Mu muziki, inyuma y’indirimbo ikundwa,
igitaramo cyitabirwa n’abantu benshi cyangwa izina ry’umuhanzi rikamenyekana mu
mahanga, akenshi haba hari umuntu utagaragara cyane imbere y’abafana, ariko
ufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’uwo muhanzi.
Uwo ni umujyanama w’umuhanzi, uzwi cyane ku
izina rya ‘Manager’. Ni we ushobora kumufasha gutegura gahunda z’akazi, gushaka
ibitaramo, kuganira n’abategura ibikorwa, kumuhuza n’abandi bafatanyabikorwa no
gutekereza ku cyerekezo cy’umuziki we.
Iyo uwo muntu ari na we usangiye ubuzima
n’umuhanzi nk’umugabo n’umugore, umubano wabo ushobora guhinduka ubufatanye
bukomeye burimo urukundo, ubucuruzi, inzozi n’inshingano z’urugo.
Mu Rwanda, Butera Knowless na Clement
Ishimwe bamaze imyaka icumi barushinze, mu gihe Bwiza Emerance na Uhujimfura
Jean Claude na bo binjiye muri uru rugendo nyuma y’imyaka itanu bakorana mu
muziki.
Izi nkuru zombi zongera kwibaza ikibazo
gikomeye: “Iyo umuntu ushinzwe kubaka umuziki w’umuhanzi abaye n’umufasha we mu
buzima, birushaho kumworohera kugera ku ntego ze?
Knowless na Clement: Imyaka icumi y’urukundo n’ubufatanye mu
muziki
Butera Knowless na Clement Ishimwe ni umwe
mu miryango izwi mu muziki nyarwanda, aho umubano w’urukundo uhuye n’ibikorwa
by’ubuhanzi.
Knowless yatangiye kumenyekana cyane mu
muziki mu gihe Clement Ishimwe yari mu bantu bamufasha guteza imbere impano ye.
Clement ni umuyobozi wa Kina Music, inzu ifasha abahanzi mu bikorwa bya muzika,
akaba n’umujyanama na 'Producer' wa Knowless.
Mu 2016, aba bombi basezeranye kubana
nk’umugabo n’umugore, nyuma y’igihe bakorana mu muziki. Muri uwo mwaka kandi,
Knowless yageze ku zindi ntambwe zikomeye mu buzima bwe, zirimo gushyira hanze
Album ye ya kane no kwibaruka umwana we wa mbere.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times mu
2017, Knowless yavuze ko Clement ari umugabo we, inshuti magara ndetse n’umuntu
umufasha mu muziki. Yagaragaje ko kuba barashakanye bitigeze bihindura
umudendezo yari asanganywe mu kazi ke.
Mu magambo ahinnye, umubano wabo urenze
umuziki, kandi Clement akomeza kumuha umudendezo yari afite mbere y’uko
bashakana.
Ibi ni ingenzi kuko mu mubano nk’uyu,
umuhanzi aba akeneye umuntu umuba hafi, ariko kandi akagira umudendezo wo
guhanga, gufata ibyemezo no gukomeza kwiyubakira izina rye.
Mu myaka yakurikiye ubukwe bwabo, Knowless
yakomeje gusohora indirimbo na Album, akora ibitaramo, yitabira ibikorwa byo
kwamamaza ibicuruzwa ndetse akorana n’abandi bahanzi bo mu karere.
Mu kiganiro yagiranye na KT Press mu 2021,
Knowless yavuze ko ibyo atunze, birimo amazu, imodoka n’amasambu, abikesha
amafaranga yakuye mu muziki. Ibi bigaragaza ko umuziki we wabaye isoko
y’ubukungu.
Urugendo rwa Knowless rugaragaza uburyo
impano, gukora cyane, ubufasha mu micungire y’umuziki no gufata ibyemezo
by’igihe kirekire bishobora gufatanya mu kubaka umuhanzi.
Kuri we na Clement, ikibazo si ukumenya
niba gushakana byonyine byarazamuye umuziki we, ahubwo ni ukureba uburyo
bakomeje kubana no gukorana mu gihe buri wese afite uruhare mu rugendo rw’undi.
Bwiza na Uhujimfura: Urukundo rwavutse mu myaka itanu y’imikoranire
Ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026,
umuhanzikazi Bwiza Emerance yasezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean
Claude, usanzwe ayobora KIKAC Music imufasha mu bikorwa bya muzika.
Umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa
Kimihurura mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Aba bombi batangiye gukorana mu 2021, ubwo
Bwiza yatangiraga urugendo rwo gukora umuziki nk’umwuga. Uhujimfura yamufashije
mu bikorwa by’umuziki binyuze muri KIKAC Music, umubano wabo w’umwuga ukomeza
gukura uko imyaka yagendaga ishira
Bwiza yamenyekanye binyuze mu irushanwa rya
The Next Diva – Indi Mbuto, ryamuhaye amahirwe yo gutangira umuziki nk’umwuga.
Nyuma yaho, yakomeje gusohora indirimbo, EP na Album, ndetse yitabira ibitaramo
n’ibikorwa bitandukanye by’umuziki.
Mu ndirimbo ze zamufashije kumenyekana
harimo: Ahazaza, Boda Boda, Gake Gake, Warubizi na Wibeshya. Yanasohoye Album
zirimo My Dream na 25 Shades.
Kuri ubu, Bwiza ari mu myiteguro yo
kumurika Album ye nshya yise Home mu gitaramo ateganya gukorera i Lusaka muri
Zambia ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Gusezerana kwe na Uhujimfura bibaye mu gihe
akomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika. Ibi bituma abantu bibaza niba
ubufatanye bwabo buzaba umusingi wo kurushaho kwagura ibikorwa bye, haba mu
Rwanda no hanze yarwo.
Icyakora, kuba basezeranye ntibihita
bisobanura ko ibikorwa bye bizahita byikuba kabiri. Ibyo bizaterwa n’imishinga
bazashyira mu bikorwa, uburyo bazayicunga, ubushobozi bwo kubona amasoko
y’umuziki no gukomeza guha agaciro impano ya Bwiza.
Icyo aba bombi bahuriyeho na Knowless na
Clement ni uko umubano wabo watangiriye mu kazi ka muzika, mbere y’uko bagera
ku cyemezo cyo kubana nk’umugabo n’umugore.
Céline Dion na René Angélil: Umujyanama wamufashije kugera ku
rwego rw’isi
Iyo havuzwe abahanzi bashakanye
n’abajyanama babo, urugero rwa Céline Dion n’umugabo we René Angélil ni rumwe
mu zigaragaza neza uko umubano nk’uwo ushobora kugira uruhare mu rugendo
rurerure rw’umuhanzi.
Céline Dion yahuye na René Angélil akiri
umwana w’imyaka 12. René yari umujyanama w’abahanzi kandi yamufashije gutangira
urugendo rw’umuziki, kugeza ubwo afashe icyemezo gikomeye cyo gushyira umutungo
we mu bikorwa byo kumufasha gutangira.
Urubuga rwemewe rwa Céline Dion rugaragaza ko René yizeye impano ye ku buryo yashyize inzu ye mu ngwate kugira ngo abone amafaranga yo gufasha uyu muhanzikazi gushyira hanze Album ye ya mbere.
Uko
imyaka yagendaga ishira, Dion yagiye akura mu muziki, agera ku masoko
mpuzamahanga, atsinda amarushanwa kandi aba umwe mu bahanzi bazwi ku isi.
Mu 1994, Céline Dion yashakanye na René
Angélil, nyuma y’uko umubano wabo w’urukundo wari umaze igihe utangiye. René
yakomeje kugira uruhare rukomeye mu micungire y’ibikorwa bye, kugeza ubwo
yitabye Imana mu 2016.
Mu kiganiro yagiranye na ‘Vogue France’ mu
2024, Dion yavuze ko impano y’umuhanzi yonyine idahagije kugira ngo agire
umwuga uramba. Yagaragaje ko hakenewe n’indirimbo nziza, igihe gikwiye
n’itsinda ry’abantu bashoboye kumufasha.
Ibi bishimangira uruhare rw’abantu bakorana
n’umuhanzi mu kubaka izina rye, nubwo nta muntu umwe ushobora kwiharira
intsinzi yose y’umuhanzi.
Céline Dion na René Angélil berekanye ko
umujyanama ashobora kuba umuntu wizera impano y’umuhanzi mbere y’uko isi yose
iyimenya, akagira uruhare mu gufata ibyemezo bikomeye ndetse akanamufasha
kubona amahirwe atari kumugeraho byoroshye.
Ariko inkuru yabo inagaragaza ko ubufatanye
bwabo butari ubw’akazi gusa. Mu kiganiro Dion yagiranye na CNN mu 2001, yavuze
ko we na René babonaga ko ari itsinda rimwe, nubwo yari umujyanama we kandi na
we akaba umuhanzi we.
Icyakora, si ngombwa ko buri muhanzi
ashakana n’umujyanama we kugira ngo agere ku ntsinzi. Icy’ingenzi ni ukubona
umuntu ushoboye, wizewe kandi ufite ubushake bwo gushyigikira icyerekezo
cy’umuhanzi.
