Ivan King na Gerard Mahal bagizwe ba Ambasaderi b’Iserukiramuco mpuzamahanga muri Ghana

Imyidagaduro - 09/08/2025 5:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Ivan King na Gerard Mahal bagizwe ba Ambasaderi b’Iserukiramuco mpuzamahanga muri Ghana

Iserukiramuco mpuzamahanga ry’ubushabitsi rizwi nka Global Entrepreneurship Festival (GEF) rigiye kongera guhuza abashoramari n’abafite imishinga ivugurura isi, rikazitabirwa n’abarenga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu bisaga 70.

Kuri iyi nshuro, Abanyarwanda babiri barimo Murindabigwi Eric Ivan [Ivanking], usanzwe ari umuhanga mu gutegura no gukora ibikorerwa kuri murandasi (Digital Content Creator) akanaba inzobere mu itumanaho, na Gerard Niyonsenga Mahal, uzwi nk’ukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza (Social Media Influencer) no guteza imbere ibirango (Brand Promoter), bombi bagizwe Ambasaderi b’iri serukiramuco.

Iri serukiramuco rizaba guhera ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo rikomeze kugeza ku Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, ribere muri La Palm Royal Beach Hotel iri mu mujyi wa Accra muri Ghana, rikazahurirana n’icyumweru mpuzamahanga cy’ubushabitsi (Global Entrepreneurship Week).

Insanganyamatsiko ni “Umushoramari ukoresha ubwenge bw’ubukorano mu kubaka isi irambye” (The AI-Powered Entrepreneur: Creating a Sustainable Planet).

Ni ubutumwa bugamije kugaragaza uko ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bw’ubukorano (AI) ryakoreshwa mu guhanga ibisubizo birambye byafasha isi guhangana n’ibibazo bikomeye mu bukungu no mu bidukikije.

Abantu barenga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu birenga 70 harimo abayobozi bakomeye, abashoramari n’impuguke mu by’ubukungu n’ikoranabuhanga, nibo bazitabira.

Hazaba amahuriro y’ubucuruzi arimo ‘Global Business Mixer’, igikorwa kizatanga amahirwe yo guhura no kuganira n’abantu bakomeye mu rwego rw’ubucuruzi.

Amatsinda y’ibiganiro n’amahugurwa nayo yarateganyijwe, arimo n’amasomo azibanda ku buryo AI ishobora guhindura imikorere y’ubucuruzi, kurengera ibidukikije no guteza imbere umuryango nyamuntu.

Amahihwe ku bazitabira arimo nko kwiga, no kuzahura n’abatanga ibiganiro n’abahanga batanga ubumenyi buhindura imitekerereze. Hari kandi kugira amahirwe yo guhura n’abashoramari, abajyanama n’abafatanyabikorwa bashobora gufasha mu iterambere ry’imishinga.

Amahirwe yo gushaka no kubona inkunga y’ishoramari n’ubufatanye mpuzamahanga. Kugira amahirwe yo kumenya ikoranabuhanga rigezweho n’ibisubizo bishya, no kwigira hamwe uburyo bushya bwo gukoresha AI no guhanga ibisubizo birambye.

Gerard N. Mahal yagize ati” Mu Ugushyingo, nzifatanya n’abandi bahindura isi muri Ghana mu Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’Ubushabitsi, imwe mu ntebe zikomeye ku isi zihuriza hamwe abashoramari n’abafite icyerekezo. Tuzaharanira ko ibikorwa byacu bigira ingaruka nziza ku bandi.”

Ivanking nawe yagaragaje ko ari amahirwe akomeye ku Rwanda kuba rufite abahagarariye igihugu ku rwego nk’uru, anashimangira ko azakoresha ubunararibonye bwe mu itumanaho kugira ngo asangize isi amahirwe ari mu bukungu bwo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Ivanking ubwo yatangazwaga nk’umwe mu ba ‘Brand Ambassador’ b’Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’Ubushabitsi rizabera muri Ghana 

Gerard N. Mahal agiye guhagararira u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga nk’Ambasaderi w’Iserukiramuco rizahuza abashoramari baturutse ku isi hose 

Abantu barenga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu bisaga 70 biteganyijwe muri Global Entrepreneurship Festival 2025 izabera i Accra muri Ghana


La Palm Royal Beach Hotel izakira Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’Ubushabitsi hagati ya tariki ya 21–23 Ugushyingo 2025 

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Umushoramari ukoresha ubwenge bw’ubukorano mu kubaka isi irambye” 

Mu 2024, Mahal yari yitabiriye iri serukiramuco mbere y’uko agirwa ‘Brand Ambassador’

Ivanking avuga ko yiteguye kungukira byinshi muri iri serukiramuco rizabera muri Ghana agiye kwitabira ku nshuro ya mbere

Mahal agiye kwitabira ku nshuro ya kabiri iri serukiramuco rihuza ibihumbi by'abantu



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...