Kuri iyi nshuro, Abanyarwanda babiri barimo Murindabigwi Eric Ivan [Ivanking],
usanzwe ari umuhanga mu gutegura no gukora ibikorerwa kuri murandasi (Digital
Content Creator) akanaba inzobere mu itumanaho, na Gerard Niyonsenga Mahal,
uzwi nk’ukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza (Social Media Influencer) no
guteza imbere ibirango (Brand Promoter), bombi bagizwe Ambasaderi b’iri
serukiramuco.
Iri
serukiramuco rizaba guhera ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo rikomeze kugeza
ku Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, ribere muri La Palm Royal Beach Hotel
iri mu mujyi wa Accra muri Ghana, rikazahurirana n’icyumweru mpuzamahanga
cy’ubushabitsi (Global Entrepreneurship Week).
Insanganyamatsiko
ni “Umushoramari ukoresha ubwenge bw’ubukorano mu kubaka isi irambye” (The
AI-Powered Entrepreneur: Creating a Sustainable Planet).
Ni
ubutumwa bugamije kugaragaza uko ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge
bw’ubukorano (AI) ryakoreshwa mu guhanga ibisubizo birambye byafasha isi
guhangana n’ibibazo bikomeye mu bukungu no mu bidukikije.
Abantu
barenga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu birenga 70 harimo abayobozi bakomeye,
abashoramari n’impuguke mu by’ubukungu n’ikoranabuhanga, nibo bazitabira.
Hazaba
amahuriro y’ubucuruzi arimo ‘Global Business Mixer’, igikorwa kizatanga
amahirwe yo guhura no kuganira n’abantu bakomeye mu rwego rw’ubucuruzi.
Amatsinda
y’ibiganiro n’amahugurwa nayo yarateganyijwe, arimo n’amasomo azibanda ku buryo
AI ishobora guhindura imikorere y’ubucuruzi, kurengera ibidukikije no guteza
imbere umuryango nyamuntu.
Amahihwe
ku bazitabira arimo nko kwiga, no kuzahura n’abatanga ibiganiro n’abahanga
batanga ubumenyi buhindura imitekerereze.
Amahirwe
yo gushaka no kubona inkunga y’ishoramari n’ubufatanye mpuzamahanga. Kugira
amahirwe yo kumenya ikoranabuhanga rigezweho n’ibisubizo bishya, no kwigira
hamwe uburyo bushya bwo gukoresha AI no guhanga ibisubizo birambye.
Gerard
N. Mahal yagize ati” Mu Ugushyingo, nzifatanya n’abandi bahindura isi muri
Ghana mu Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’Ubushabitsi, imwe mu ntebe zikomeye ku
isi zihuriza hamwe abashoramari n’abafite icyerekezo. Tuzaharanira ko ibikorwa
byacu bigira ingaruka nziza ku bandi.”
Ivanking
nawe yagaragaje ko ari amahirwe akomeye ku Rwanda kuba rufite abahagarariye
igihugu ku rwego nk’uru, anashimangira ko azakoresha ubunararibonye bwe mu
itumanaho kugira ngo asangize isi amahirwe ari mu bukungu bwo mu karere
k’Afurika y’Iburasirazuba.
Ivanking
ubwo yatangazwaga nk’umwe mu ba ‘Brand Ambassador’ b’Iserukiramuco Mpuzamahanga
ry’Ubushabitsi rizabera muri Ghana
Gerard
N. Mahal agiye guhagararira u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga nk’Ambasaderi
w’Iserukiramuco rizahuza abashoramari baturutse ku isi hose
Abantu
barenga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu bisaga 70 biteganyijwe muri Global
Entrepreneurship Festival 2025 izabera i Accra muri Ghana
La
Palm Royal Beach Hotel izakira Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’Ubushabitsi hagati
ya tariki ya 21–23 Ugushyingo 2025
Insanganyamatsiko
y’uyu mwaka igira iti: “Umushoramari ukoresha ubwenge bw’ubukorano mu kubaka
isi irambye”
Mu 2024, Mahal yari yitabiriye iri serukiramuco mbere y’uko agirwa ‘Brand Ambassador’
Ivanking avuga ko yiteguye kungukira byinshi muri iri serukiramuco rizabera muri Ghana agiye kwitabira ku nshuro ya mbere
Mahal agiye kwitabira ku nshuro ya kabiri iri serukiramuco rihuza ibihumbi by'abantu