Izi ntumwa ziyobowe na Gideon Mhlongo, Umuyobozi mukuru w’Inama y’igihugu ishinzwe imihanda muri Eswatini, zakiriwe mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda na Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, Komiseri w’ishami rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange.
CP Rumanzi nyuma yo kubaha ikaze no kubashimira kuba barahisemo gusura u Rwanda by’umwihariko Polisi y’u Rwanda, yagarutse ku ngamba n’intambwe imaze guterwa mu bijyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda.
Yagize ati: "Mu ngamba zo gusigasira umutekano wo mu muhanda hibandwa ku bukangurambaga, ubufatanye n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa ndetse no gukoresha ikoranabuhanga.
Iyo abaturage bamaze gusobanukirwa uruhare rwabo mu mutekano wo mu muhanda bigira uruhare runini mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kuwubungabunga. "
Mu bindi biganiro bagiranye byagarutse ku ikoranabuhanga rigezweho ryifashishwa na serivisi zitangwa n’amashami ya Polisi afite inshingano zo gucunga umutekano wo mu muhanda, gukoresha ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse no mu kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga.
Bwana Mhlongo ukuriye iri tsinda, yavuze ko uru ruzinduko rugamije kureba uko Polisi y’u Rwanda ibungabunga umutekano wo mu muhanda, yishimira intambwe imaze guterwa n’uburyo ikoranabuhanga rikoreshwa mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano no gukumira impanuka.
Nyuma y’ibiganiro iri tsinda ryasuye amashami atandukanye ya Polisi arimo; Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), Ishami rishinzwe kugenzura ikoranabuhanga ryifashishwa mu gucunga umutekano (CCC), Ishami rishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’Ibinyabiziga (AI) n’ishami rishinzwe ibizamini n’Impushya zo gutwara ibinyabiziga (TL), mu rwego rwo gusobanukirwa kurushaho serivisi zihatangirwa.


