Ivana Marie Trump wahoze ari umugore wa mbere w'umuherwe Donald Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitabye Imana ku munsi w'ejo nk'uko byatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye birimo The New York Times. Kuwa Kane saa sita n'iminota mirongo ine z'amanywa nibwo polise y'umujyi wa New York yageze mu rugo rwa Ivana Trump ruherereye mu gace ka Manhattan igasanga Ivana yamaze kwitaba Imana. Polisi ikiba yihutiye kumugeza kwa muganga.
Nyuma yuko amakuru y'urupfu rwa Ivana Trump amenyekanye, Donald Trump wahoze ari umugabo we babanye imyaka 15 banafitanye abana batatu, yahise asohora ubutumwa bwo kumwunamira agira ati ''Ntewe agahinda no kubamenyesha ko Ivana Trump yitabye Imana mu rugo rwe i New York. Yari intangarugero,yari umugore mwiza wabagaho mu buzima bwo gufasha abandi. Agaciro ke n'ibyishimo bye byari abana be batatu;Donald Jr,Ivanka hamwe na Eric. Yaterwaga ishema nabo kandi nabo bari batewe ishema nawe. Ruhukira mu mahoro Ivana!''.
Ubutumwa bwa Donald Trump nyuma yuko umugore we wa mbere Ivana Trump yitabye Imana.
Ivana Trump yitabye Imana afite imyaka 73 y'amavuko
Donald Trump na Ivana Trump mu myaka ya kera
Abana ba Ivana Trump na Donald Trump nabo bahise basohora itangazo rigira riti'' Ni agahinda gakomeye ko tubamenyesha urupfu rwa Mama wacu''. Ivana Trump wahoze ari umugore wa mbere wa Donald Trump akomoka mu gihugu cya Czech Repubic, azwiho kuba yarabaye umunyamideli ukomeye ubwo yarakiri inkumi ndetse anazwiho kuba ariwe wafatanije na Donald Trump kubaka imwe muri Hoteli zikomeye yitwa Trump Castle Hotel and Casino yanabereye umuyobozi mu gihe cy'imyaka 20. Ivana Marie Trump yitabye Imana afite imyaka 73 y'amavuko,asize abana batatu yabyaranye na Donald Trump.
Ivana Trump asize abana batatu yabyaranye na Donald Trump