Mu myaka ibiri ishize, ibikorwa by’aba
bombi byagiye bitandukana, bituma bamwe bibaza niba koko bakigikorana cyangwa
se baramaze gutandukana, nubwo bakomeje kugaragara ku rubyiniro nka Zuby Comedy
mu bitaramo bitandukanye byabereye hirya no hino mu gihugu.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Seth
yemeje ko we na Samu batagikorana, ariko ko Zuby Comedy nk’izina n’ikirango
cy’ibikorwa byo bisekeje kigikomeje kubaho.
Ati: “Ntabwo nyikorana na Samu ariko Zuby
Comedy yo iracyahari. Nitwa Seth Zuby Comedy, Samu akitwa Samu Zuby Comedy,
ariko twe, ntabwo tugikorana.”
Uyu munyarwenya avuga ko gutandukana kwabo
kwatewe n’uko batari bagifite intego zimwe mu rugendo rwabo rwa ‘Comedy’.
Ati: “Ntabwo muba mpuhuje inzozi. Abantu
bibeshya ko ikintu gisenya amatsinda ari amafaranga, ariko siko bimeze. Ntabwo
ari amafaranga, ahubwo ni inzozi.”
Seth avuga ko nubwo batagikorana nk’uko
byahoze, iyo bahawe akazi bagahuriraho nk’itsinda, baragakora kandi bagahabwa
ibihembo uko bisanzwe. Gusa ngo ibyo gukorana nk’itsinda rihoraho ntibikibaho.
Yagize ati: “Iyo duhawe akazi nka Zuby
Comedy, njyewe na Samu turahura tugakora. Iyo bahamagaye, bahamagara Zuby
Comedy, ntabwo baba bahamagaye Seth na Samu.”
Buri
wese yakomeje ibikorwa bye ku giti cye
Nyuma yo gutandukana, Seth yatangiye
gutegura ibitaramo birimo Iwacu Summer Comedy, ndetse yitabira n’ibindi nka
Gen-Z Comedy. Yanatangije kompanyi ye bwite yise Lion Dreams, itegura ibitaramo
bitandukanye.
Ku rundi ruhande, Samu we yatangije
umushinga wihariye yise Comedy for Peace, nawo ugamije gukoresha urwenya mu
guteza imbere amahoro n’ubumwe mu baturage.
Seth yasoje ashimangira ko nubwo
batandukanye, batigeze bagirana ikibazo ku giti cyabo, ahubwo ko buri wese
yiyemeje gukurikira inzozi ze.
Itsinda rishobora gute gukomeza kubaho
nyuma y’uko abanyamuryango baryo batandukanye?
Abahanga mu mibanire no mu miyoborere
y’amatsinda bagaragaza ko itsinda rishobora gukomeza kubaho nubwo
abanyamuryango baryo batandukanye, bitewe n’impamvu zitandukanye:
Izina ry’itsinda nk’ikirango (brand): Iyo
izina ry’itsinda rimaze kumenyekana, riba rifite agaciro nk’ikigo cyangwa
ikirango cy’ubucuruzi. Kabone n’iyo abanyamuryango batandukanye,
riracyakoreshwa mu bitaramo cyangwa ibikorwa bihuriweho.
Guhurira ku nyungu rusange: Hari ubwo
abanyamuryango batagikorana bya hafi, ariko bagakomeza guhurira ku bikorwa
byinjiriza itsinda, nk’ibitaramo runaka cyangwa amasezerano y’ubucuruzi.
Impamvu z’ubucuruzi n’amasoko: Abahanga
bavuga ko abantu bashobora gutandukana, ariko ntibiteshe agaciro k’izina
ry’itsinda ku isoko. Gukomeza kuryifashisha bifatwa nk’ubwenge mu bucuruzi.
Ubushake bwo gukomeza umurage: Nubwo haba
habaye gutandukana, hari ubwo abanyamuryango bifurizanya amahoro, bakemeranya
gukomeza kwita ku murage w’itsinda, rikabaho nk’ikintu bahuriraho igihe bibaye
ngombwa.
Ibi bigaragarira no mu yandi matsinda
mpuzamahanga nka Destiny’s Child, P-Square, cyangwa UB40, aho abanyamuryango
batandukanye ariko izina ry’itsinda rikomeza kugaragara mu bikorwa
by’imyidagaduro.
Umunyarwenya Seth yemeje ko yatandukanye
na mugenzi we Mucyo Samson wamamaye nka Samu bakoranaga mu Itsinda rya Zuby
Comedy
Seth yatangaje ko yatandukanye na mugenzi we Samu kubera ko batari bahuje intego
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SETH