Iyo
mashini yiswe Mirai Ningen Sentakuki, yakozwe na kompanyi yo mu mujyi wa Osaka
yitwa Science Co.. Binyuze mu gukoresha
ubuhanga bw'ubwenge buhangano n’ubumenyi buhanitse, iyi mashini itanga uburambe
bushya bwo kuhagira umuntu, aho ituma uva mu koga usukuye neza kandi wanaruhutse mu
minota 15 gusa.
Iyi
mashini iteye mu buryo butangaje, aho uyinjiramo ukicara mu
cyumba gifite umucyo mwinshi, ikuzengurutsa ku buryo usohoka usa neza. Iyo winjiyemo imbere, haba harimo amazi ashyushye aringaniye, hanyuma
hakinjira umuyaga wihuta urimo utuntu dusohora imyanda yo mu ruhu.
Ikirenzeho,
iyo mashini ikoranye ikoranabuhanga rifata amakuru y'umubiri w’uri kuyikoresha. Uko
amakuru afatwa, AI ihita ihindura ubushyuhe bw’amazi n’umuvuduko w’umuyaga
kugira ngo buri wese agire uburambe bwiza butandukanye n’ubwo mu buryo
busanzwe.
Si
isuku gusa iyi mashini yakorewe, ahubwo n’imitekerereze. Bimwe mu biyigize, bisuzuma uko umuntu ameze mu mutwe, niba ananiwe cyangwa atameze neza, maze
imbere mu cyumba hagashyirwamo amashusho acyeye atuma umuntu aruhuka mu mutima no
mu mubiri. Nk’uko Yasuaki Aoyama, umuyobozi wa Science Co., yabivuze: “Ntabwo hagamijwe isuku gusa, ahubwo ni ubuzima bwiza muri rusange.”
Si
igitekerezo gishya
Igitekerezo
cyo gukora imashini ikarabya umuntu cyatangijwe mu 1970 na Sanyo Electric Co. (ubu yahindutse Panasonic Holdings Corp.) ubwo
yerekanywaga bwa mbere mu imurikagurisha mpuzamahanga ryabereye mu Buyapani. Nubwo icyo gihe itageze ku isoko, byasigiye isi
igitekerezo cyashimishije benshi.
Ubuyapani
bwongeye guhanga hashyirwa imbere ikoranabuhanga rishya rikoresha AI,
bituma iki gitekerezo kibasha kugera ku rwego rwo hejuru cyane. Ibi byose
bizerekanwa bwa mbere mu Kansai Expo 2025 izabera mu Buyapani, aho abantu 1,000
bazahabwa amahirwe yo kugerageza iyi mashini.
Uko
izakoreshwa n’ibyitezwe mu bihe bizaza
Hari
ibiganiro byinshi by’uko iyi mashini ishobora kuzifashishwa mu bigo byita ku
bageze mu zabukuru, mu bitaro cyangwa n’abakorera mu buryo butabaha umwanya
uhagije wo kuruhuka. Kuri ubu kompanyi Science
Co. irateganya kuyigeza ku isoko ryagutse nyuma y’imurikagurisha, ndetse
no gukora verisiyo zikoreshwa mu ngo.
Nubwo
igihe izagerera ku isoko n’igiciro bitaramenyekana, abantu benshi bamaze
kwerekana amatsiko menshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babifata nk’uburyo
bushya bwo guhuza isuku n’iterambere, abandi bakabifata mu buryo bw’urwenya.