Iya Mico ndayizi! Twasuye Nice Moto uririmba Gospel wasohoye indirimbo yise 'Igare' ahishura uko yabeshywe guhura na Knowless-VIDEO

Iyobokamana - 28/01/2021 9:32 PM
Share:
Iya Mico ndayizi! Twasuye Nice Moto uririmba Gospel wasohoye indirimbo yise 'Igare' ahishura uko yabeshywe guhura na Knowless-VIDEO

Muri iki gihe iyo uvuze 'Igare', abantu benshi bahita bumva indirimbo y'umuhanzi Mico The Best yitwa 'Igare' yamamaye cyane mu mwaka wa 2020 ndetse ikaba yaregukanye ibihembo binyuranye nk'indirimbo y'umwaka. Kuri ubu Nice Moto umuhanzikazi mu muziki wa Gospel yasohoye indirimbo nawe yise 'Igare' anavuga ku 'Igare' ya Mico.

Nice USANASE wahisemo kwitwa Nice Moto nk'amazina akoresha mu ruhando rwa muzika, ni umukobwa ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari urugendo yatangiye mu mwaka wa 2016, gusa mbere yaho kugeza n'ubu ni n'umuririmbyi muri korali. Atuye mu mujyi wa Kigali ku Kimihurura, mu mudugudu wa Juru, akaba asengera muri ADEPR ku mudugudu wa Kabare ahazwi nka 'Kacyiru-Merdien'. Ni umuhanzikazi uvuga ko muri iyi minsi ari gukorera mu mavuta mashya. Ati "Naje mu mavuta mashya".

UMVA KU INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO 'IGARE' YA NICE MOTO

Mu muziki amazemo hafi imyaka 5 amaze gukora indirimbo hafi 15. Anafite Album igizwe n'indirimbo 8 ari zo: Amakuru y'umurwa, Iwacu ni heza, Elohim, Igitondo cy'umugisha, Mbere na mbere Imana, Muzaririmba, Shimwa Mana na Ibuye ry'imfatizo. Avuga ko anafite izindi ndirimbo 4 azashyira kuri Album ye ya kabiri, izo akaba ari; Ariho, Nzakenyuruza Abami, Akato k'utwatsi na Igare zakozwe na Producer Martin. Avuga ko yiyise 'Nice Moto' bisobanuye 'Umuriro mwiza' kuko akora indirimbo zihuta cyane, ibintu agereranya n'umuriro ariko mwiza na cyane ko agamije kuvana benshi mu byaha.


Nice Moto yashyize hanze indirimbo y'Imana yise Igare

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Nice Moto asobanura urugendo rwe mu muziki usingiza Imana yagize ati "Natangiye umuziki mu 2016 ni bwo nasohoye album ya 1, gusa nsanzwe ndi umuririmbyi. Intego yanjye ni ukwamamaza ubwami bw'Imana bukagera kure hashoboka". Avuga ko indirimbo ye nshya 'Igare' yayanditse ashaka guhumuriza abantu, ati "Nari ngamije guhumuriza abantu ndetse nkababwira ko hari Umwuka utanga ubugingo".

Ni indirimbo ashyize hanze mu masaha macye ashize, gusa avuga ko yayanditse kera, ndetse ngo aba yarayisohoye mu mezi yashize ariko azitirwa n'indirimbo 'Igare' Mico The Best yahise ashyira hanze mu minsi nawe yiteguraga kuyigeza ku bakunzi be. Nice Moto ngo yanze guhita nawe ayisohora ndetse avuga ko yigiriye inama yo kureka kuyishyira hanze ariko Umwuka w'Imana amusaba gushyira hanze indirimbo ye 'Igare'. Avuga ko yanze gusuzugura Imana, akaba ariyo mpamvu yayishyize hanze.


