Iyo ntekereje ubuntu bw’Imana ku buzima bwanjye mbura amagambo n’ururimi nkoresha ngo nyirate – Liliane Kabaganza

Iyobokamana - 09/01/2026 9:23 AM
Share:
Iyo ntekereje ubuntu bw’Imana ku buzima bwanjye mbura amagambo n’ururimi nkoresha  ngo nyirate – Liliane Kabaganza

Umuramyi Liliane Kabaganza yatangaje ko iyo atekereje ku buntu n’urukundo Imana yamugiriye, abura amagambo n’ururimi yakoresha ayishimira uko bikwiye. Yavuze kandi ko umwaka wa 2026, ari umwaka atangiranye ishimwe rikomeye n'ingamba nshya mu muziki.

Liliane Kabaganza utuye muri Kenya ari na ho akorera ubushabitsi n'umurimo w'Imana, yabwiye inyaRwanda ko mu mpera z’umwaka ushize yicaye agatekereza ku bunini bw’Imana, imirimo y’amaboko yayo n’ibyiza byinshi yamugiriye, bituma yumva adashobora kubivuga mu magambo asanzwe.

Ibyo ni byo byamuteye gufata umwanzuro wo guha abakunzi be indirimbo nshya yise “Umukunzi wanjye”, ikubiyemo ishimwe rikomeye ryo gusingiza Imana no kuyigenera icyubahiro cyose nyuma yo kumurinda mu mwaka wa 2025 yahuriyemo na byinshi byari bimuremereye cyane.

Yagize ati: “Mu ijambo rimwe, Imana ni inshuti idahemuka, idahararuka, idatenguha kandi itadusiga mu bihe byose; haba mu bikomeye cyangwa mu byoroshye, ku zuba no mu mvura, mu misozi no mu mataba. Ihorana natwe kandi ikatuba hafi.”

Avuga ko iyo atekereje ubuntu bw’Imana ku buzima bwe bwite, abura amagambo n’ururimi yakoresha ayishimira uko bikwiye. Yashimangiye ko ishimwe rye rikomeye ari uko Imana yakomeje kumurinda ikamugeza mu mwaka wa 2026 ari amahoro. Yasabye ko Imana ihabwa ikuzo ryose, anashimira abakunzi be bakomeje kumuba hafi, kumushyigikira no kumwereka urukundo.

Liliane Kabaganza yijeje abakunzi be ko atazongera kubicisha irungu, anashimira by’umwihariko abo yise KD, kubera ko bakomeje kumuba hafi no kumushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika. Yabifurije umwaka mushya muhire wa 2026 "uzababere uw’ibyiza", abasaba gukomeza kumushyigikira banakora 'subscribe' kuri “Liliane Kabaganza Official”, asoza abifuriza amahoro y’Imana.

Uyu muramyi uri mu nkingi z’umuziki wa Gospel nyarwanda, aherutse gutangaza ko yafashe umwanzuro wo kongera kwegera abakunzi be binyuze mu bitaramo n’ibihangano bishya. Ni nyuma y’igihe abakunzi be bari bamaze bamusaba kugaruka mu bikorwa bya muzika ku buryo buhoraho.

Kabaganza yavuze ko nubwo adakunze kugaragara cyane mu muziki, kuri ubu yagarukanye gahunda nshya igamije gusubiza abakunzi be bari bamaze igihe bamusaba ibihangano bishya, akaba ari gutaramira abakunzi be binyuze ku muyoboro wa Youtube. Yanateguje indirimbo nshya nyinshi.

Liliane Kabaganza akomeje urugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza mu mahanga, by’umwihariko yibanda ku bakoresha ururimi rw’Igiswahili rukoreshwa n’abarenga miliyoni 200 ku Isi. Mu ndirimbo ze ziheruka harimo iz’Igiswahili nka “Mbali na Hofu” na “Yesu ni wimbo”, ndetse n’iz’Ikinyarwanda nka “Turagukumbuye” na “Bifite imvano”.

Uyu muramyi wamenyekanye cyane muri Rehoboth Ministries, yaje gufata icyemezo cyo gukora umuziki ku giti cye, aho yakiranywe urugwiro n’abakunzi b’umuziki wa Gospel. Azwi cyane mu ndirimbo  “Abiringiye Uwiteka”, “Yakoze Imirimo”, “Amashimwe”, “Ai Gitare” na “Yesu Ndakwihaye”. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya "Umukunzi wanjye".

Liliane Kabaganza yatangiranye umwaka wa 2026 indirimbo nshya yise "Umukunzi wanjye"

UMVA INDIRIMBO NSHYA "UMUKUNZI WANJYE" YA LILIANE KABAGANZA




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...