Ivuga ku mukunzi we utarihanganiye ubwamamare - Sicha One ku mvune zamugejeje ku ‘Umuhororo’ (VIDEO)

Imyidagaduro - 08/10/2026 11:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Ivuga ku mukunzi we utarihanganiye ubwamamare - Sicha One ku mvune zamugejeje ku ‘Umuhororo’ (VIDEO)

Umuhanzi Sicha One yavuze ko indirimbo ye ‘Ijuru/Umuhororo’ ari inkuru y’ubuzima bwe bwite, cyane cyane ku mukobwa bakundanaga watandukanye na we nyuma yo kubona ko adashobora kubana n’ubuzima bushya yari atangiye bwo kuba umuhanzi wamamaye.

Ni indirimbo yaje gukundwa n’abantu batandukanye barimo Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, ariko inyuma yayo hari urugendo Sicha One avuga ko rutamworoheye, haba mu rukundo ndetse no mu gutegura no gusohora iyi ndirimbo.

Sicha One avuga ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyakomotse ku nkuru y’umukobwa bakundanaga, ariko uko ubuzima bwe bwagendaga buhinduka kubera umuziki, na we atangira kubona ko atakiri wa musore yari asanzwe azi.

Uyu mukobwa ngo yaje kumubwira ko atabasha kwihanganira kuba umukunzi w’umuhanzi, cyane cyane ko ubuzima bw’umuhanzi bushobora kujyana no gukorana n’abantu benshi, kugaragara ahantu hatandukanye ndetse no gushyira hanze amashusho ashobora gutuma umukunzi agira impungenge.

Sicha One ati “Uwo mukobwa yari ahari none yarambwiye ngo rero ibi bintu byo kuba wabaye umusitari sinabishobora. Reka twibere inshuti bisanzwe. Navuga ko yarafushye cyane.”

Uyu muhanzi avuga ko ikibazo cyari cyarushijeho gukomera kubera amashusho yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu mukobwa yagiye ayabona akagira amakenga ku bijyanye n’umubano wabo.

Ati “Yabonaga nshyiraho ‘video’ z’abantu beza ntabyizere, kandi njyewe ndi umunyakuri. Rero nabimubwira ntabyizere.”

Iyi nkuru y’urukundo ni imwe mu ntandaro zatumye ‘Umuhororo’ iba indirimbo ifite igisobanuro cyihariye kuri Sicha One.

Ntabwo yayirebye nk’indirimbo isanzwe agomba gukora ngo ashimishe abamuteze amatwi, ahubwo yayifashe nk’uburyo bwo gushyira mu muziki ibyamubayeho.

‘Umuhororo’ ntiyavutse mu buryo bworoshye

Nubwo uyu munsi Sicha One avuga ko yishimiye uburyo indirimbo ye yageze ku bantu, kuyigeza ku rwego yashakaga si ibintu avuga ko byamworoheye.

Mu gihe cyo gutegura amashusho yayo, yahuye n’ibibazo bitandukanye byatumye amafaranga yakoreshejwe yiyongera, ibintu avuga ko ku muhanzi ukiri mu rugendo rwo kwiyubaka bishobora kuba imbogamizi ikomeye.

Ku nshuro ya mbere, aho bari bagiye gufatira amashusho barahabujijwe. Ibyo byabasabye gushaka ahandi hantu, ibintu byatumye gahunda bari bafite ihinduka.

Ariko ibibazo ntibyagarukiye aho. Sicha One avuga ko nyuma yo kuva aho bari bagiye gukorera amashusho, imodoka bari barimo nayo yaje gupfa, bituma urugendo rwabo rurushaho kuba ingorabahizi.

Ati “Harimo ibizazane. Twagiye gufata amashusho aho twari gukorera baratwirukana, tujya gushaka ahandi dukorera amashusho, ubwo twarimo dutaha imodoka nayo irapfa.”

Ku bwe, buri kibazo cyose cyaje gitera ikindi, cyane cyane ku ruhande rw’amafaranga. Ati “Ibyo bintu byose uko biba niko bizana ikibazo cy’amafaranga yiyongeraho.”

Ibi ni byo bituma avuga ko ‘Umuhororo’ atari indirimbo yakozwe gusa n’amafaranga cyangwa imbaraga ze bwite, ahubwo ko hari abantu bamufashije kugira ngo ibashe kugera ku isoko.

Ati: “Iyi ndirimbo igiye hanze kubera abantu banshyigikiye, ariko hari n’abandi mfite ideni. Abantu ahubwo bamfashe.”

