Polisi y’u Rwanda ivuga ko
imyitwarire ibonwa nk’idakwiye mu tubari, utubyiniro, mu bitaramo no mu bindi
bibuga by’imyidagaduro itazongera kureberwa nk’ikibazo cy’umuntu ku giti cye
gusa, ahubwo ko n’abategura ibirori ndetse na ba nyiri aho bibera bashobora
kubibazwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u
Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabigarutseho ku wa 8 Kanama 2026, ubwo Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanaga abantu bafatiwe mu byaha bitandukanye.
Yavuze ko abantu bakodesha
inzu zikorerwamo ibirori, utubari n’utubyiniro, hakabera ibikorwa Polisi ibona
nk’ibidakwiye, na bo bazajya babibazwa.
Ati: “Abacuruza utubari,
utubyiniro... imyitwarire mibi y’abantu bari aho bazayibazwa na bo kuko ntabwo
tuzagira abantu bari aho b’ibyomanzi batwawe n’ikintu cyiswe gutwika.”
ACP Rutikanga kandi yavuze ko
Polisi izakorana n’abategura ibitaramo, aba-DJ n’abandi bafite uruhare mu
myidagaduro kugira ngo imyitwarire nk’iyo igabanuke.
Yagize ati: “Uwo mwanda
ntabwo tuwushaka, iryo co ntabwo turishaka, iyo myitwarire ntabwo ikenewe mu
Rwanda.”
Ibi bivuze ko Guverinoma
ishaka kwimura ikibazo cyo kureba gusa uwagaragaje imyitwarire idakwiye, ahubwo
hakarebwa n’uruhare rw’uwateguye igikorwa cyangwa nyir’ahantu icyo gikorwa
cyabereye.
Igihe cyari kigeze!
Iki ni ikibazo gikomeye
cyakomeje kugibwaho impaka mu myidagaduro nyarwanda.
Ku ruhande rumwe, hari
ababona ko imyidagaduro yo mu Rwanda yari imaze igihe igaragaza imyambarire
ikabije, kubyina mu buryo bugaragara nk’ubusambanyi, ubusinzi n’ibindi bikorwa
bidakwiye mbere y’uko inzego z’umutekano zitangira kuvuga ku buryo bweruye ko
bigomba gukumirwa.
Ku rundi ruhande, hari
abashobora kuvuga ko u Rwanda rutari rutarigeze rugira amategeko cyangwa
ingamba birebana n’imyitwarire idakwiye mu ruhame.
Mu 2022, urugero rwamenyekanye
cyane ni umukobwa wafashwe ifoto yambaye imyenda igaragaza imiterere ye mu
gitaramo, ubwo yajyanwaga mu nkiko aregwa gukora igikorwa cy’ubwiyandarike mu
ruhame.
Icyo gihe The Citizen,
isubiramo inkuru ya The East African, yatangaje ko uyu mukobwa yari akurikiranwe
hashingiwe ku ngingo y’itegeko ry’u Rwanda rigena ibyaha n’ibihano, yateganyaga
igifungo cy’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri ku muntu wakoze igikorwa
cy’ubwiyandarike mu ruhame.
Hari amakuru agaragaza ko
hari abantu babuzwaga kwinjira ahantu hahurira abantu benshi kubera imyambarire
yabonwaga nk’idakwiye. Ibi si bishya, kuko no mu bitaramo biherutse kuba, hari
abagiye bangirwa kwinjira kubera imyambarire yabo.
Ibi bigaragaza ko ikibazo atari gishya mu Rwanda.
Icyahindutse ubu ni uko
umurongo watangiye kwerekezwa no kuri babiri cyangwa benshi bagira uruhare mu
gutuma igikorwa kibaho: umuhanzi, umushyushyarugamba, DJ, utegura igitaramo,
nyir’ikibuga cyangwa nyir’akabari.
Iyo umuntu arebye hirya no
hino ku Isi, asanga ikibazo cy’imyambarire, ubwiyandarike, kwerekana ubwambure
n’imyitwarire ibonwa nk’idakwiye mu ruhame atari ikibazo cy’u Rwanda gusa.
Itandukaniro riri mu buryo ibihugu
bitandukanye byagihagurukiye. Uganda: abahanzi basabwe kudahindura urubyiniro
ahantu ho kwerekana ubwambure Muri Uganda, iki kibazo cyageze ubwo kigera no mu
Nteko Ishinga Amategeko.
Mu 2023, bamwe mu badepite
banenze imyambarire y’abahanzi Cindy na Sheebah ubwo bari mu gitaramo cyabereye
i Kololo, Kampala. Abadepite bavuze ko hari imyitwarire babonaga nk’iyarenze
umurongo w’umuco, banasaba inzego bireba kugira icyo zikora.