Nice Moto araganira cyane! Nta rungu wagira muri kumwe

Twamubajije niba indirimbo 'Igare' ya Mico The Best ayizi, adutangariza ko ayizi rwose kuko anayumvana abantu benshi cyane barimo n'abakristo. Yabajijwe niba indirimbo ye 'Igare' abantu batazayitiranya n'indirimbo 'Igare' ya Mico The Best yamamaye mu gihugu, abihakana yivuye inyuma. Ati "Yego ndayizi, nari nyifite nshaka kuyisohora ariko iya Mico irayibanziriza noneho mba nyiretse nsohora iyitwa "Akato k'utwatsi" ariko Umwuka akomeza kubimpatira rero ndayisohora. Oya ntabwo bazayitiranya".

UMVA HANO INDIRIMBO 'IGARE' YA MICO THE BEST

Nice Moto ushimira Issa Noel Karinijabo wamufashije cyane mu muziki we avuga ko arimo gutegurira abakunzi be amashusho y'indirimbo ye 'Igare' n'ibindi byinshi byiza Umwuka azamuha akaba yiteguye kuzabigeza ku bakunzi be. Ubwo twari twamusuye iwe mu rugo ku Kimihurua, Nice Moto yabajijwe na Shema Aime Patrick wa InyaRwanda.com niba mu mashusho y'iyi ndirimbo ye 'Igare' azakoresha igare abantu bazi na cyane ko ku ifoto yamamaza iyi ndirimbo ye, agaragara ari ku igare, asubiza ko ashobora kuzakoresha igare risanzwe cyangwa 'igare ry'Umwuka'.

Yadutangarije ko akunda cyane Butera Knowless na Niyo Bosco, anaduhishurira agahinda yatewe n'umuntu yirinze kuvuga izina rye wamubeshye ko azamuhuza na Producer Clement kuko ngo yumvise ijwi rye akarikunda cyane, akamusaba ko yazabahuza akamukorera. Avuga ko iryo joro abwiwe ayo magambo, yararanye ibyishimo byinshi ndetse ngo ntiyasinziriye kuko byari kumufasha guhura na Knowless Butera no gukorerwa indirimbo n'umu Producer yubaha cyane. Yakomeje gutegereza ko azahuzwa na Knowless amaso ahera mu kirere bimutera agahinda kenshi.

Mu ndirimbo 'Igare' ya Nice Moto humvikanamo aya magambo "Oya nta gare ririho, nkuzaniye amakuru mashya, ndasibanga urupfu, ndareba ahazaza heza hawe, ndahanurira ubwanjye n'ubwawe. Ba bana ba Baramu bari hehe ko mbona akabo kashobotse ndumva ijwi ry'Uwitek rimbwira ngo dore uributswe, amasengesho yawe yose ni ukuri yaributswe, ibiganza byariho iminyururu ikimenyimenyi ubu bipfumbase Bibiliya, wampinduriye amateka rwose biragaragara. Aburahamu yizeye isoko y'ubuzima Imana aba umuntu udasanzwe, ndakwizeye, nkwikomejeho sinzakurekura".

Twamubajije igare yaririmbye iryo ari ryo na cyane agaragara ku igare abantu bagendaho, akaba ari naryo na Mico The Best yifashishije mu ndirimbo ye 'Igare', maze Nice Moto adusubiza agira ati "Mwibuke ko hari abantu bagiye ku igare bagiye mu ijuru, ibyo singiye kubivugaho, ndabizi ko babizi ko hari igare ryazamutse rijyana abantu mu ijuru." Yavuganye agahinda ko abakristo n'abantu bose muri rusange bamaze kwibagirwa igare ry'Umwuka wera. Yasabye abantu kumva indirimbo ye 'Igare' kuko bazarushaho kuyisobanukirwa neza ntibayitiranye n'iya Mico.


Nice Moto yababajwe cyane no kubeshywa guhura na Knowless Butera

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'IGARE' YA NICE MOTO

REBA HANO IKIGANIRO KIRYOSHYE TWAGIRANYE NA NICE MOTO


INTERVIEWER: Shema Aime Patrick - InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...