Iwacu Muzika Festival: Bushali yongeye kugaragaza ko ari umwami wa Kinyatrap mu gitaramo yahuriyemo na Aime Bluestone-AMAFOTO

Imyidagaduro - 21/08/2021 11:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Iwacu Muzika Festival: Bushali yongeye kugaragaza ko ari umwami wa Kinyatrap mu gitaramo yahuriyemo na Aime Bluestone-AMAFOTO

Mu gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021 umuhanzi Aime Blueston yagaragaye ku rubyiniro ndetse n’umuraperi Bushali banyura abari babakurikiye mu gitaramo cyabereye kuri Televiziyo Rwanda.

Hari hatahiwe aba bahanzi babiri Aime Blueston ndetse na Bushali nyuma ya Israel Mbonyi wari uherutse gutaramira abanyarwanda mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival. Ibi bitaramo biri kuba mu buryo bwihariye mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Aime Bluestone niwe muhanzi wabanje ku rubyiniriro yinjirira mu ndirimbo 'Yananiye' iri mu zigezweho muri iyi minsi ndetse n’izindi ze zagiye zikunda mu bihe bitandukanye.


Uyu muhanzi abenshi bakunda ubuhanga bwe mu miririmbire ndetse agashimirwa n’abatari bake uburyo akoramo ibihangano bye ariko akabitinza, abantu benshi bakunze uburyo yaririmbyemo cyane ko batari baherutse kumubona mu gitaramo.

Mbere y’uko umuraperi Bushali ajya ku rubyiniro yabanje kuganira n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Luckyman Nzeyimana amubaza uko yiteguye, uko afata injyana ya Kinyatrap ndetse n’uko afata Green Ferry Music yamugize uwo ariwe.


Aime Bluestone yari akumbuwe na benshi

Yagize ati ’’Green ferry music kuri njyewe nyifata  nk’ubwato buri munyempano wese yambukiraho.’’ Bushali yakomeje avuga ko Kinyatrap yatumye abahungu n’abakobwa batinyuka babona ikibuga kitari icy'abasaza ahubwo cy'abasore.

Bushali wari utegerejwe na Benshi yinjiye ku rubyiniro nk’uko bisanzwe n’imbaraga nyinshi, yinjiriye mu ndirimbo 'Amakosa' aririmba n’izindi zagiye zikundwa zirimo: Nyiramubande, Umwirabura, Umwari  Nitwebwe, Ku Gasima n’izindi.

Bushali yanyuze abantu mu gitaramo cya Iwacu na Muzika Festival

Abenshi bongeye kunyurwa n’uburyo uyu muhanzi yagaragaye ku rubyiniro ndetse bongera kumwita umwami wa Kinyatrap kuko ariwe uyoboye iyi njyana ariko bamunenga kubabeshya ko atazanye umwana kandi yari yabibasezeranyije.

’Iwacu Muzika Festival’ yashyiriweho gufasha abahanzi gukomeza kubona imibereho muri iki gihe kigoye cya Covid-19, ndetse no gukomeza gususurutsa abafana babo mu gihe bari muri Guma mu Rugo, kuko ibitaramo bihuriza abantu hamwe bitarakomorerwa.

 

Icenova niwe wafashaga Bushali ku rubyiniro

Symphony Band niyo yacuranze

Bushali ni gutya yafunze igitaramo

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...