Rayon Sports irakira Gorilla FC kuri uyu wa Gatanu mu mukino w’umunsi wa 32 wa BK Pro League, nyuma y’iminsi itatu gusa aya makipe ahuye Gikundiro igasezerera Gorilla FC muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Nyuma yo gusezerera Gorilla FC mu gikombe cy'Amahoro, Haringingo yavuze ko Shampiyona y’uyu mwaka ikomeye cyane bitewe n’ihangana riri hagati y’amakipe ahatanira imyanya ya mbere.
Yagize ati: “Shampiyona iri ‘serieux’ kuko turi kurwanira umwanya wa kabiri. Tugiye gushyiramo imbaraga zose muri iyi mikino kugira ngo tuzahure na Kiyovu Sports twarizeye uwo mwanya.”
Uyu mutoza yavuze kandi ko kimwe mu bibazo ikipe ye iri guhura na byo ari uburyo bwinshi abakinnyi b’imbere bahusha imbere y’izamu, ibintu yavuze ko bari gukosora mbere yo guhura na Gorilla FC.
Ati: “Twiteguye Gorilla FC kandi turashyiramo imbaraga mu gice cyacu gisatira, kuko turi guhusha uburyo bwinshi imbere y’izamu. Ba rutahizamu ni bo twashyizemo imbaraga kugira ngo turebe uko twabona amanota atatu.”
Mu mikino itanu iheruka guhuza aya makipe mu marushanwa yose, Rayon Sports yatsinzemo itatu mu gihe indi ibiri yarangiye zinganyije, ibintu biha Gikundiro icyizere mbere y’uyu mukino.
