Cyusa Ibrahim azakorera igitaramo cye kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, guhera saa mbiri na mirongo ine n’itanu (20:45’).
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Imparamba’ agiye kuba umuhanzi wa Kane uririmbye muri ibi bitaramo biri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19.
Yabanjirijwe na Nemeye Platini wakoze igitaramo cya mbere, RDF Military Band, Masamba Intore na Mariya Yohana bahuriye mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27 na Mani Martin wakoze igitaramo gikomeye mu cyumweru gishize.
Cyusa Ibrahim kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021, azizihiza isabukuru y'amavuko y’imyaka ishize abonye izuba. Ni isabukuru ihuriranye n’ibikorwa bifatika acyesha umuziki harimo n’inzu ya etaje ari kubaka ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.
Uyu munsi, umunyamakuru wa INYARWANDA yafashe amafoto y’iyi nzu yifashishije telefoni ubwo abafundi bari bakomeje ibikorwa byo kubaka. Ijisho ry’umunyamakuru ryabonye ko iyi nzu iri mu mbuga ngari ishobora kwakira abantu barenga 1500; ku buryo Cyusa Ibrahim yajya ahakorera igitaramo.
Amafoto yafashwe agaragaza ko inzu n’amadirishya byamaze gushyirwa kuri iyi nzu igeretse, gusa hari ahandi atarajya. Yamaze gushyirwamo kandi igisenge (parafo). Iyi nzu ntirashyirwamo amakaro, imbuga yayo ntirakorwa bigaragaza ko hari byinshi Cyusa Ibrahim agisabwaho amafaranga.
Ni ku nshuro kabiri Cyusa Ibrahim agiye kuririmba mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival. Mu bihe bisanzwe akorera ibitaramo by’inkera n’itorero rye kuri Grand Legacy Hotel i Remera.
Imirimo yo kubaka inzu ye yatumye adakomeza gusohora indirimbo nk’uko byari bisanzwe. Mu mezi ane ashize yasohoye indirimbo yise ‘Mama’ y’ishimwe kuri Nyina wamutoje ubutore kuva akiri muto kugeza n’uyu munsi, yanamuhaye imodoka
Kuva mu myaka ibiri ishize, Cyusa Ibrahim yiganje mu isoko ry’abahanzi bakora indirimbo z’umuco, aririmba mu bitaramo n’ibirori atera akikirizwa bisemburwa n’indirimbo zifite icyanga.
Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo ‘Umutako’ akomereze kuri ‘Mbwire nde’, ‘Rwanda nkunda’, ‘Umwitero’, Muhoza wanjye’, ‘Umubabaro’ n’izindi. Yabaye umwe mu baririmbyi bafashaga Cécile Kayirebwa ku rubyiniro yaserukagaho mbere y’uko atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki babanje kwiga neza ikibuga cy’umuziki, kwiga no kumenya indirimbo z’abandi bahanzi no gukurira iruhande rw’umunyabigwi mu muziki Cécile Kayirebwa byamufashije kwinjira neza no gukunda indirimbo zubakiye ku muco Nyarwanda.
Cyusa Ibrahim agiye kuba umuhanzi wa Kane uririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga na Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory)
Muri iki gitaramo, Cyusa azaririmba indirimbo zo
hambere zakunzwe, izo yasabwe n’izindi
Cyusa Ibrahim ari kwitegura gutaha etaje yujuje ku
Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi


Inzu ya Cyusa yamaze gushyirwaho amadirishya, inzu n’ibindi
birimo na ‘parafo’
Iyi nzu yubatse mu mbuga ishobora kwakira abantu barenga 1500
Cyusa yanditse kuri konti ye ya Instagram ararikira
abantu kuzareba igitaramo cye

Uyu muhanzi amaze igihe yubakisha iyi nzu ihagaze muri za miliyoni

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MAMA’ YA CYUSA IBRAHIM