Mani Martin yabaye umuhanzi wa Gatatu uririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival bitegurwa na sosiyete ya East African Promoters (EAP), mu rwego rwo gufasha abantu gususurukira mu rugo muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Iki gitaramo yagikoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nyakanga 2021, kuri Televiziyo y’u Rwanda ashyigikiwe na Kesho Band ibarizwamo abarimo Clement The Guitarist n’abandi bamaranye imyaka irenga 10 mu muziki bamufasha, ashima byihariye.
Mani Martin yahariye iki gitaramo gusogongeza abantu
Album ye ‘Nomade’ no gushima abagize uruhare mu muziki we no mu buzima bwa buri
munsi. Avuga ko ineza yagiriwe ariyo yatumye uyu munsi ari uwo ari we.
Ni ibintu azirikana akavuga ko Imana yazanye mu buzima bwe abantu b’ingirakamaro.
Uyu muhanzi yashimye abarimo Producer Lick Lick wamubyutsaga igucuku ngo bakore umuziki, Producer Aaron Nitunga wamubwiye ibyo umuhanzi yitaho ari ku rubyiniro, Producer Mastora n’abandi barangajwe imbere na Pasiteri Antoine Rutayise wamwishyuriye indirimbo zamwinjije mu muziki.
Mani Martin yavuze atazigera yibagirwa ineza yagiriwe na Pasiteri Antoine wamufashije gufata amajwi y’indirimbo ze za mbere ubwo yari afite imyaka 11.
Ati "Sinjya nibagirwa umugabo witwa Antoine Rutayisire, cyera ndi umwana muto mfite imyaka noneho nka 11, nagiye mu biro bye hari umuntu wari wahandangiye ambwira ko ashobora kumfasha."
"Nashakaga kwifata amajwi, buriya nifasha amajwi mfite imyaka 11 rero amajwi nafashe ni Antoine Rutayise wabyishyuye ibyo bintu, ndamushimira cyane kuko ntabwo ntari kuziyumva kuri Radio iyo atabigiramo uruhare."
Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA, ko Umushumba w'Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Dr Antoine Rutayisire yishuye amafaranga yasabwaga kugira ngo yinjire muri studio ‘bwa mbere’ akore indirimbo ze za mbere. Avuga ko icyo gihe indirimbo yakoze zashyizwe kuri 'Casettte'.
Mani yavuze ko atakwibagirwa no gushima inzego z’umutekano, abaganga n’abandi bari ku rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Yanavuze ko ashima EAP itegura ibi bitaramo bituma umuhanzi yongera kwigaragariza abafana be no muri iki gihe kigoye.
Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yahinduranyije imyenda inshuro zigera kuri eshatu. Yifashisha ababyinnyi n’abandi bamufashije gutanga umunezero muri iki gitaramo.
Yaririmbye indirimbo ze zo hambere zakunzwe mu buryo bukomeye, izo aheruka gusohora, indirimbo z’abandi bahanzi yakuze akunda kandi afatiraho urugero n’izi kuri Album ye yise ‘Nomade.'
Mani Martin yaririmbye indirimbo ‘Ingirakamaro’ n’agace gato k’indirimbo ‘Nomade’ yitiriye Album ye nshya azashyira ku mbuga zicururizwaho umuziki mu minsi iri imbere.
Yaririmbye indirimbo ‘Ituro’, ‘Idini y’ukuri’, ‘Girimbabazi’ ya Orchestre Nyampinga, ‘Wihogora’ ya Inono Stars'; izi ndirimbo ebyiri yaziririmbye mu rwego rwo guha icyubahiro abahanzi bamubanjirije mu myaka yo hambere.
Yasoreje ku ndirimbo zirimo ‘Isezerano’, ‘My destiny’, ‘Africa Ndota’, ‘Afro’ ndetse na ‘Rubanda’.
Mani Martin yabaye umuhanzi wa Gatatu uririmbye mu
bitaramo bya Iwacu Muzika nyuma ya Platini, RDF Military, Masamba Intore na
Mariya Yohana
Mani Martin yakoze igitaramo gikomeye cy’ishimwe mu
bantu b’ingirakamaro mu buzima bwe no mu muziki
Martin yavuze ko adashobora kwibagirwa ineza yagiriwe
na Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo yamwishyuriraga indirimbo zamwinjije mu
muziki
Uyu muhanzi yavuze ko Producer Aaron Nitunga ari we
wamwigishije anamusobanurira ibyo umuhanzi yitaho ari ku rubyiniro
Mani Martin yashimye Producer Lick Lick wamubyutsaga
igicu bajya gukora umuziki
Uyu muhanzi yatanze umusogongero wa Album ye yise "Nomade"
Mani Martin yashimye abahanzi bakuru mu muziki, avuga
ko babaye indashyikirwa kandi baca inzira ya benshi
Mani Martin yashimye abari ku rugamba rwo guhangana n’icyorezo
cya Covid-19 mu Rwanda
Uyu muhanzi yagaragaje ubuhanga mu gitaramo yakoze
agahinduranya imyambaro hafi inshuro eshatu
Mani Martin yifashishije ababyinnyi mu gususurutsa
abakurikiye iki gitaramo kuri Televiziyo y’u Rwanda
Uyu muhanzi yashimye abagize Kesho Band bagendanye
nawe urugendo rurerure rw’umuziki
Mani Martin avuga ko umuziki ari bwo buturo bwe
KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO CYA IWACU MUZIKA FESTIVAL MANI MARTIN YAKOZE AMAFOTO: BJC Official-EAP
