Mu kiganiro yagiranye n'Umuyobozi wa People, Leah Wyar, mu nama mpuzamahanga ya Cannes Lions 2026, Chopra Jonas yavuze ko mu ntangiriro z'urugendo rwe muri sinema yahoraga yumva ko agomba gukora buri kintu mu buryo butunganye ijana ku ijana.
Icyakora, yavuze ko uko imyaka yagiye ishira yaje gusobanukirwa ko gutsinda bidashingiye ku kuba umuntu adakora amakosa, ahubwo ko bishingira ku bushobozi bwo gukomeza kwiyubaka no gukorana neza n'abandi.
Yavuze ko kubaka umubano mwiza n'abafana ndetse no kwemera amakosa ye byatumye barushaho kumugirira icyizere no kumwumva nk'umuntu usanzwe, nubwo ari umwe mu byamamare bikomeye ku Isi. Ati: "Intsinzi yanjye ishingira ku gukomeza kwiyubaka no kudahagarara."
Yanagaragaje ko buri gihe iyo ahuye n'imbogamizi cyangwa hari abamubwiye ko hari ikintu kidashoboka, ahubwo bimwongerera imbaraga zo kugerageza kukigeraho.
Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko uwo muco wo kudacika intege ari wo wamufashije kwagura ibikorwa bye, akava muri sinema yo mu Buhinde (Bollywood), akinjira muri Hollywood, ndetse akaguka no mu mwuga wo gutunganya filime.
Priyanka Chopra Jonas yanagarutse ku mpinduka zikomeje kuba mu ruganda rwa sinema, avuga ko muri iki gihe gukora inkuru zishobora kumvwa no gukundwa n'abantu bo hirya no hino ku Isi ari ingenzi cyane, cyane cyane kubera urubuga rwa streaming, rutuma filime zakozwe mu gihugu kimwe zigerwaho n'abarebera ku yindi migabane.
Yatanze urugero rwa filime ye The Bluff, ndetse n'indi mishinga ari gutegura, avuga ko yifuza gukomeza gushyigikira inkuru zifite ubutumwa bukomeye kandi zigaragaza ubuzima bw'abantu batandukanye.
Yashimangiye ko yifuza cyane gutanga umwanya ku nkuru zigaruka ku bagore ndetse no ku mico itandukanye idakunze guhabwa umwanya uhagije muri sinema mpuzamahanga.
Mu gusoza, Chopra Jonas yavuze ko ikomeje kumufasha kugera ku ntsinzi ari uguhitamo imishinga myiza, gukorana n'abantu bafite icyerekezo kimwe no guhora yemera gukura no kwiga ibintu bishya, aho guharanira gutungana mu buryo budashoboka.
Yagaragaje ko kwemera amakosa no kuyigiraho atari ikimenyetso cy'intege nke, ahubwo ari imwe mu ntambwe zikomeye zifasha umuntu gukomeza gutera imbere no kugera ku nzozi ze.



Priyanka Chopra yavuze ko imwe mu mpamvu zamufashije kugera ku rwego ariho uyu munsi ari uguhora yiga, gukosora ibyo atakoze neza no kwemera ko na we ari umuntu usanzwe
