Iyo mbonye amafoto y’ubukwe, mpita nibutsa Imana ko nkiri ingaragu – DJ Cuppy

Imyidagaduro - 31/07/2025 8:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Iyo mbonye amafoto y’ubukwe, mpita nibutsa Imana ko nkiri ingaragu – DJ Cuppy

Umuhanzikazi ndetse n’umwe mu bagezweho mu mwuga wo kuvanga imiziki, akaba n’umwe mu bakobwa bakomoka ku miryango y’abaherwe muri Nigeria, Florence Ifeoluwa Otedola, uzwi cyane ku izina rya DJ Cuppy, yatangaje ko kimwe mu byo akeneye cyane mu buzima ari ugushinga urugo.

Abinyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), DJ Cuppy yasangije abamukurikira ifoto imugaragaza ameze nk'uri gusenga, ayiherekeresha amagambo agira ati: “Iyo mbonye amafoto y’ubukwe kuri internet, mpita nongera kwibutsa Imana… ko nkiri ingaragu.”

Ni ubutumwa bugaragaza ko nubwo afite izina rikomeye n’ubutunzi buhambaye, gukundwa no kurushinga biri mu byifuzo bimukomereye.

Uyu muhanzi uherutse gutandukana n’umukunzi we, Ryan Taylor, umukinnyi w’iteramakofe wo mu Bwongereza, nyuma y’uko ubukwe bwabo bwari buteganyijwe mu 2023 buhagaritswe mu buryo butunguranye, yahishuye ko kuri ubu nta mukunzi afite, ariko ko akomeje kuganira n’abagabo batandukanye.

Mu butumwa aherutse gutanga, yaragize ati: “Ndi ingaragu, ariko ndimo kuganira n’abantu batandukanye. Ariko uwo nzaha urukundo ni uzagaragaza ko abikwiye kurusha abandi bose.”

DJ Cuppy akunze kuvugwaho kudahisha ibyifuzo bye, aho akunze gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ibimwerekeyeho byose, yaba iby’umuziki, ubuzima bwe bwite n’ibitekerezo ku rukundo.

DJ Cuppy akeneye umukunzi witeguye kumubera umugabo

Aheruka gutandukana n'umukunzi we biteguraga kurushinga, Ryan Taylor

Ni umwe mu bafite izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga imiziki


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...