Ku rubuga rwa www.ticqet.rw,
aho amatike yatangiye kugurishwa, hagaragazwa ibyiciro bitanu bitandukanye.
Icyiciro cya mbere ni VIP igura 100,000 Frw, ikaba ari nayo ya menshi muri iki
gitaramo. Icyiciro cya kabiri ni Premium igura 50,000 Frw, hakurikiraho Silver
ku 30,000 Frw, Floor Standing ku 25,000 Frw ndetse na Bronze ku 15,000 Frw.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku itariki ya
5 Ukuboza 2025, cyateguwe na Intore Entertainment ifatanyije n’uruganda rwa
Skol ruri mu baterankunga b’imena binyuze muri Skol Malt.
Kizaba ari kimwe mu bitaramo bikomeye mu mpera z’uyu mwaka,
aho Davido azaba ari kumwe n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Kitoko Bibarwa,
uherutse gutaha burundu avuye mu Bwongereza.
Davido,
urugendo rw’amateka mu Rwanda
Davido si mushya ku rubyiniro rw’i Kigali. Yabanje
kuhataramira bwa mbere muri Nyakanga 2014, mu gitaramo cyari cyarateguwe mu
rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 20.
Icyo gihe yishimiwe bikomeye, ndetse ubwo yageraga ku kibuga
cy’indege, Perezida Paul Kagame ubwe yaramusuhuje, amuha ikaze mu Rwanda —
ibintu uyu muhanzi yahise avuga ko atazibagirwa na rimwe.
Mu gitaramo cyakurikiye icyo, cyabaye ku wa 5 Nyakanga 2015,
Davido yongeye kugaragaza amarangamutima ye ku Rwanda, avuga ko “U Rwanda ari
igihugu cye cya kabiri,” anongera gushimira Perezida Kagame “nk’umuyobozi
wicisha bugufi kandi ukomeye.”
Icyo gihe, yafatanyije n’abahanzi nyarwanda bakomeye nka Ama G The Black, Dream Boys, Urban Boyz, Jay Polly, Mani Martin, Masamba, Jules Sentore, Tom Close, Maria Yohana n’abandi, mu gitaramo cyiswe ‘Ni Wowe’.

Igiciro
cy’amatike cyazamutse — ariko n’icyizere cyarazamutse
Mu gihe amatike yo mu gitaramo cya 2018 cya “30 Billion
Africa Tour” yaguraga hagati ya 5,000 Frw (Ahasanzwe) na 50,000 Frw (VVIP),
kuri ubu byazamutse kugeza ku 100,000 Frw.
Ariko abategura bavuga ko iki gitaramo kizaba cyujuje
ubuhanga mu ikoranabuhanga, amajwi, ndetse n’imyidagaduro y’inyongera izatuma
buri wese yibagirwa ayo yatanze.
Ndetse, SKOL Malt ku bufatanye na Intore Entertainment,
bamaze igihe batangiye ibikorwa by’imyidagaduro mu cyiswe “Davido’s Ahanad
Countdown” bitegurira abantu kwinjira mu mpumeko y’igitaramo cya Davido i
Kigali.
Abakurikiranira hafi ibitaramo bya Davido bavuga ko igiciro gishingiye
ku rwego rw’umuhanzi ubwe, uburyo album ye nshya iri kwakirwa ku rwego
mpuzamahanga, ndetse n’uburyo BK Arena iba yihariye ku bitaramo bikomeye
nk’ibi.
Nyuma y’imyaka ine atagaragara mu Rwanda, Davido yongeye
kuhataramira mu 2018, mu gitaramo cyabereye muri parikingi ya Stade Amahoro.
Muri icyo gitaramo, umuhanzi yibukije abafana ko akunda
igihugu cy’u Rwanda, ndetse nubwo yari agifite umujinya w’ibyabaye na
nyakwigendera Jay Polly, yagaragaje ko ibyo byose byarangiye ubwo yakomaga
amashyi indirimbo ye “Ku musenyi”.
Yongeye kugaruka mu Kanama 2023, mu gitaramo cya Giants of
Africa Festival, aho yari ahuriye ku rubyiniro na Tiwa Savage, Tayla n’umuhanzi
Bruce Melodie.
Mu Ukwakira 2023, yongeye gutaramira i Kigali ubwo yitabiraga
Trace Awards & Festival byabereye mu Rwanda.
Album ye nshya “5ive” iri mu zamuhesheje izina rikomeye muri
uyu mwaka wa 2025. Irimo indirimbo zigaragaza ubusabane bwe nk’umuhanzi
wifitemo imbaraga zo guhuza umuco wa Afurika n’isi mpuzamahanga.
Ni urugendo rwo gukomeza gutaramira abakunzi be ku migabane
itandukanye, aho amaze gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, no
muri Afurika y’Epfo, mbere yo kugera mu Rwanda.
Mu ndirimbo ze zizwi cyane harimo “Skelewu,” “Gobe,” “Aye,”
“Fia,” “High” (yakoranye na Adekunle Gold), “Champion Sound” na “Unavailable”
yakoranye na Focalistic na Musa Keys.
Abategura iki gitaramo bavuga ko kizaba kirimo “ubwiza,
umuziki n’urukundo rw’u Rwanda ku bahanzi mpuzamahanga.”
Kizaba ari n’umwanya wihariye wo gusubiza amaso inyuma ku rugendo rwa Davido n’uburyo u Rwanda rwamubereye igihugu cya kabiri kimwakira buri gihe yinjira muri BK Arena.

Davido ategerejwe i Kigali mu gitaramo gikomeye azamurikamo
album ye nshya “5ive”, kizabera muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2025, cyateguwe
na Intore Entertainment gifatanyije na Skol

Amatike y’igitaramo cya Davido i Kigali yatangiye kugurishwa
ku rubuga ticqet.rw, aho iya VIP igura 100,000 Frw, ikaba ariyo ya menshi mu mateka
y’ibitaramo bye mu Rwanda
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO DAVIDO YAKORANYE NA OMAH LAY IRI MU ZIGIZE ALBUM YE
