Iyaba uko dukunda amafaranga ari ko dukunda Imana - Bigizi Gentil mu ndirimbo nshya "Ifaranga"

Iyobokamana - 18/02/2026 8:45 AM
Share:
Iyaba uko dukunda amafaranga ari ko dukunda Imana - Bigizi Gentil mu ndirimbo nshya "Ifaranga"

Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Bigizi Gentil, yasohoye indirimbo nshya y'amashusho “Ifaranga”, yibaza impamvu abantu bakunda amafaranga kurusha Imana.

Bigizi Gentil utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe zirimo "Imvugo Yiwe", "Yesu arabaruta", "Ntacyo mfite", "Kipenzi", "Biragatsindwa", "Tujyane: n’izindi. Mu muziki we, akunze kugaruka ku butumwa bwo gukangurira abantu kwegera Imana no kubaho ubuzima bufite intego.

Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya "Ifaranga" igaruka ku buryo abantu benshi bakunda amafaranga kurusha uko bakunda Imana, nyamara ari Yo yabahaye ayo mafaranga. Atangira asaba Imana ati "Icyampa amahanga ngo aguhange amaso, maze abanyabwenge ngo bamenye ibanga".

Iyaba uko dukunda amafaranga ari ko twese dukunda Imana

Bigizi Gentil ati: "Hariho abantu badakunda Imana, natwe abantu tugira abanzi. Ibyaremwe byose bigira abanzi, haricyo nabonye kitagira umwanzi, Ifaranga ntizigira umwanzi. Iyaba uko dukunda amafaranga, iyaba ariko twese dukunda Imana yaduhaye ubuzima."

Yasobanuye ko iyi ndirimbo ye itumvikanisha ko gushaka amafaranga ari bibi ahubwo ko aryoha cyane iyo uyafite uzi Imana. Ati: "Dufata umwanya munini dushaka ibyisi, simvuze ko aribibi gushaka ubutunzi ariko buryoha cyane iyo tuzi Imana. Iyaba uko dukunda amafaranga, iyaba ariko twese dukunda Imana yaduhaye agakiza".

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Bigizi Gentil uzwiho ubuhanga buhanitse mu myandikire y'indirimbo ze, yavuze ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo ye "Ifaranga", cyamujemo nyuma yo gutekereza ku buryo abantu bamara amasaha menshi bakora akazi gakomeye bashaka amafaranga, ariko bakagaragaza kurambirwa iyo bageze imbere y’Imana.

Yagize ati: “Natekereje gusa ukuntu tumara umwanya munini mu kazi kandi akazi hari igihe kaba karuhije cyane, ariko imbere y’Imana kuhamara amasaha atatu cyangwa ane usanga abantu barambiwe cyane.

Mu bihugu byo hanze cyane cyane, abantu bahangayika bashaka amafaranga, barushye, umuntu akagenda akaniwe, umubiri utabishaka, ariko urukundo rw’amafaranga rukamusunika kugira ngo yihanganire ayo masaha menshi. Ariko amasaha macye imbere y’Imana ugasanga birabananiye.”

Uyu muhanzi ashimangira ko ari ho yahereye avuga ati: “Iyaba uko dukunda amafaranga ari ko dukunda Imana yaduhaye ayo mafaranga. Dukunda ibyo yaduhaye kurenza uko tuyikunda. Iyo tuba dukunda Imana cyane, isi yaba imeze ite?”

Bigizi Gentil anenga imyumvire y’abantu bashyira imbaraga nyinshi mu gushaka iby’isi bakirengagiza ubusabane n’Imana. Avuga ko hari abashobora gukora amasaha 10 cyangwa arenga ku munsi badacogora, ariko bakumva amasaha make yo gusenga cyangwa guhimbaza Imana ari menshi cyane.

Asobanura ko kuramya Imana bitagomba kugarukira mu rusengero gusa, ahubwo ko ari ubuzima bwa buri munsi. Ati: “Si ngombwa kuba uri mu rusengero gusa. Bisaba ubusabane n’Imana aho uri hose, no muri ako kazi. Ube uri kumwe n’Imana, uri kuramya".

Yavuze ko kuramya Imana atari ukujya mu rusengero gusa. Ati: "Kuramya Imana si amateraniro gusa, ni ikintu gikorerwa imbere mu mutima kandi gihoraho. Wayihimbaza waba uri mu ndege, mu modoka cyangwa aho ari ho hose.”

Mu ntangiriro za 2025, Bigizi Gentil yakoze indirimbo yise "Amadubu" igamije guha icyubahiro Brig Gen Michel Rukunda uzwi nka Makanika, waguye ku rugamba rwo guharanira uburenganzira bw'Abanyamulenge no kubohora DRC. 

Iyi ndirimbo yagaragaje ko uyu muhanzi atagarukira gusa ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, ahubwo anagaruka ku nsanganyamatsiko zireba amateka n’imibereho by'abatuye Isi.

Bigizi Gentil avuga ko yiteguye gukomeza gusohora izindi ndirimbo nshya nyinshi, akomeza gutanga ubutumwa bwo gukangurira abantu kwegera Imana no kuyigira iya mbere mu buzima bwabo.

Ashimira cyane abakunzi be bamuhora hafi mu rugendo rwe rwa muzika, akandi akaba yishimira kuba mu myaka yose amaze mu muziki hari benshi umuziki we wafashije kwegera Imana no gusobanukirwa agaciro ko kuyishyira imbere.

Indirimbo ye nshya “Ifaranga” ni ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu ko Imana ari yo Soko ya byose, kandi ko kuyikunda no kuyegera bikwiye kuza mbere y’ibyo yabahaye.

Indirimbo “Ifaranga” ya Bigizi Gentil yibukije Isi agaciro ko gushyira Imana imbere

Bigizi Gentil yagaragaje ko ababazwa no kuba Isi irushaho gukunda amafaranga kuruta Umuremyi

REBA INDIRIMBO NSHYA "IFARANGA" YA BIGIZI GENTIL


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...