Iyo jenoside itaza kuba Stromae na Corneille bashoboraga kuba barimo gukorera umuziki mu Rwanda

Imyidagaduro - 10/04/2014 10:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Iyo jenoside itaza kuba Stromae na Corneille bashoboraga kuba barimo gukorera umuziki mu Rwanda

Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, yahekuye u Rwanda kuburyo ingaruka zayo n’ubwo zagabanuka zitazigera zisibangana burundu. Mu bijyane na muzika, uretse abahanzi b’abahanga bazize jenoside, hari n’abahunze u Rwanda kubera Jenoside ubu b’ibyamamare mu mahanga, harimo Corneille na Stromae.

Nk’uko bigaragara, iyo jenoside itaba aba bahanzi b’ibyamamare ku rwego rw’isi ntibari kuba baramamariye ahandi ahubwo ryari kuba ari ishema ry’u Rwanda kuruta uko ari abanyamahanga, kuko kujya kure ndetse bakamera nk’aho u Rwanda batarwiyumvamo cyane babiterwa n’amateka mabi yatumye bahabura ababo, cyane ko aba bombi Stromae na Corneille bafite ababyeyi bazize jenoside yakorewe abatutsi.

corneille

Duhereye kuri Corneille Nyungura, yavukiye mu gihugu cy’u Budage tariki 24 Werurwe 1977, abyarwa n’ababyeyi bombi b’Abanyarwanda bari baragiye kuba muri icyo gihugu kubera impamvu z’amasomo, hanyuma baza kugaruka kuba mu Rwanda bari kumwe na Corneille ubwo yari afite imyaka 6 y’amavuko. Mu mwaka w’1993 nibwo yatangiye kugaragaza impano ye idasanzwe mu muziki, atangira kwandika indirimbo ndetse no kuririmba, ibyo ndetse byanamuhesheje gutwa igihembo cya Decouverte muri uwo mwaka.

Corneille yashoboraga kuba ubu yitwa umuhanzi w'umunyarwanda ateza imbere muzika nyarwanda iyo jenoside idatuma ahungira mu mahangaCorneille yashoboraga kuba ubu yitwa umuhanzi w'umunyarwanda ateza imbere muzika nyarwanda iyo jenoside idatuma ahungira mu mahanga

Papa wa Corneille ariwe Emile Nyungura icyo gihe yari umuyobozi w’ishyaka rya PSD, ibyo bikaba ari nabyo byatumye ababyeyi be n’abavandimwe bose bicwa muri jenoside yakorewe abatutsi, hanyuma Corneille we wari ufite imyaka 17 y’amavuko icyo gihe, ahita ahungira mu gihugu cy’u Budage aho yari asanze abantu bari inshuti n’ababyeyi be bakiba muri icyo gihugu.

Corneille wakomeje kugaragaza impano n’ubushake bwo gukora umuziki ndetse akaza kugeza ubwo ava mu Budage akerekeza muri Canada ari naho ari kugeza ubu, yagiye agera ku bintu byinshi kandi bikomeye cyane mu muziki aho akunze kuririmba mu gifaransa n’icyongereza, uburyo yagiye mu mahanga ahunze igihugu yari amaze kuburiramo ababyeyi be agasigara ari impubyi, bikaba bigaragaza ko yari urubuto rwiza mu muziki w’u Rwanda ariko amahano ya Jenoside akaza gutuma yibera umunyamahanga.

Ababyeyi ba Corneille bari bamushyigikiye cyane mu muziki, kuburyo iyo bataza kuzira akarengane muri jenoside byashobokaga ko uyu muhanzi yari kugeza kure ibendera ry’u Rwanda, nyamara kugeza ubu uretse kuba avuka mu Rwanda, impano ye n’ubuhanga bwe ntibyitwa iby’abanyarwanda ahubwo byitwa cyane iby’amahanga aherereyemo.

Tugarutse kuri Stromae umaze kuba icyamamare cyane ku mugabane w’u Burayi no ku isi yose, n’ubwo kugeza ubu azwi cyane nk’umubiligi nyamara byashoboka cyane ko iyo jenoside itaba uyu musore w’icyamamare aba akorera umuziki mu Rwanda cyangwa se yanaba mu mahanga akahaba nk’umunyarwanda nk’uko tuzi ba Meddy na The Ben. Uyu muhanzi akomoka mu Rwanda ahitwa i Shyorongi, akaba akomoka kuri Rutare Pierre; umunyarwanda wahitanywe na jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, akaba yaramubyaranye n’umugore w’umubiligikazi.

stromane

Mu kiganiro Stromae yagiranye n’ikinyamakuru Mcetv aho yavugaga ku ndirimbo ye “Papaoutai” ishaka kuvuga ngo “Papa uri he?”,  Stromae yatangarije iki kinyamakuru ko yayanditse ashingiye ku mateka y’ubuzima bwe bwite, akaba avuga ko kuba papa we atarabashije kumwitaho bitamubuza kumukunda no kumwifuza iruhande rwe akamubura, aho yibanze ku nteruro imwe iri mu ndirimbo ye ivuga ngo “Buri wese azi uburyo bwo gukora abana ariko nta n’umwe uzi uburyo bwo gukora aba papa”, akaba yarashakaga kwerekana ko kuba papa we atakiriho bimuremerera cyane.

stomane

Ibi byose byerekana ko uyu muhanzi w’icyamamare Stromae yashoboraga kuba kugeza ubu ari umuhanzi witwa umunyarwanda yaba aba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, mu gihe papa we yari kuba atarapfuye ndetse ngo anapfe urupfu rw’agashinyaguro ari nabyo byatumye asa nk’aho ntawundi akireba mu Rwanda ahubwo akita ku Bubiligi aho afite mama we w’umubiligikazi.

Si aba bahanzi bonyine kandi, ahubwo bigaragara ko kuba jenoside yarabaye ikangiza byinshi, u Rwanda rwahombye byinshi byiza mu nzego zose rwagakwiye kuba rwaragezeho, kuko nk’uko twabisobanuye mu nkuru twabagejejeho ubushize, iyo jenoside itaba ngo ihitane abahanzi nka Sebanani, Rugamba Siririyani, Bizimana Loti n’abandi, ubu u Rwanda ruba ruri mu bihugu bifite umuziki wateye imbere ku rwego rwa Afrika.

 Manirakiza Théogène


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...