IWACU MUZIKA FESTIVAL 2019: Iserukiramuco ngarukamwaka rizenguruka igihugu ryatangijwe ku mugaragaro mu Rwanda

Imyidagaduro - 28/05/2019 4:41 PM
Share:

Umwanditsi:

IWACU MUZIKA FESTIVAL 2019: Iserukiramuco ngarukamwaka rizenguruka igihugu ryatangijwe ku mugaragaro mu Rwanda

Mu Rwanda imyidagaduro ni ikintu kimaze gutera imbere, abashoramari bacye babarizwa muri iki gice ni bamwe mu bagabo bo guhamya uko imyidagaduro ari igice gifite benshi bagikurikira. Bimwe mu bishyushya imyidagaduro mu Rwanda ni ibitaramo binakomeje kwiyongera ku bwinshi. Kuri ubu ibitaramo bishya bihari ni Iwacu Muzika Festival.

Iwacu muzika Festival ni iserukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro n’ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kaburi tariki 28 Gicurasi 2019. Ikiganiro cyari kitabiriwe n’abanyamakuru banyuranye bakora imyidagaduro ndetse n’abaterankunga banyuranye bateye inkunga EAP iri gutegura Iwacu Muzika Festival 2019.

Iri serukiramuco rigizwe n’ibitaramo bikomeye bizitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda. Ibi bitaramo uko ari bitanu bizitabirwa n’abahanzi banyuranye cyane ko nta muhanzi uzaririmba ahantu habiri. Ibi bitaramo bizahera mu karere ka Musanze tariki 22 Kamena 2019 mu gihe tariki 29 Kamena 2019 bazaba bataramira mu karere ka Rubavu.

Iwacu Muzika Festival

Ibitaramo byose n'abahanzi bazabyitabira

Nyuma yo kuva i Rubavu tariki 13 Nyakanga igitaramo cya gatatu kizabera mu karere ka Huye bataramire i Ngoma tariki 20 Nyakqanga 2019 mu gihe igitaramo cya nyuma kizabera mu mujyi wa Kigali tariki 17 Kanama 2019. Ibi bitaramo ku nshuro yabyo ya mbere kwinjira bizaba ari ubuntu ahasanzwe hose mu gihe mu myanya y’icyubahiro bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw).

i Musanze hazataramira abahanzi nka; Orchestre Impala, Bruce Melody, Jay Polly, Jules Sentore, Allioni na Yverry. Mu karere ka Rubavu ho hazataramira abahanzi nka; Makanyaga Abdoul, Christopher, Social Mula, Riderman, Queen Cha na  Amalon. Usibye aha ahandi bazataramira ni i Huye ahazataramira; Cecile Kayirebwa, Urban Boys, Bull Dogg, Active, Rafiki na Victor Rukotana.

Iwacu Muzika Festival

Iwacu muzika Festival ibitaramo byahujwe no Kwibohora ku nshuro ya 25, aha hari mu kiganiro n'abanyamakuru

Nyuma ya Huye iri serukiramuco rizabera i Ngoma ahazataramira abahanzi nka; Intore Masamba, Rafiki, Senderi Hit, Ama G The Black, Uncle Austin na Marina mu gihe abazataramira mu mujyi wa Kigali bo bataratangazwa ku mugaragaro gusa mu gihe cyizaza bakazatangaza byinshi kuri iki gitaramo. Nk'uko byatangarijwe muri iki kiganiro n’itangazamakuru i Musanze igitaramo kizabera muri Stade Ubworoherane, Rubavu bataramire kuri Nengo Stadium, i Huye kikazabera muri stade ya kaminuza y’u Rwanda naho kuri Stade ya Cyasemakamba ariho bazataramira mu karere ka Ngoma mu mujyi wa Kigali ho iki gitaramo kikazabera kuri parikingi ya Stade Amahoro.






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...