Mu 2024, Umudepite Rachael
Magoola yasabye Polisi gufata abahanzi bagaragara ku rubyiniro bambaye ku buryo
agaragaza nk’ubwambure bukabije.
Ntabwo byagarukiye ku
myambarire
Muri Ukuboza 2024, Minisitiri
ushinzwe Gender, Labour and Social Development muri Uganda, Betty Amongi,
yaburiye abategura ibitaramo ku muziki w’urukozasoni, abasaba kureba niba
ibitaramo byubahiriza amategeko n’amahame agenga umuco n’imyidagaduro.
Nigeria: imyambaro y’umuhanzi
ishobora no gutuma atemererwa kuririmba Umuhanzi Tiwa Savage yigeze kuvuga ko
mu ntangiriro z’urugendo rwe muri Nigeria, hari ibitaramo atemererwaga
kuririmbamo kubera imyambarire yabonwaga nk’iyerekana umubiri cyane.
Ibi yabitangaje mu kiganiro
cyagarutsweho na Punch, avuga ko hari n’indirimbo cyangwa amashusho ye atigeze
ahita anyuzwa kuri televiziyo kubera kubonwa nk’ibidakwiye.
Mu 2019, umuhanzi Tekno
n’abandi bantu bari kumwe mu mashusho yafashwe mu ruhame bagezweho n’ikibazo
cy’amategeko nyuma yo kugaragara bari kumwe n’abagore bambaye imyambaro
yerekana umubiri cyane, ibintu byavuzweho ko bishobora kurenga ku mategeko ya
Lagos arwanya ibikorwa by’ubusambanyi bukabije mu ruhame.
Kandi muri Kano, inzego
zishinzwe igenzura ry’ibikorwa by’umuco zagiye zifata ibyemezo bikomeye ku
bantu babonwaga nk’abarenze ku mahame y’imyambarire n’umuco.
Muri Mutarama 2025, Kano
State Censorship Board yahagaritse umukinnyi wa filime Samha Inuwa kumara
umwaka agaragara muri filime, nyuma y’ibirego by’imyambarire yabonwaga nk’idakwiye.
Muri 2026 na bwo, Kano Hisbah
Board yakomeje ibikorwa byo kurwanya ibyo yita imyitwarire y’ubwiyandarike, aho
yatangaje ko yafashe abantu babarirwa mu magana mu gihe cy’iminsi mikuru, bamwe
bazira imyambarire yabonwaga nk’idakwiye.
Muri Ghana na ho ikibazo
cyagiye kigera kuri Polisi.
Mu 2015, umuhanzi Wisa Greid
yigeze guhamagarwa na Polisi nyuma yo kugaragara ku rubyiniro yambaye nabi
kugeza aho yerekana imyanya ndangagitsina.
MyJoyOnline yatangaje ko icyo
gihe Polisi yari yamuhamagaje, mu gihe amategeko ya Ghana yabuzaga ibikorwa byo
kwerekana ubwambure mu ruhame.
Icyabayeho icyo gihe
cyerekana ko ikibazo cy’imyitwarire ku rubyiniro kitari gusa ikibazo
cy’“imyambarire”; hari igihe gishobora guhinduka ikibazo cy’amategeko iyo
ibikorwa birenze umurongo wemewe.
Mu Bwongereza: imyidagaduro
y’ubwambure ifite uburyo bwihariye bwo gutangirwa uruhushya
Aha ntabwo umuntu yavuga ko
igihugu cyashyizeho itegeko ribuza abahanzi bose kwambara imyenda migufi
cyangwa kugaragaza umubiri.
Ahubwo hashyizweho uburyo
bwihariye bwo kugenzura imyidagaduro y’ubwambure cyangwa ibikorwa bigamije
gukangura irari ry’imibonano mpuzabitsina.
Amategeko y’u Bwongereza
ashyira mu cyiciro cya Sexual Entertainment Venue ahantu hakorerwa imyidagaduro
irimo kwerekana ubwambure mu buryo bugamije gukangura abitabiriye. Ibyo bikorwa
bishobora gukenera uruhushya rwihariye.
Ndetse amabwiriza ya
Guverinoma y’u Bwongereza ku mategeko agenga impushya z’ibikorwa
by’imyidagaduro asobanura ko imbyino zifite imiterere y’imibonano mpuzabitsina
zikomeza kugengwa n’uburyo bwihariye bwo gutanga impushya.
Mu yandi magambo, ntibavuga
ngo imyidagaduro yose irabujijwe; ahubwo bashyiraho umurongo w’aho imyidagaduro
isanzwe irangirira, hagatangirira imyidagaduro y’ubwambure cyangwa igamije
gukangura irari.
Canada: ubwambure mu ruhame na bwo bugengwa n’amategeko
Muri Canada, ‘Criminal Code’
igira ingingo zihariye zivuga ku bikorwa bidakwiye mu ruhame.