Mu rugendo rw’iyi ndirimbo, Sicha One avuga ko hari ikintu cyamushimishije by’umwihariko: kuba yarageze ku bantu batandukanye, harimo Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020.

Nubwo avuga ko yari azi ko indirimbo ishobora kugera kuri Naomie, ntabwo yari yiteze ko uyu mukobwa azayumva ndetse akayikunda. Ati: “Nari mbizi ko indirimbo yamugeraho, ahubwo natunguwe no kuba yamugezeho. Ndavuga nti bya bintu byashoboka.”

Sicha One avuga ko kuba indirimbo ye yarageze ku bantu bafite amazina akomeye mu Rwanda byamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora. Ati: “Indirimbo iragenda, kandi mu gihe icyo ari cyo cyose umuhanzi yagutungura.”

Kuri we, kuba Naomie yaragaragaje ko yakunze indirimbo ni ikintu cyamukoze ku mutima, kuko azi urugendo rurerure yanyuzemo kugira ngo ayishyire hanze.

Ati: “Numvise nishimye kuba Miss Naomie ari mu bakunze indirimbo yanjye. Kuko iriya ndirimbo yaramvunye cyane, yarangoye cyane, yaba mu bijyanye no kuyitunganya kugeza irangiye.”

Imyaka ine mu muziki, amafaranga akomeza kuba imbogamizi

Sicha One avuga ko amaze imyaka igera kuri ine akora umuziki, akaba amaze no kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Inzozi’, ‘Beautiful’, ‘Nikondi’, ‘Suku’ n’izindi.

Nubwo amaze kugira izina mu muziki, avuga ko urugendo rwe rukomeje kurangwamo imbogamizi zitandukanye, ariko ikibazo cy’amikoro kikaba ari cyo cyagiye kimukoma mu nkokora cyane.

Kuri we, gukora umuziki ntibigarukira ku kuba umuntu afite igitekerezo cy’indirimbo nziza. Hakenerwa amafaranga yo kuyandika, kuyitunganiriza amajwi, gukora amashusho, kuyamamaza ndetse no kuyigeza ku bantu benshi.

Ni yo mpamvu avuga ko hari indirimbo umuntu ashobora kuba afite ubushobozi bwo gukora mu buryo bw’umwuga, ariko amafaranga akaba ari yo atuma adahita ayishyira hanze.

Urugendo rwa Sicha One rugaragaza n’undi ruhande rw’ubuzima bw’umuhanzi ukizamuka: inyuma y’indirimbo umusomyi cyangwa umukunzi w’umuziki yumva hari igihe haba harimo inkuru y’urukundo, ibitotsi, amafaranga yakoreshejwe, abantu bafashije umuhanzi ndetse n’ibibazo bitandukanye atari buri wese ubona.

Kuri Sicha One, ‘Umuhororo’ rero si indirimbo gusa. Ni igice cy’ubuzima bwe yashyize mu muziki, kuva ku rukundo rwarangiye kubera ubwamamare, kugeza ku bibazo yahuye na byo mu kuyitunganya no kuyishyira hanze.

Kandi nubwo avuga ko inzira itari yoroshye, kuba iyi ndirimbo yarageze ku bantu benshi, ndetse ikagira n’abayikunda barimo Naomie, ni kimwe mu bimwereka ko imvune yayishyizemo zitabaye imfabusa.

 

Sicha One yavuze ko ‘Umuhororo’ yayanditse ahereye ku nkuru y’umukobwa bakundanaga watandukanye na we nyuma yo kubona ko adashobora kwihanganira ubuzima bw’umuhanzi n’ubwamamare bwe


‘Umuhororo’ ni indirimbo Sicha One avuga ko yamvunye cyane mbere y’uko igera ku bakunzi b’umuziki. Mu ikorwa ry’amashusho yayo, aho bari bagiye gufatira amashusho barabirukanye, bajya ahandi imodoka irapfa, bituma amafaranga yakoreshejwe yiyongera

Sicha One yatangaje ko yatunguwe kandi akishimira kuba Nishimwe Naomie, wabaye Miss Rwanda 2020, yarakunze indirimbo ye ‘Umuhororo’. Uyu muhanzi avuga ko kuba indirimbo yarageze ku bantu batandukanye byamweretse ko imvune yashyizemo zitabaye imfabusa

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SICHA ONE


KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'UMUHORORO' YA SICHA ONE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...