusanga byinshi bitagihari - Amashimwe ni yose kuri Bishop Gafaranga ku mugore we –VIDEO

Yisunze Zaburi ya 15, Habiyaremye Zacharie wamenye nka Bishop Gafaranga yongeye kugaragara imbere y'ibyuma bifata amashusho, aganiriza abakunzi be, anaboneraho gutambutsa ishimwe afite ku Mana yabanye nawe mu munsi 157 yamaze mu Igororero rya Rilima, ariko kandi agaragaza umugore we Annette Murava, nk'intwari ye y'ibihe.

Bombi bahuriye mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Youtube 'Gafaranga na Murava' mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025. Ni ikiganiro bakoze, nyuma y'uko Annette Murava anashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Ndi inde?', yasohotse nyuma y'amezi atatu yari ashize atumvikana mu muziki w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri Zaburi ya 15 -5 hagira hati “Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera? Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, akavuga iby'ukuri nk'uko biri mu mutima we.

“Utabeshyeresha abandi ururimi rwe, Ntagirire nabi mugenzi we, Ntashyushye inkuru y'umuturanyi we. Mu maso ye umunyagisuzuguriro arahinyurwa, Ariko abatinya Uwiteka arabubaha.”

“Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza. Ntaguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero, Cyangwa ntiyemera ibiguzi ku utariho urubanza. Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa.”

Bishop Gafaranga yumvikanishije ko afite ishimwe rikomeye kuri we, ashima cyane ababanye nawe mu gihe cy'iminsi 157 yari ishize ari mu igororero rya Rilima.

Ariko kandi yashimye umuhate w'umugore we wabanye neza kuva ku munsi wa mbere afungwa, kugeza asohotse muri gereza. Yumvikanishije ko hari benshi bamubaye hafi, kandi yizera ko mu gihe runaka azagenda avuga izina rya buri umwe, anashima Imana.

Uyu mugabo w'umukozi w'Imana, yanavuze ko ibyabaye kuri we, byari ibyanditswe, bityo ntiyatunguwe, kuko yari amasezerano y'Imana yagombaga gusohora.

Mu magambo yuje ubwuzu n’amarangamutima, Gafaranga yabwiye umugore we, ko yamubereye inkingi mu bihe bikomeye. Ati "Mbere ya byose, ndagushimira, Imana iguhe umugisha, ku bw'uko wahagaze mu mwanya wawe nk'umuntu kandi nk'umugore, kandi wahagaze mu mwanya w'umuryango aho ntari ndi. Iyo utahaba nari gusanga byinshi bitagihari [...] Kandi, ikindi njye kuri njye wabanye neza, kandi warwanye ku byari bikwiriye. Imana iguhe umugisha, ndashimira na buri umwe wese.

Bishop Gafaranga yibukije ko ubuzima bwo muri gereza butandukanye n’uko abantu babwiyumvisha. Yavuze ko ari ahantu hari ubuzima, abantu bakunda Imana, kandi ko iyo uyifashe ikaboko igutambutsa mu nzira y’igeragezwa.

Ati "Muri gereza nasanzeyo ubuzima. Hariyo abantu bakorera Imana, kandi bavuga Imana [...] Ndashimira Imana rero ko yo ari Imana ijya igera ahantu twe twumva ko tutagera, tutumva ko tutaba [...] Umunsi natashye twatashye turi aba bantu babiri, natashye ndi kumwe n'umusore wari umaze imyaka ine muri gereza, akurikiranyweho gufata ku ngufu, ariko yatashye ari umwere. Njya nshima Imana ko ari Imana itanga ubutabera mu gihe tutateganyaga. Ni Imana itanga ubutabera budasanzwe."

Annette Murava, nawe utarigeze acogora mu rugendo rw’ugusenga n’ubuhanzi, yongeye kugaragaza indangagaciro z’umugore ushyigikira umugabo we.

Avuga ati "Mbere y'uko mvuga ku ndirimbo nanjye ndagushimira, kuko wabaye umugabo w'intwari, ubutwari bwawe bamwe barabuvuga ariko batabuzi [...] Warakoze, kuba umugabo w'intwari, kandi ukomeze kugirango ureberweho. Ndagushimira cyane ko wahagaze neza. Irindi jambo rimaze iminsi rindimo 'hahirwa utabarutse ku rugamba' kuko kujya ku rugamba ntabwo ari cyo gitangaje..."

Bishop Gafaranga yasoje ikiganiro, asaba umugore gusoma amagambo aboneka muri ya Zaburi ya 15 kugeza ku murongo wa gatanu. Ni Zaburi irimo amagambo avuga ku muntu ugendera mu bitunganye, agakora ibyo gukiranuka, kandi akavuga ukuri nk’uko biri mu mutima we. Yavuze ko iyi Zaburi yamubereye isoko y’ihumure n’imbaraga muri gereza.

Iki kiganiro cyabaye mu gihe Annette Murava yashyiraga hanze indirimbo nshya yise “Ni inde?”. Ni indirimbo ivuga ku Mana ikora ibitangaza mu bihe by’umwijima.

Yumvikanishije ko iyi ndirimbo ari igisubizo cy’ubuzima yanyuzemo ubwo umugabo we yari afunzwe, kandi ko ifite ubutumwa bwo gushishikariza abantu kutacogora mu kwizera.

Bimwe mu bitekerezo byarebye iki kiganiro, hari abahuriza ku kuvuga ko inkuru ya Bishop Gafaranga na Annette Murava ari ishusho y’urukundo rutakomwe n’ibihe, ndetse n’ukwizera kudapfukiranwa n’inzigo z’isi.  Ko ari urugero rwerekana ko iminsi mibi ishobora kuba isoko y’ubugingo bushya, n’uko Imana ikora mu buryo butari ubw’umuntu.


Iyo utahaba nari gusanga byinshi bitagihari – Bishop Gafaranga ashimira umugore we Annette Murava ku bw’umurava we

Bishop Gafaranga na Annette Murava bahuriye mu kiganiro cyuzuye gushima Imana no kwerekana ubutwari bw’urukundo rwabo

Warakoze kuba umugabo w’intwari, kandi ukomeze kuko ureberwaho – amagambo y’ishimwe ya Annette Murava ku mugabo we

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO BISHOP GAFARANGA YAHURIYEMO NA ANNETTE MURAVA

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘NDI INDE?’ YA  ANNETTE MURAVA IGARAGARAMO UMUGABO WE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...