Iyanjye iracuruza ubu! Bruce Melodie yavuye imuzi iby'umunyamakuru wavuze ko isura ye idacuruza anakomoza ku nkomoko y’izina 'Munyakazi'

Imyidagaduro - 26/11/2021 11:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Iyanjye iracuruza ubu! Bruce Melodie yavuye imuzi iby'umunyamakuru wavuze ko isura ye idacuruza anakomoza ku nkomoko y’izina 'Munyakazi'

Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie yavuze ku munyamakuru wavuze ko isura ye ari mbi idacuruza amugereranya n’umugome mubi cyane anavuga aho izina rye 'Munyakazi' rikomoka.

Mu kiganiro cyitwa #THE_BAR_TALK cyo kuri Televiziyo y’u Rwanda cyari cyatumiwemo Bruce Melodie yasobanuye byinshi birimo ibyo kujya ku mukino ndetse yongera kuvuga ku munyamakuru wavuze ko isura ye ari mbi idacuruza.

Aha yasobanuraga ko ubu isura ye isigaye icuruza ndetse ko byamubayeho koko agereranya uwo munyamakuru nk'umugome mubi cyane ufata urwembe ashaka kugukata mu ntege.

Yagize ati’’ Uburanga mpagaze buracuruza, ibaze niba ingagi ishobora gucuruza,Isura yange iracuruza ubu ariko cyera uwo muntu yarabimbwiye mbitekerezaho kabiri ndavuga ngo ubu wasanga ibyo bintu ari ukuri.

Yakomeje agira ati’’Ntago byanciye intege ntanubwo byangabanyirije imbaraga ahubwo byanteye ubwoba ndavuga nti ese wamugani usanze iyi sura idakora niki kindi narisha, aho rero niho izina Munyakazi ryaturutse ndavuga reka ngacape ku buryo niba isura yange idacuruza byibura akazi kazivugira. Iyo umuntu aguciye intege ukagira amahirwe akaziguca ntuzicike urazimuratira ukajya umubwira uti dore za ntege washakaga guca.’’

Bruce Melodie yavuze ko isura ye ubu icuruza

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe cyane mu gihugu ndetse akaba amaze no kwigarurira imitima ya benshi hanze y’u Rwanda bitewe n’indirimbo zikunzwe amaze gushyira hanze nka Katerina, Saa Moya, Bado, Henzapu, Katapila n’izindi nyinshi zitandukanye.

N’ubwo amaze kuba icyamamare cyane ariko ubwo yatangiraga umuziki muri 2012 hari Umunyamakuru wamubwiye ko atazaba umuhanzi ukomeye kuko isura ye itari nziza, gusa Bruce Melodie yigeze kuvuga ko yamubabariye.

Bruce Melodie agitangira umuziki yahuye n'imbogamizi zikomeye

Ati “Uwavuze ko ntacyo isura yanjye izamfasha icyo namubwira ni uko iye yamuhombeye, nonese ko yari afite isura ifite icyo yamufasha ubu arihe ko mbona byamukomeranye?".

“Gusa njyewe uwo Munyamakuru naramubabariye n’abandi bose twagiranye ibibazo byo muri ubwo buryo narabababariye, nta bibazo nshaka nonaha maze kuba mukuru ".

Bruce Melodie uherutse gukora igitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki, muri icyo gitaramo yagizwemo Brand Ambassader wa Primus.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...