Sharon na Ozzy Osbourne: Iyo umujyanama
abaye umufasha w’ubuzima
Urundi rugero ni Sharon Osbourne n’umugabo
we Ozzy Osbourne, wari umuhanzi w’umuziki wa rock.
Sharon yatangiye gucunga ibikorwa bya Ozzy
mu 1979, nyuma yo kuva mu itsinda rya Black Sabbath. Ubufatanye bwabo bwaje
guhinduka urukundo, bashakana mu 1982.
Sharon yagize uruhare rukomeye mu kubaka
umwuga wa Ozzy nk’umuhanzi wigenga, nyuma yo kuva mu itsinda ryari ryaragize
uruhare mu kumumenyekanisha. Yafashije gutegura itsinda rye, gushaka amahirwe
y’ibitaramo no gukomeza ibikorwa by’umuziki byatumye akomeza kumenyekana.
Mu kiganiro na Louder mu 2025, Sharon
yagaragaje ko yumvaga ko we na Ozzy ari itsinda rimwe. Yavuze ko yashimishwaga
no kubona abantu benshi bishimira umugabo we ku rubyiniro, akumva ko ibyo
bakoranaga byari bifite icyo bivuze.
Iyi nkuru igaragaza ko umujyanama atagomba
kuba umuntu utanga amabwiriza gusa, ahubwo ashobora kuba umuntu ushaka
amahirwe, utegura icyerekezo kandi ugashyigikira umuhanzi mu bihe bigoye.
Ku rundi ruhande, ubuzima bwabo bwerekana
ko guhuza urugo n’akazi k’umuziki bisaba kwihangana, kuko umujyanama aba agomba
guhora atekereza ku iterambere ry’umuhanzi, mu gihe mu rugo na ho haba hakenewe
umwanya n’ubwumvikane.
Nubwo nta mibare ihamya ko abahanzi
bashakana n’abajyanama babo batera imbere kurusha abandi, hari inyungu
zishoboka mu gihe umubano wabo wubakiye ku bwizerane, ubunyamwuga no kumvikana.
Umujyanama usanzwe akorana n’umuhanzi aba
azi aho ashoboye, aho agifite intege nke n’icyerekezo ashaka kugeraho. Iyo
babaye n’umuryango, bashobora kurushaho kumvikana ku ntego z’igihe kirekire,
nko gukora Album, gutegura ibitaramo cyangwa kwagura umuziki mu mahanga.
Ibi bishobora kugabanya igihe gitakara mu
gusobanurirana no gufata ibyemezo, ariko ntibivuze ko buri gihe bazajya
bemeranya kuri buri kintu.
Umuziki ni umwuga ushobora kwinjiza
amafaranga mu bitaramo, mu kwamamaza ibicuruzwa, mu burenganzira bw’indirimbo
no mu bindi bikorwa.
Iyo umuhanzi n’umujyanama we bashakanye,
bashobora kurushaho kugira inyungu bahuriyeho mu kubaka ubukungu bw’urugo.
Umujyanama ashobora gufasha umuhanzi gutekereza ku mishinga izamwinjiriza
amafaranga mu gihe kirekire, aho kwibanda gusa ku ndirimbo imaze iminsi
ikundwa.
Ariko kugira ngo ibi bigerweho, hakenewe
kubahiriza amasezerano, kumenya amafaranga yinjira n’asohoka, no gutandukanya
umutungo w’urugo n’amafaranga agenewe ibikorwa by’umuziki.
Umuhanzi ashobora guhura n’ibihe indirimbo
ze zdtakundwa, ibitaramo bikabura cyangwa abantu bagatangira kunenga ibikorwa
bye.
Umujyanama umuzi neza ashobora kumufasha
kongera gutekereza ku cyerekezo cye no gushaka uburyo bushya bwo gukora
umuziki. Iyo ari n’umufasha we mu rugo, ashobora kubona ubufasha mu buryo
burenze ubw’akazi.
Icyakora, inshingano z’urugo na zo
zishobora gutuma habaho umunaniro, bityo hakaba hakenewe kumenya gutandukanya igihe
cy’akazi n’icy’umuryango.
Abahanzi benshi ntibifuza kumenyekana
imyaka mike gusa. Bifuza kubaka umwuga uzamara igihe, ukabafasha gutunga
imiryango yabo no gusiga umurage mu muziki.
Umuhanzi n’umujyanama we bashobora
gufatanya gutegura gahunda z’igihe kirekire, nko kwandikisha no gucunga
uburenganzira ku ndirimbo, kubaka inzu ifasha abahanzi, gushora amafaranga mu
bikorwa byinjiza inyungu no gutegura uko ibikorwa bizakomeza mu gihe umuhanzi
atakiri ku rwego rwo gukora ibitaramo byinshi.