Ingingo ya 173 ibuza umuntu
gukora igikorwa cy’ubwiyandarike ku mugaragaro, mu gihe ingingo ya 174 ivuga ku
muntu wambaye ubusa ahantu hahurira abantu benshi cyangwa akaba ari ku giti cye
ariko abantu bakaba bashobora kumubona, mu gihe ubwo bwambure bunyuranyije
n’umuco cyangwa gahunda rusange.
Hari n’ingingo ya 167 yagiye
ishyiraho inshingano ku bakora cyangwa bayobora ‘theatre’ ku bijyanye
n’ibikorwa by’imyidagaduro byafatwa nk’ibiteye isoni cyangwa bidakwiye.
Ibi ntabwo bivuze ko Canada
ibuza imyambarire yose yerekana umubiri mu bitaramo. Ahubwo amategeko yibanda
ku bikorwa cyangwa ubwambure bishobora kugera ku rwego rwo kurenga ku mahame
y’imyitwarire rusange.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika: nta tegeko rimwe ry’igihugu, ariko
umurongo urahari
Muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, ikibazo gitandukanye n’u Rwanda kuko amategeko menshi nk’aya aba ku
rwego rwa Leta imwe cyangwa umujyi, aho kuba itegeko rimwe rigenga igihugu
cyose.
Urugero rufatika ni
California. Penal Code yayo ibuza umuntu kwerekana imyanya y’ibanga mu ruhame
mu buryo bugamije cyangwa bushobora gufatwa nk’ubwiyandarike. Iyo ngingo
inavuga no ku muntu ufasha cyangwa utegura ibikorwa byo kwerekana umuntu mu
ruhame mu buryo bubangamira amahame y’ubwiyandarike.
Ibi bishimishije ku Rwanda
kuko bigaragaza ko no mu gihugu kizwiho gushyigikira cyane ubwisanzure
bw’ubuhanzi, hari aho ubwisanzure bwo kwerekana ibihangano buhurira n’umurongo
w’amategeko arengera gahunda n’imyitwarire rusange.
Mu mujyi wa New York na ho,
amateka y’imyidagaduro y’abantu bakuru agaragaza uburyo imijyi ishobora
gushyiraho amabwiriza yihariye ku bikorwa bya topless/adult entertainment
ndetse n’uburyo ibibuga nk’ibyo bishobora kugengwa n’amabwiriza
y’imikoreshereze y’ubutaka n’impushya.
Nta gihugu gikomeye cyangwa
kigenda kigana ku iterambere kiba kidafite umurongo runaka ku byo abantu
bashobora gukora mu ruhame, cyane cyane iyo ibyo bikorwa birimo ubwambure,
ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina, cyangwa bishobora kugira ingaruka ku bana
n’urubyiruko.
Itandukaniro riba mu buryo uwo murongo ushyirwaho. Hari ibihugu bikoresha amategeko ahana ubwiyandarike mu ruhame. Hari ibishyiraho impushya zihariye ku myidagaduro irimo ubwambure.
Hari
ibishingira ku mategeko y’imijyi n’uturere. Hari n’ibishingira ku mategeko
agenga ubucuruzi, ibibuga by’imyidagaduro n’impushya zo gukora ibitaramo.
Icyemezo cya Polisi y’u
Rwanda kandi kije mu gihe ikibazo cy’inzoga n’ingaruka zazo ku rubyiruko na cyo
gikomeje gutera impungenge.
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) iherutse gutangaza ko
95% by’urubyiruko rwagaragaye mu bigo ngororamuco rwari rwarajyanyweyo kubera
ibibazo bifitanye isano n’inzoga.
Ku rundi ruhande, Polisi y’u
Rwanda yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima yari ifite imibare igaragaza ko mu
mezi atandatu ya mbere ya 2026, abantu 44 bari bamaze gupfa bazize ibinyobwa
byakozwe mu buryo butari ubuziranenge; Polisi yavuze kandi ko ibi binyobwa
byagiye bihuzwa n’uburwayi, ubuhumyi, urugomo n’ibindi byaha.
Ibi bituma ikibazo
cy’ibitaramo kitagomba kurebwa gusa ku myenda y’ababyina cyangwa abahanzi.
Hari n’ikibazo cy’ubusinzi,
ibiyobyabwenge, urugomo, imibonano mpuzabitsina idateganyijwe, umutekano
w’abana n’urubyiruko ndetse n’inshingano z’abategura ibirori.
Iyo ibi byose bihuriye hamwe
ahantu hamwe, ikibazo kiba kirenze “imyambarire mibi”. Kiba ikibazo cy’uko
imyidagaduro igomba kugira umurongo uyigenga.

Ibihugu byinshi byo ku Isi
byashyize umurongo hagati y’ubwisanzure bw’imyidagaduro n’inshingano zo kurinda
umuco n’umutekano
