Aya magambo bayatangaje inshuro zitandukanye, haba mu kiganiro n'abanyamakuru cyabanje igitaramo no ku munsi nyirizina w'igitaramo cyabereye muri Camp Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, cyitabiriwe n'imbaga y'abakunzi b'umuziki wa Gospel.
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye hasigaye iminsi mike ngo iki gitaramo cyabo kibe, René yavuze ko ubufasha bahawe na Honor Events bwarenze ibyo benshi babonaga inyuma y'amarido.
Yagize ati: "Turifuza cyane gushimira Honor Events mu buryo budasubirwaho. Ndababwiza ukuri ko Imana yabakoresheje. Iyo ataba bo ngo baze badushyigikire iki gitaramo, sinzi ukuntu cyari kugenda. Munyemerere nshimire Honor Events.
Batanze imbaraga zabo, batanze n'ubutunzi bwabo, amafaranga menshi cyane. Munyemerere, tutabigize umugenzo, dushimire Honor Events n'abantu bose bakorana na yo. Mwadukoze ku mutima. Ndabasengera pe."
Aya magambo yagaragaje ko Honor Events itagarukiye gusa ku nama n'ubufasha mu mitegurire y'igitaramo, ahubwo yanatanze inkunga ifatika mu buryo bw'amafaranga kugira ngo iki gitaramo kigende neza.
Mu gihe igitaramo cyari kirimbanyije, Tracy yafashe umwanya ashimira ku mugaragaro Ishimwe Honoratha Bijoux, washinze Honor Events, amusabira umugisha ku bwo kuba yarabaye umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutuma inzozi zabo zigerwaho.
Yagize ati: "Munyemerere dushimire cyane uyu muntu. Mumukomere amashyi. Uri inyangamugayo n'imfura. Imana iguhe umugisha. Warakoze gushyigikira icyo Imana yashyize muri twe. Ikintu cyonyine nagusabira ku Uwiteka ni ukuguha kurama kugira ngo uzabone isarura ry'ibyo wabibye."
Aya magambo yakurikiwe n'amashyi menshi y'abari bitabiriye igitaramo, bagaragaza ko bishimiye kumenya abantu baba inyuma y'umurimo wo gutegura ibikorwa nk'ibi.
Na René yunze mu rya mugenzi we, avuga ko ubunyamwuga n'ubwitange bya Honor Events byamukoze ku mutima, anasaba abandi bahanzi bafite gahunda zo gukora ibitaramo kujya bayigana.
Yagize ati: "Honor Events ni ikigo gikorana n'abakozi b'Imana batandukanye. Bakora muri management, bagakora ibintu byose byerekeranye n'igitaramo. Bavandimwe mufite ibitaramo, nagira ngo mbasabe: ntabwo muzicuza gukorana na Honor Events. Baradushyigikiye badufasha gutegura, batanga n'ibyabo tutabasha kuvuga. Turabashimiye cyane."
Igitaramo "In Christ Now" cyanditse amateka mashya
Igitaramo "In Christ Now" cyabaye ku nshuro ya mbere, ariko René na Tracy batangaje ko kizajya kiba buri mwaka mu cyumweru cya nyuma cy'ukwezi kwa Nyakanga.
Cyitabiriwe n'abantu benshi baturutse mu mpande zitandukanye z'u Rwanda, kikarangwa n'umuziki uri ku rwego rwo hejuru ndetse n'imitegurire yagaragaje urwego umuziki wa Gospel mu Rwanda ugezeho.
Abahanzi baririmbyemo ni René na Tracy, Ben na Chance, Kenneth, Rebirth Worship, Zoravo wo muri Tanzania, Bella Kombo wo muri Tanzania na Ebuka Songs wo muri Nigeria.
Iki gitaramo cyitabiriwe n'ababyeyi ba René na Tracy ndetse n'abayobozi batandukanye b'amatorero, barimo Rev. Isaie Ndayizeye, uyobora ADEPR, Pastor Julienne K. Kabanda, Bishop Prof. Fidele Masengo na Pastor Flory Nzabakira wa Zion Temple Gisozi.
Hari kandi n'abaramyi bazwi cyane barimo Gaby Kamanzi, Aime Uwimana, Bosco Nshuti, Papi Clever na Dorcas, Brian & Dinah, Josh Ishimwe, Eli Bahati, Yayeli, n'abandi benshi.
Nyuma y'igitaramo, aba bashumba bashyize ibiganza kuri René na Tracy babasabira gukomeza gushikama mu murimo w'Imana no guhabwa amavuta mashya yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu muziki.
Honor Events yagize uruhare muri "In Christ Now" ni bantu ki?
Honor Events ni kompanyi nshya yashinzwe na Ishimwe Honoratha Bijoux, umunyeshuri muri African Leadership University (ALU) wiga Business Leadership, akaba anakorera Imana muri ADEPR Nyarugenge.
Yatangije iyi kompanyi mu ntangiriro za 2026 agamije kuzamura urwego rw'imitegurire y'ibitaramo bya Gospel mu Rwanda, ashyira imbere ubunyangamugayo, ubunyamwuga, kubahana no kubahiriza inshingano.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda mbere, Bijoux yagize ati: "Nifuza kongera za mbaraga navuze ruguru mu mitegurire y'ibitaramo. Mu bubatsi beza bubaka imitegurire myiza y'ibitaramo nanjye nifuje gushyiraho itafari ryanjye kugira ngo twese dufatanye bigere kure."
Yongeyeho ati: "Numva mfitiye urukundo rwinshi n'umurava ibi bijyanye n'imitegurire y'ibitaramo. Icya kabiri ni ubunyangamugayo ndetse n'ubunyamwuga mu byo dukora."
Nyuma y'ubuhamya bwa René na Tracy, Honor Events ikomeje kwigaragaza nk'imwe mu kompanyi ziri kuzamura urwego rw'imitegurire y'ibitaramo bya Gospel mu Rwanda, ibintu aba bahanzi bavuga ko byagize uruhare rukomeye mu migendekere myiza y'igitaramo cyabo "In Christ Now."


René na Tracy baherutse gukora igitaramo cy'amateka bise "In Christ Now" cyabereye muri Camp Kigali

René na Tracy ubwo bashimiraga Bijoux imbere y'iteraniro ku bw'uruhare rwe mu gitaramo "In Christ Now"


Benshi bahembukiye mu gitaramo "In Christ Now" cyateguwe na René na Tracy ku bufatanye na Honor Events
Bijoux washinze Honor Events yashimiwe cyane na Rene na Tracy bamwise "inyangamugayo n'imfura"
