Itumanaho rigomba guhesha agaciro umuntu - Papa Leo ku bateraniye i Kigali muri SIGNIS World Congress 2026

Iyobokamana - 05/08/2026 11:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Itumanaho rigomba guhesha agaciro umuntu - Papa Leo ku bateraniye i Kigali muri SIGNIS World Congress 2026

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yasabye abanyamakuru n’abakora mu itumanaho Gatolika baturutse hirya no hino ku Isi bahuriye I Kigali, gukoresha umwuga wabo mu guteza imbere ukuri, amahoro no kubaha agaciro ka muntu, aho gukoresha ikoranabuhanga mu kumutesha agaciro.

Ibi Papa Leo XIV yabigarutseho mu butumwa yageneye abitabiriye SIGNIS World Congress 2026, inama mpuzamahanga ihuza abanyamakuru, abakora mu itumanaho n’itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika, iri kubera i Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026.

Iyi nama yahuje intumwa zisaga 300 ziturutse mu bihugu birenga 40 byo ku migabane yose y’Isi, zigamije kuganira ku buryo itumanaho rya digitale ryagira uruhare mu kubaka isi irangwa n’ubumwe, amahoro, kubahana no kurengera ibidukikije.

Mu butumwa bwe bwasomwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Catalan, Papa Leo XIV yavuze ko muri iki gihe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byabaye igice gikomeye cy’ubuzima bwa buri munsi.

Yagaragaje ko itumanaho ridakwiye kurebwa gusa nk’uburyo bwo kohereza amakuru, ahubwo ko rifite uruhare mu kurema imyumvire n’imico y’abantu.

Yagize ati: “Muri iki gihe twita icy’ikoranabuhanga, ubuzima bwacu ahanini bushingiye ku ikoranabuhanga no kuri murandasi. Itumanaho ryo ku mbuga nkoranyambaga si ugutanga amakuru gusa, ahubwo ni uburyo bwo kurema umuco, kuko rifite ubushobozi bwo guhindura uburyo abantu babona isi no kugira ingaruka zikomeye ku mutimanama rusange.”

Papa Leo XIV yavuze ko ibiganiro biri kubera muri SIGNIS World Congress 2026 bikwiye gufasha abanyamakuru kubona uburyo bushya bwo gukoresha ikoranabuhanga mu nyungu z’abantu bose.

Yagize ati: “Ndizera ko ibiganiro muzagirana bizatanga imbaraga nshya zo gutuma imbuga n’uburyo bw’itumanaho bikomeza guteza imbere icyiza rusange cy’umuryango mugari w’abantu.”

Yasabye abitabiriye iyi nama gushakira hamwe uburyo itangazamakuru n’ikoranabuhanga byashingira ku kuri no kubaha ubuzima bwa muntu. Ati: “Nizeye ko ibiganiro byanyu bizashaka uburyo bwo guteza imbere ingamba n’ibikoresho by’itumanaho bishingiye ku gushaka ukuri no kubaha agaciro ka muntu.”

SIGNIS ni umuryango mpuzamahanga uhuza abanyamwuga mu itumanaho rya Kiliziya Gatolika bo mu bihugu birenga 100 ku Isi.

Ugizwe n’abanyamakuru, abakora kuri radiyo na televiziyo, abakora filime, abanditsi, abakora ku mbuga nkoranyambaga n’abandi bafite uruhare mu kugeza ubutumwa n’indangagaciro ku bantu.

Iyi nama iba buri myaka ine. Iyaherukaga yabereye mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul muri muri 2022. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Itumanaho rya digitale rigamije guteza imbere ubwuzuzanye bw’umuco no kubungabunga ibidukikije.”

Abayitabiriye biteganyijwe ko bazaganira ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu kubaka amahoro, guteza imbere ubwiyunge, kurengera ukuri no gukangurira abantu kwita ku bidukikije.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yasabye abanyamakuru Gatolika gukomeza kuba abantu baharanira ukuri kandi bakoresha umwuga wabo mu kubaka umuryango w’abantu urangwa n’ubumwe n’amahoro. Yavuze ko umurimo wabo ugomba gufasha kugaragaza indangagaciro zirimo ubumwe, amahoro no kwita ku bidukikije.

SIGNIS World Congress 2026 izasozwa ku wa 8 Kanama 2026, nyuma y’iminsi itandatu y’ibiganiro, amahugurwa n’ibikorwa bigamije kongerera ubushobozi abakora mu itumanaho Gatolika gukoresha itangazamakuru n’ikoranabuhanga mu kwamamaza ukuri, amahoro n’iterambere rirambye.

U Rwanda rwakiriye Isi y’itangazamakuru Gatolika: Papa Leo XIV asaba gukoresha ikoranabuhanga mu nyungu z’abantu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...