Ni
muri uwo murongo umukinnyi wa filime akaba n'umunyamakuru Mutamba Juliet
aherutse gufata icyemezo cyo gutangira gukora filime ze bwite, avuga ko
yabitewe no gukurikirana inzozi ze no gushaka kubaka ejo hazaza hadashingiye
gusa ku gukinira abandi.
Nubwo
yatangiye kwinjira mu rugendo rwo gutunganya no gusohora filime ze, Mutamba
akomeje no kugaragara mu zikorwa n'abandi. Muri izo harimo ‘Isezerano
ry'Ikinyoma’ ya Micky, imwe mu zikomeje gukurikirwa n'abakunzi ba sinema
nyarwanda.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma yo gusohora filime ye nshya yitwa Papa,
yavuze ko ubuzima yakuriyemo bwagize uruhare rukomeye mu kumwubakamo umutima wo
kwihangira umurimo.
Yasobanuye
ko yarezwe n'umubyeyi wari umucuruzi, ibintu byamutoje gutekereza ku gushora
imari no kubaka ibikorwa bye aho guhora ategereje akazi gatangwa n'abandi.
Ati:
"Njyewe rero mu buzima bwanjye ndi umucuruzi. Kuko nakuze mbona Mama ari
umucuruzi ufite iduka ririmo ibintu byose. Rero njyewe iyo ikintu kitari kuzana
amafaranga nshobora kwihangana ariko nkamenya ko imbere amatunda arahari."
Uyu
mukinnyi yavuze ko iyo myumvire ariyo yamuteye gutekereza ko na sinema ishobora
kuba ishoramari rirambye, aho kuba umurimo wo gukinira abandi gusa.
Mu
magambo ye, yavuze ko uko isoko rya sinema rihagaze ubu, umukinnyi
wishingikirije gusa ku guhamagarwa ngo aze gukina muri filime z'abandi aba
afite amahirwe make yo kugera ku iterambere yifuza.
Ati:
"Naravuze nti kubera iki ibi bintu umuntu atabikora? Ahanini bitewe n'uko
iyo ukinira abandi, n'ukuri biragoye ko watera imbere bitewe n'ukuntu isoko
ryacu rimeze. Ndavuga nti rero ibi umuntu yabikora."
Yakomeje
avuga ko no kuba yaravuye mu kazi ko mu biro byamufashije gufata icyemezo cyo
kwinjira mu mwuga wo kwikorera, kuko yumvaga akazi ka buri munsi kadahuye
n'ibyo umutima we wifuzaga.
Ati:
"Nanjye ndi gutekereza gukora ibyanjye, kubera ko no mu busanzwe n'akazi
ka ‘Office’ karananiye. Narasezeye, ntabwo ari ibintu bimbamo. Rero kuza nkajya
muri filime z'umuntu gusa nkajya ahandi mpamvu nta ejo hazaza harimo. Ariko
ibyo ntibivuze ko abakinnyi bose bagomba kuba aba-Producers."
Aya
magambo agaragaza ko nubwo ashyigikiye kwigenga mu mwuga, yemera ko buri
mukinnyi afite inzira ye, kandi ko kuba producer atari inshingano za buri wese.
Mu
mezi make ashize, Mutamba Juliet amaze kwagura ibikorwa bye muri sinema.
Aherutse gusohora filime zirimo Ndengera, Feminist na Papa, zose zigaragaza
ubushake bwe bwo gukora inkuru zifite ubutumwa ku muryango nyarwanda.
Ku
wa 25 Kamena 2026 yamuritse ku mugaragaro filime y'uruhererekane Feminist,
itambuka kuri YouTube. Iyi filime yibanda ku ngaruka z'imico y'inzaduka ndetse
n'ihohoterwa rikorerwa abagabo mu ngo, ingingo ikomeje kuvugisha benshi.
Mbere
yayo, muri Gicurasi 2026, yari yasohoye Ndengera, yakoranye n'abakinnyi bazwi
barimo Micky, Samusure na Makuta. Iyi filime igaruka ku bibazo bikunze kuvuka
mu buzima bw'abashakanye n'ingaruka zabyo.
Mutamba
kandi yavuze ko kubona abagore bagenzi be bakomeje gutera imbere muri sinema,
barimo Micky, bimwongerera icyizere cyo gukomeza gukora cyane no kwagura
ibikorwa bye.
Mu gihe sinema nyarwanda ikomeje kwaguka, hari benshi mu bakinnyi batangiye kwinjira no mu rugendo rwo kwikorera filime zabo. Kuri Mutamba Juliet, ni icyemezo atabona nk'igerageza gusa, ahubwo ni intambwe yo kubaka ejo hazaza he no gushyira mu bikorwa inzozi amaze igihe akurikiye.

Mutamba Juliet yatangaje ko yahisemo gukora filime ze bwite kugirango abashe kugera ku nzozi ze

Mutamba
yavuze ko filime ze nka ‘Papa’ n’izindi zibanda ku ngingo zigezweho muri
sosiyete
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MUTAMBA JULIET
KANDA HANO UREBE IGICE GISHYA CYA FILIME ‘PAPA’ YA MUTAMBA
VIDEO: Dox Visual/ InyaRwanda
