Ni indirimbo yaje gukundwa n’abantu batandukanye barimo Nishimwe
Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, ariko inyuma yayo hari urugendo Sicha One avuga
ko rutamworoheye, haba mu rukundo ndetse no mu gutegura no gusohora iyi
ndirimbo.
Sicha One avuga ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyakomotse ku
nkuru y’umukobwa bakundanaga, ariko uko ubuzima bwe bwagendaga buhinduka kubera
umuziki, na we atangira kubona ko atakiri wa musore yari asanzwe azi.
Uyu mukobwa ngo yaje kumubwira ko atabasha kwihanganira kuba
umukunzi w’umuhanzi, cyane cyane ko ubuzima bw’umuhanzi bushobora kujyana no
gukorana n’abantu benshi, kugaragara ahantu hatandukanye ndetse no gushyira
hanze amashusho ashobora gutuma umukunzi agira impungenge.
Sicha One ati “Uwo mukobwa yari ahari none yarambwiye ngo
rero ibi bintu byo kuba wabaye umusitari sinabishobora. Reka twibere inshuti
bisanzwe. Navuga ko yarafushye cyane.”
Uyu muhanzi avuga ko ikibazo cyari cyarushijeho gukomera
kubera amashusho yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu mukobwa yagiye
ayabona akagira amakenga ku bijyanye n’umubano wabo.
Ati “Yabonaga nshyiraho ‘video’ z’abantu beza ntabyizere,
kandi njyewe ndi umunyakuri. Rero nabimubwira ntabyizere.”
Iyi nkuru y’urukundo ni imwe mu ntandaro zatumye ‘Umuhororo’
iba indirimbo ifite igisobanuro cyihariye kuri Sicha One.
Ntabwo yayirebye nk’indirimbo isanzwe agomba gukora ngo
ashimishe abamuteze amatwi, ahubwo yayifashe nk’uburyo bwo gushyira mu muziki
ibyamubayeho.
‘Umuhororo’
ntiyavutse mu buryo bworoshye
Nubwo uyu munsi Sicha One avuga ko yishimiye uburyo
indirimbo ye yageze ku bantu, kuyigeza ku rwego yashakaga si ibintu avuga ko
byamworoheye.
Mu gihe cyo gutegura amashusho yayo, yahuye n’ibibazo
bitandukanye byatumye amafaranga yakoreshejwe yiyongera, ibintu avuga ko ku
muhanzi ukiri mu rugendo rwo kwiyubaka bishobora kuba imbogamizi ikomeye.
Ku nshuro ya mbere, aho bari bagiye gufatira amashusho
barahabujijwe. Ibyo byabasabye gushaka ahandi hantu, ibintu byatumye gahunda
bari bafite ihinduka.
Ariko ibibazo ntibyagarukiye aho.
Ati “Harimo ibizazane. Twagiye gufata amashusho aho twari
gukorera baratwirukana, tujya gushaka ahandi dukorera amashusho, ubwo twarimo
dutaha imodoka nayo irapfa.”
Ku bwe, buri kibazo cyose cyaje gitera ikindi, cyane cyane
ku ruhande rw’amafaranga.
Ibi ni byo bituma avuga ko ‘Umuhororo’ atari indirimbo
yakozwe gusa n’amafaranga cyangwa imbaraga ze bwite, ahubwo ko hari abantu
bamufashije kugira ngo ibashe kugera ku isoko.
Ati: “Iyi ndirimbo igiye hanze kubera abantu banshyigikiye,
ariko hari n’abandi mfite ideni. Abantu ahubwo bamfashe.”
Mu rugendo rw’iyi ndirimbo, Sicha One avuga ko hari ikintu
cyamushimishije by’umwihariko: kuba yarageze ku bantu batandukanye, harimo
Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020.
Nubwo avuga ko yari azi ko indirimbo ishobora kugera kuri
Naomie, ntabwo yari yiteze ko uyu mukobwa azayumva ndetse akayikunda.
Sicha One avuga ko kuba indirimbo ye yarageze ku bantu
bafite amazina akomeye mu Rwanda byamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora.
Kuri we, kuba Naomie yaragaragaje ko yakunze indirimbo ni
ikintu cyamukoze ku mutima, kuko azi urugendo rurerure yanyuzemo kugira ngo
ayishyire hanze.
Ati: “Numvise nishimye kuba Miss Naomie ari mu bakunze
indirimbo yanjye. Kuko iriya ndirimbo yaramvunye cyane, yarangoye cyane, yaba
mu bijyanye no kuyitunganya kugeza irangiye.”
Imyaka
ine mu muziki, amafaranga akomeza kuba imbogamizi
Sicha One avuga ko amaze imyaka igera kuri ine akora
umuziki, akaba amaze no kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Inzozi’,
‘Beautiful’, ‘Nikondi’, ‘Suku’ n’izindi.
Nubwo amaze kugira izina mu muziki, avuga ko urugendo rwe
rukomeje kurangwamo imbogamizi zitandukanye, ariko ikibazo cy’amikoro kikaba
ari cyo cyagiye kimukoma mu nkokora cyane.
Kuri we, gukora umuziki ntibigarukira ku kuba umuntu afite
igitekerezo cy’indirimbo nziza. Hakenerwa amafaranga yo kuyandika,
kuyitunganiriza amajwi, gukora amashusho, kuyamamaza ndetse no kuyigeza ku bantu
benshi.
Ni yo mpamvu avuga ko hari indirimbo umuntu ashobora kuba
afite ubushobozi bwo gukora mu buryo bw’umwuga, ariko amafaranga akaba ari yo
atuma adahita ayishyira hanze.
Urugendo rwa Sicha One rugaragaza n’undi ruhande rw’ubuzima
bw’umuhanzi ukizamuka: inyuma y’indirimbo umusomyi cyangwa umukunzi w’umuziki
yumva hari igihe haba harimo inkuru y’urukundo, ibitotsi, amafaranga
yakoreshejwe, abantu bafashije umuhanzi ndetse n’ibibazo bitandukanye atari
buri wese ubona.
Kuri Sicha One, ‘Umuhororo’ rero si indirimbo gusa. Ni igice
cy’ubuzima bwe yashyize mu muziki, kuva ku rukundo rwarangiye kubera
ubwamamare, kugeza ku bibazo yahuye na byo mu kuyitunganya no kuyishyira hanze.
Kandi nubwo avuga ko inzira itari yoroshye, kuba iyi
ndirimbo yarageze ku bantu benshi, ndetse ikagira n’abayikunda barimo Naomie,
ni kimwe mu bimwereka ko imvune yayishyizemo zitabaye imfabusa.
Sicha One yavuze ko ‘Umuhororo’ yayanditse ahereye ku nkuru y’umukobwa bakundanaga watandukanye na we nyuma yo kubona ko adashobora kwihanganira ubuzima bw’umuhanzi n’ubwamamare bwe

‘Umuhororo’ ni indirimbo Sicha One avuga ko yamvunye cyane
mbere y’uko igera ku bakunzi b’umuziki. Mu ikorwa ry’amashusho yayo, aho bari
bagiye gufatira amashusho barabirukanye, bajya ahandi imodoka irapfa, bituma amafaranga
yakoreshejwe yiyongera

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SICHA ONE
