Muri
iyi minsi, umuziki usa nk’uwabaye inzira y’abashaka kujya mu mahanga ndetse n’uburyo
bworoshye bwo kugira ngo umuntu abone VISA yo kujya mu bihugu by’amahanga.
Hari
bamwe mu bajya muri ibyo bihugu bagiye mu bitaramo, bagahita bagumayo, hakaba
abagenda basanze imiryango yabo iri muri ibyo bihugu ndetse n’abagenda nk’abagiye
gusura imiryango n'inshuti ariko kugaruka akaba ariyo mahirwe macye cyane.
Hari n'abajyayo bagiye gukorerayo ubushabitsi, abandi bajyayo bagiye guturayo. Kuva
mu ntangiriro z’uyu mwaka, byibuze abahanzi bari hejuru ya 8 bagiye muri
Amerika na Canada kandi amakuru y’ibanze ahari ni uko nta gahunda yo kugaruka
kereka bagaruwe ku gahato n’inzego za Leta muri ibyo bihugu.
BAMWE MU BAHANZI NYARWANDA BAGIYE GUTURA MU MAHANGA MU BIHE BYA VUBA
1. Element Eleee

Mu
mwaka wa 2025, Element ari kumwe na mugenzi we Kevin Kade berekeje i Dallas
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri ‘Rwanda Convention USA 2025’ bakirwa n’abahanzi
batandukanye icyo gihe bahura na Meddy.
Nyuma
y’amezi macye, muri uyu mwaka Element yasubiye muri Amerika hanyuma atangira
urugendo rwo gushaka ibyangombwa byo gutura muri Amerika akaba ari naho
akorera.
Amakuru
avuga ko nta gahunda yo guhindukira ngo agaruke mu Rwanda kuko abona amahirwe
muri Amerika yaba ari menshi bityo akaba yifuza gukorerayo akajya aza gusura mu
Rwanda agasubira muri Amerika.
Ibyo
kandi ni nayo mpamvu atigeze aririmba mu gitaramo Afro-Carnival yari
yaratumiwemo kikaba cyarabereye muri Camp Kigali.
2. Kevin
Kade

Uyu
musore wari waragiye muri Amerika umwaka ushize bigatuma ataririmba mu bitaramo
bya MTN Iwacu Muzika Festival yari yatumiwemo, yongeye gutenguha EAP ku nshuro
ya kabiri dore ko yari yatumiwe na none.
Mu
mpeshyi y’uyu mwaka, uyu muhanzi yongeye asubira muri Amerika ku bw'impamvu ze
n’izindi z’agahato hanyuma nawe atangira urugendo rwo gushaka imikorere muri
Amerika aho biramutse byanze azahita yambuka Canada.
3. Platin
P

Benshi
ntabwo bamenye ko uyu mugabo yagiye gushakira amaramuko mu bihugu by’amahanga nyuma
y’uko yari amaze kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival mu karere ka Huye.
Uyu
mugabo wari usigaranye imyaka micye kuri VISA ye, yahise afatirana ajya gushaka
uko yabonera ubuzima mu mahanga hanyuma asiga n’ibindi bikorwa mu Rwanda azajya
anyaruka akaza kureba uko bimeze.
4. Vestine
na Dorcas

Aba
bahanzikazi bose bamaze kwimukira mu gihugu cya Canada nyuma y’uko mu mwaka
ushize Vestine yanze kugarukana na Irene Murindahabi na Dorcas nyuma yo gukora
ibitaramo bizenguruka Canada.
Ku
itariki ya 11 Gicurasi 2026, ni bwo Dorcas nawe yerekeje muri Canada asanzeyo
mukuru we akaba ari ho bagiye gukomereza umuziki wabo dore ko nyuma yo gutandukana
na Irene Murindahabi babonye undi muntu wo kubashoramo imari uba muri Canada.
5. Prosper
Nkomezi

