The
Ben yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 1 Mutarama 2026, ubwo
yakoraga igitaramo cye “The Nu-Year Groove” ku nshuro ya kabiri muri BK Arena.
Iki gitaramo cyari gikomeye cyane ku buryo cyambukiranyije umunsi, kigasozwa mu
rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026.
Mu
ndirimbo ze zitandukanye zakunzwe mu bihe binyuranye, The Ben yageze no ku
ndirimbo “Sibeza” yakoranye na Tom Close, banayiririmbana imbere y’imbaga
y’abafana.
Nyuma
yo kuyirangiza, The Ben yafashe umwanya avuga amagambo akomeye agaragaza uko
Tom Close yamubereye umusingi w’ibyo agezeho uyu munsi.
Yagize
ati: “Tom Close iyo atahaba, sinari kubaho.” Aya magambo yakiriwe n’amashyi
menshi, agaragaza ko umubano w’aba bombi urenze ubuhanzi, ukaba ushingiye ku
mateka, icyizere n’ubuvandimwe.
Si
ubwa mbere The Ben agarutse ku ruhare rwa Tom Close mu buzima bwe. Mu kiganiro
aherutse kugirana na Televiziyo Rwanda, The Ben yavuze ko indirimbo “Inshuti
Nyanshuti” yayihimbye ayigenera Tom Close by’umwihariko, n’ubwo benshi
bayiyumvisemo nk’indirimbo rusange ivuga ku nshuti.
Uyu muririmbyi yakomeje kugaragaza ko Tom Close yamubereye ikiraro cyamuhuje n’umuziki, amufasha kwiyubaka no kugira icyizere cyo kuba umuhanzi wigenga, kugeza ageze ku rwego ariho uyu munsi nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo.

The Ben yongeye kwibuka aho yavuye mu muziki, agaragaza ko Tom Close yamubereye inkingi ya mwamba mu rugendo rwe rw’imyaka irenga 20, avuga ko atari kuba uwo ari we uyu munsi iyo atagira uwo mugenzi wamwemereye inzozi ze

Mu gitaramo “The Nu-Year Groove”, The Ben yatanze isomo ry’ishimwe n’ubuvandimwe, agaragaza ko intsinzi ye yubakiye ku bantu bamwemeye bakamuba hafi, by’umwihariko Tom Close wamuhaye icyizere cyo gutangira umuziki wigenga

Indirimbo “Sibeza” yabaye umwanya w’amateka n’amarangamutima, The Ben na Tom Close bayiririmbana bongera kwibutsa abakunzi b’umuziki aho urugendo rwabo rwatangiriye n’icyo rwasigiye uruganda rw’umuziki nyarwanda

“Iyo Tom Close atahaba, sinari kubaho”, amagambo The Ben yavuze yuzuyemo ishimwe n’icyubahiro, agaragaza uko ubuvandimwe bwabo bwabaye umusingi w’ibyo agezeho uyu munsi

Igitaramo cyambukiranyije umunsi, ariko amagambo ya The Ben yo yambutse imitima ya benshi, yerekana ko intsinzi nyayo itubakira ku mpano gusa, ahubwo no ku bantu bagushyigikira mu ntangiriro

The Ben yagaragaje ko umuziki atari amarushanwa gusa, ahubwo ari urugendo rw’abantu bafashanya, aho Tom Close yabaye ikiraro cyamuhuje n’icyerekezo cy’ubwamamare afite uyu munsi

Mu ndirimbo no mu magambo, The Ben yatanze ubuhamya bw’uko inshuti nziza ishobora guhindura amateka y’ubuzima, yemeza ko Tom Close ari umwe mu bantu bake bagize uruhare rukomeye mu kubaka izina rye

Amateka y’ubuvandimwe yahuriye ku rubyiniro rwa BK Arena, The Ben na Tom Close bagaragaza ko imyaka ishize mu muziki itabaye imfabusa, ahubwo yabaye isomo ryo gukomeza guharanira inzozi

The
Ben yasize isomo rikomeye ku bakiri bato binjira mu muziki, abibutsa ko
kwiyubaha no guha agaciro abakwemeye ari ryo shingiro ry’intsinzi irambye

“The
Nu-Year Groove” ntiyari igitaramo gusa, yari inkuru y’ubuzima, aho The Ben
yasangije abakunzi be urugendo rwe, ashimira Tom Close wamubaye hafi mu bihe
by’ingenzi
Kanda hano urebe Amafoto yaranze igitaramo "The Nu-Year Groove" cyahuje The Ben na Bruce Melodie
AMAFOTO: Ngabo Serge/ InyaRwanda.com