Ibi byose bishoboka no ku bantu
batashakanye, ariko iyo hari icyizere n’intego bihuriweho bishobora koroshya
ubufatanye.
Ariko gushakana n’umujyanama bishobora no kuzana izihe
mbogamizi?
Nubwo hari inyungu zishoboka, guhuza
urukundo n’akazi bishobora guteza ibibazo iyo habuze imipaka isobanutse.
Ikibazo cya mbere ni ugutandukanya urugo
n’akazi. Umujyanama ashobora kubona ko umuhanzi agomba gukora igitaramo cyangwa
gusohora indirimbo mu gihe runaka, mu gihe umuhanzi we abona ko akeneye
kuruhuka. Iyo bombi batumvikanye, ikibazo cy’akazi gishobora guhinduka
intandaro y’amakimbirane yo mu rugo.
Ikindi ni n’uburyo ibyemezo bifatwa.
Umuhanzi agomba kugira ijambo ku ndirimbo akora, amafaranga yinjira, abantu
bakorana na we n’icyerekezo cye. Kuba umujyanama ari umugabo cyangwa umugore we
ntibikwiye kumwambura uburenganzira bwo kugira uruhare mu byemezo bimureba.
Hari kandi ikibazo cy’amafaranga. Iyo
umuntu umwe ari we ugenzura amasezerano, amafaranga, ibitaramo n’ibindi bikorwa
byose, bishobora kugorana kumenya neza inyungu umuhanzi akura mu kazi ke. Ni yo
mpamvu gukorera mu mucyo no kugira amasezerano yumvikanyweho ari ingenzi.
Inama zitangwa n’Ishyirahamwe ry’Abacuranzi
ryo mu Bwongereza zigaragaza ko amasezerano hagati y’umuhanzi n’umujyanama
agomba gusobanura neza inshingano, amafaranga ajyanye n’akazi, igihe
amasezerano azamara, uko amafaranga azacungwa n’uburyo umubano w’akazi ushobora
kurangira.
Ibi ni ingenzi cyane ku bashakanye, kuko
amakimbirane yo mu kazi ashobora kugira ingaruka ku rugo, mu gihe ibibazo byo
mu rugo na byo bishobora guhungabanya imikoranire yabo y’umwuga.
Inkuru za Knowless na Clement, Bwiza na
Uhujimfura, Céline Dion na René Angélil ndetse na Sharon na Ozzy Osbourne
zigaragaza ko gushakana n’umuntu uyobora ibikorwa by’umuziki wawe bishoboka,
kandi ko bishobora guherekezwa n’iterambere ry’umwuga.
Iyo umuhanzi arushinze n’umujyanama we, aba
ahuje abantu babiri bashobora kugira uruhare runini mu buzima bwe: uwo
basangira ubuzima n’uwo bafatanya kubaka umwuga.
Ibi bishobora kumworohereza kubona umuntu
umuzi neza, umushyigikira kandi uzi icyerekezo cye. Ariko bishobora no
kumushyira mu bibazo iyo habuze amasezerano yumvikanyweho, ubwisanzure mu
gufata ibyemezo no gutandukanya ibibazo by’urugo n’iby’akazi.
Knowless na Clement bamaze imyaka icumi
bubaka urugo n’ibikorwa bya muzika. Bwiza na Uhujimfura na bo batangiye
urugendo rwabo nk’umugore n’umugabo nyuma y’imyaka itanu bakorana.
Céline Dion na René Angélil na Sharon na Ozzy Osbourne bo bagaragaje ko umubano w’urukundo ushobora kujyana no kubaka umwuga w’umuziki umaze imyaka myinshi.

Butera Knowless n’umugabo we Clement Ishimwe bamaze imyaka 10 barushinze, nyuma y’uko Clement yari asanzwe ari umujyanama we mu muziki. Urugendo rwabo rugaragaza uko urukundo n’ubufatanye mu kazi bishobora kubana mu kubaka umwuga w’umuhanzi

Bwiza yasezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, usanzwe ari umujyanama we mu muziki, nyuma y’imyaka itanu bakorana. Ubu batangiye urugendo rushya nk’umugore n’umugabo, bakomeje guhuza ubuzima bwabo n’urugendo rw’umuziki wa Bwiza

Céline Dion yashakanye na René Angélil mu 1994, nyuma y’uko yari amaze imyaka myinshi amufasha kubaka umwuga we w’umuziki. René yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Céline, amufasha kugera ku rwego mpuzamahanga no kuba umwe mu bahanzikazi bakomeye ku isi