Uyu
muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yerekeje muri Amerika nyuma y’iminsi
micye akoze ubukwe n’umugore we usanzwe utuye muri Amerika akaba ari naho
bakomereje ubuzima.
Prosper
Nkomezi azakomeza gukorera umuziki muri Amerika dore ko yateguje ibitaramo
bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kwagura imirimo ye cyane
ko abagenerwabikorwa ba mbere b’ibikorwa bye bazaba ari abatuye muri Amerika.
6. Mucyowera
Jessica
"Ndagiye,
Imana yaduhaye umugisha wo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Turimutse n'umuryango. Ni yo mpamvu ndi kuvuga ngo ku rundi ruhande ni byiza
kuko papa w'abana ni ho amaze igihe ari, ariko kandi birababaje gusiga
umuryango, inshuti, abavandimwe, igihugu, ahantu wari umenyereye."
Ayo
niyo magambo ya Mucyowera Jessica ubwo yimukiraga muri Amerika muri Mata uyu
mwaka akaba ari nyuma y’uko yari amaze no gukora igitaramo mbaturamugabo yise
"Restoring Worship Xperience" cyabaye ku wa 2 Ugushyingo 2025 kibera
muri Camp Kigali (KCEV).
7. Christopher

Hari
amakuru y’uko umuhanzi Shaffy yagiriye inama abandi bahanzi bagenzi be barimo
Christopher ko muri Amerika hari imikorere myiza kurusha mu Rwanda kandi ko
baramutse bakoreye hamwe n’ubundi imiziki bayikora bityo Christopher akaba
yarumvishe ari igitekerezo cyiza.
Impamvu
yo kumva ko ari inyamibwa, ni uko bazaba bari kumwe nk’abahanzi bafatanya
kwandika kandi hari na Element akabakorera imiziki bityo bashobora gukora imiziki
ariko banakorera amafaranga.
8. James
na Daniella

Itsinda
ry'abaramyi rya James na Daniella ryerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
mu Ukwakira 2024, nyuma yo kubanza gukorera urugendo rw'ivugabutumwa mu bihugu
bitandukanye by'i Burayi.
Urungendo
rwabo muri Amerika rwatangiye rushingiye ku bikorwa by'indirimbo n'ibitaramo
binyuranye bari batumiwemo mu mijyi itandukanye nka Portland na Phoenix (muri
Endless Worship Concert), aho bafatanyije n'amatsinda yaho nka Holi Worship
Music ndetse bakaza no kwiyambaza itsinda ry'abacuzi (band) ryacuranze muri
Rwanda Day.
Nyuma y’aho, ntibongeye kugaruka mu Rwanda aribyo byakuruye impaka ko baba barimutse biza kwemezwa na James wavuze ko nubwo u Rwanda ari mu rugo, bafashe icyemezo cyo kuguma muri Amerika mu rwego rwo gushakisha amahirwe yagutse y'ubuzima no kwagura ivugabutumwa ryabo rishingiye ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
9. Chyrso na Sharon

Nyuma
yo gukora ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye cyane, abaramyi Chyrso na Sharon
berekeje ku mugabane w’i Burayi aho bari bagiye gukorera ibitaramo ariko
ntibagaruka.
10. Patient Bizimana

Patient Bizimana ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, azwi cyane ku ndirimbo nka Andyohera, Iyo neza, na Ikimenyetso, no mu bitaramo ngarukamwaka yateguraga byitwa Easter Celebration. Mu Ukwakira 2022 ni bwo Patient yimukiye muri Amerika asanzeyo umugore we Gentille Uwera Karamira.
Si aba bahanzi nyarwanda bonyine bamaze kwimukira mu mahanga ahubwo urutonde ni rurerure. Mu bamazeyo igihe kirekire harimo Kavutse Olivier utuye muri Canada n'umuryango we, Richard Nick Ngendahayo umaze imyaka myinshi atuye muri Amerika, Nirere Shanel utuye muri Afrika y'Epfo, Alpha Rwirangira utuye muri Canada;
Serge Iyamuremye utuye muri Amerika, Yverry utuye muri Canada, Stella Manishimwe uri muri Amerika, Deo Munyakazi uri muri Canada, Sahihi uri muri Amerika, The Blessed Sisters batuye i Burayi, Bright Patrick uba muri Canada n'abandi.
